Abanyarwanda 57 bahoze mu mashyamba ya Congo basubijwe mu buzima busanzwe

Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo, basubijwe mu buzima busanzwe nyuma y’amezi atanu bamaze i Mutobo mu Karere ka Musanze, bahabwa inyigisho na Komosiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC).

Abavuye mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo bashimye uko bakiriwe
Abavuye mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo bashimye uko bakiriwe

Abo 57 bo mu cyiciro cya 68, barimo abagore 12 bafite abana bato 25, bakaba bari mu byiciro bitatu, aribyo abasirikare 42, abafitanye isano nabo 10 n’abasivili batanu.

Muri ayo mahugurwa batangiye ku itariki 15 Kamena 2022, bakaba bkayasoza ku wa Kane tariki 26 Ukwakira 2022, bahawe ubumenyi bukubiyemo amasomo y’ubumenyingiro, aherekejwe n’ubuvuzi ndetse n’ubujyanama mu mitekerereze.

Mu bundi bumenyi bahawe, harimo ibiganiro bikubiyemo amasomo y’uburere mboneragihugu, mu rwego rwo kubafasha kumenya neza gahunda za Leta.

Mu muhango wo kubasubiza mu buzima busanzwe wabaye ku wa Kane i Mutobo, bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda, bemeza ko n’ubwo biteguye gukora cyane.

Col Nshimiyimana Augustin wahoze mu mutwe wa FDLR, ati “Tumaze kuba bakuru, buri munsi ababaga badushinzwe baratubwiraga ngo amatunda ari imbere, ayo matunda turayategereza turayabura dufata icyemezo cyo gutaha, kuko nta yandi mahitamo, cyane ko n’imbaraga twabonaga zigenda zishira abana bakeneye kwiga, tumwaye duhitamo gutaha”.

Lt Gen Mubarakah Muganga, Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka na we yari muri uwo muhango
Lt Gen Mubarakah Muganga, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka na we yari muri uwo muhango

CPT Bahati Sebwere Jacques, ati “Naje mba muri FDLR Foca, nafashe icyemezo cyo gutaha kuko nabonaga abatashye nta kibazo bagize, abenshi twavuganaga ku matelefone bikambera igitangaza, kumva ko uwahoze abuza Igihugu umutekano ashyirwa mu ngabo zicungira igihugu umutekano, nicyo cyanteye gufata icyemezo cyo gutaha mu rwambyaye”.

Abo bahoze mu mashyamba ya Congo, bavuga kandi ko bigishijwe byinshi bibafasha kumva neza gahunda za Leta, ndetse bigishwa n’imyuga izabafasha kwibeshaho, bagasaba abakiri mu mashyamba gutaha.

Cpt Bahati ati “Ibyishimo mwatubonanye byatwe n’ibitangaza twabonaga, kuko tukiri muri Congo hazaga ibihuha bivuga ngo iyo utashye bafata amajwi yawe nyuma bakakwica, ibyo twabonye ko byari ibinyoma abayobozi mu mashyamba bakoresha bashaka kuduhezayo, ndasaba abakiri mu mashyamba gutaha bakaza tukubaka Igihugu”.

Mu masomo y’ubumenyingiro bize, ari mu mashami arindwi ariyo ubwubatsi, gukora ibijyanye n’amazi, amashanyarazi, ubuhinzi, gutunganya imisatsi, ubudozi, gusudira, gukanika imodoka akiyongeraho n’isomo ryo kwihangira imirimo.

Nyirahabineza Valerie, Umuyobozi wa RDRC, arishimira ko abahoze mu mashyamba ya Congo bakomeje gutahuka ku bushake.

Ati “Kuba abantu bakomeje gutaha ku bushake, biraduha icyizere cy’uko umunsi umwe imitwe yitwaje intwaro iri muri Repubukika iharanira demokarasi ya Congo, irimo Abanyarwanda banze u Rwanda, ko iyo mitwe izarimbuka Abanyarwanda bose bagataha ku neza”.

Yagize n’icyo asaba abagiye kwakira abo baturage ati “Ku Banyarwanda asanze, nibamwakire kuko ni umwana w’u Rwanda, ni bamwakire kuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika utuyoboye neza, yaduhitiyemo icyerekezo cyiza, ati twese tube umwe”.

Umuyobozi wa RDRC Nyirahabimana Valerie yabasabye kubana neza n'abandi Banyarwanda basanze
Umuyobozi wa RDRC Nyirahabimana Valerie yabasabye kubana neza n’abandi Banyarwanda basanze

Arongera ati “Inzego z’ibanze nizibakire zimenye ko icyo kuba umusirikare bagisize hano, bagiye kuba abaturage nk’abandi, ba mudugudu babamenye, niba hari gahunda ya Girinka cyangwa Mtituweri ni babashyiremo kuko nabo ni Abanyarwanda”.

Mu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro yabaga mu mashyamba ya Congo, hamaze gusezererwa no gushyira mu buzima busanzwe abagera ku bihumbi 12, aho buri wese agenerwa ibikoresho by’ibanze bimufasha gushyira mu ngiro amasomo y’ubumenyingiro yahawe, hagamijwe kumufasha kwiteza imbere.

Bamwe mu miryango yabo bari bahari
Bamwe mu miryango yabo bari bahari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Dukeneye amakuru ku wavuze ko yitwa Habiyakare wari mu muri selire ya Rusebeya/Nyabinoni//komini ya Nyakabanda/prefegitura ya Gitarama! Yavugiye kuri Radiyo Rwanda mu kiganiro giheruka ko ubu Ari I Mutobo

[email protected] yanditse ku itariki ya: 4-11-2023  →  Musubize

nibyiza kwakira abo bantu neza nabasigayeyo bazaza barumva ibyo bagenzibabo bagezeho kobatishywe kandi kobamezeneza bazageraho batahe murakoze

Turinimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka