Abanyarwanda 7/10 barumva batabyara ngo barenze abana batatu

Mu Banyarwanda 10 b’ingeri zitandukanye baganiriye na Kigali Today, barindwi muri bo baravuga ko bifuza kubyara abana batatu gusa.

Nyina w'aba bana yababyaye umunsi umwe avuye gutora abadepite, umwe ahita amwita Mukadepite
Nyina w’aba bana yababyaye umunsi umwe avuye gutora abadepite, umwe ahita amwita Mukadepite

Bose barahuriza ku kuba ngo bifuriza abana babo ubuzima bwiza ndetse no kwigabaniriza imvune zo kubyara no kurera abana benshi.

Uwitwa Ingabire w’imyaka 23, yarangije amashuri atandatu abanza, acuruza ibiribwa muri resitora, akaba avuga ko amaze kubyara umwana umwe kandi yifuza kuzamukurikiza babiri bonyine.

Manweli(Emmanuel) Jean-Damascene w’imyaka 24 yarangije kwiga amashuri atatu yisumbuye, acunga umutekano, aracyarimo kurambagiza, ngo arifuza ko uwo bazarushingana azamubyarira abana batatu gusa.

Nikuze Suzane w’imyaka 35 yarangije kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza, afite iduka rye, akaba yifuza kuzabyara abana batatu gusa ku mpamvu z’uko ngo ashaka kubahaza neza mu byo abareresha.

Mutuyeyezu Prisca w’imyaka 25, ni umubaruramari, arimo kurambagizwa, akaba avuga ko we n’inshuti ye bemeranyijwe kutazarenza abana batatu.

Umusaza Furere w’imyaka 81, atuye i Burera, ni umuhinzi kandi akaba Umukuru mu Itorero ry’Abadiventisite, akaba ashyigikiye gahunda yo kuboneza urubyaro.

Avuga ko yabyaye abana batandatu, ariko ko iyo aza kuba akibyara muri iki gihe ngo atari kurenza abana batatu.

Ati "Iyo wabyaye abana udashobora kurera, uba urimo kugwiza ingabo za Satani kuko iyo babuze ikibatunga bariba".

Mushimiyimana Therese w’imyaka 25, acuruza ku gataro, afite umwana umwe ariko akavuga ko azamukurikiza babiri ubundi akarekeraho.

Tuyizere Maxime w’imyaka 30 yarangije kwiga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, acuruza Imyenda, akaba avuga ko afite umwana umwe ariko nawe ngo yifuza kumukurikiza babiri gusa.

Dufitumukiza Jean Claude w’imyaka 57, yarangije kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza, ni umushoramari mu bucuruzi bw’imiti.

Avuga ko akibyara yifuzaga abana babiri kugira ngo azajye abatembereza mu modoka y’ivatiri we n’umufasha we bagakwirwamo bose, ariko ngo yaje kubyara abana bane.

Bayingana Jean Pierre w’imyaka 35, yarangije amashuri atandatu yisumbuye akaba atwara abagenzi kuri moto (ni umumotari), avuga ko afite abana bane kandi atazarenza abo.

Niyonzima Isae w’imyaka 29, yarangije kwiga amashuri atanu abanza, akaba akora akazi k’ubumotari, ntabwo arashaka umugore(arimo kurambagiza), ariko ngo abo Imana izamuha bose azarera abo.

Ati "Sinzaboneza urubyaro kuko Imana yadusabye kubyara tukagwira tukuzura isi, ntabwo rero nasuzugura Imana".

Wowe urifuza kuzabyara abana bangahe? Kubera iki?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka