Abanyarwanda baba mu mahanga baganirijwe ku mateka y’Igihugu cyabo
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, kuri iki Cyumweu tariki 28 Nyakanga 2024 yagiranye ikiganiro n’urubyiruko 50 rw’Abanyarwanda baba mu mahanga aho baje mu Rwanda kwiga no gusobanurirwa amateka y’Igihugu cyabo.

Ibi biganiro birimo guhabwa urubyiruko muri gahunda yo gusura u Rwanda yiswe ‘Rwanda Youth Tour’ ikaba igamije kwigisha uburere mboneragihugu abayitabira, bakarushaho kumenya igihugu cyabo.
Iri tsinda ry’urubyiruko ryahawe ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, ryaturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi, Australie, Canada, Uganda, Côte d’Ivoire, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza.
Ibiganiro byahawe uru rubyiruko byanitabiriwe na Uwimbabazi Sandrine Maziyateke, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Diaspora y’Abanyarwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Iri tsinda ry’urubyiruko riherutse gusura icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali ndetse runasura umuhora w’Urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiriye i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.
Urubyiruko ruba mu mahanga ruza mu Rwanda rukigishwa umuco n’indangagaciro nyarwanda mu rwego rwo kurufasha gukurana umuco w’iwabo no kurusobanurira amateka y’Igihugu cyabo.
Impamvu uru rubyiruko ruza mu Rwanda guhabwa ibiganiro ku gihugu cyabo ni uko usanga abenshi baravukiye mu bindi bihugu, abandi bakaba baragiyeyo ari bato badasobanukiwe amateka y’Igihugu cyabo.

Ohereza igitekerezo
|