Abanyarwanda 3 bafatiwe mu Buhinde barabeshyewe - Ambasaderi Nkurunziza
Uhagararaiye u Rwanda mu gihugu cy’Ubuhinde, Ambasaderi Nkurunziza William, yanyomoje ko abanyeshuri batatu biga mu Buhinde bafashwe baregwa gufata umugore ku ngufu mu gace ka Jalandhar atari byo ahubwo baregwa kugira imyitwarire idakwiye ku mugore.
Mu kiganiro Ambasaderi Nkurunziza yahaye radio BBC, yatangaje ko abanyeshuri bafashwe bahakana gufata ku ngufu umugore nk’uko byanditswe ahubwo ngo baregwa kugira imyitwarire idakwiye imbere y’umugore mu gihugu cy’Ubuhinde.
Nk’uko Ambasaderi Nkurunziza abitangaza ngo aba banyeshuri bavuga ko umugore wabareze basanzwe bamuzi kuko yabanaga n’umukobwa w’Umunyarwandakazi ariko bakaza gutandukana, gusa ngo bamuciyeho barimo gushaka inzu bamuvugishije ababwira nabi barikomereza.
Aho bafungiye kuri Polisi abanyeshuri bavuga ko baje gutabwa muri yombi baregwa kwitwara nabi imbere y’umugore kandi ngo mu gihugu cy’Ubuhinde hari amategeko abihanira, ariko bakavuga ko nta kosa bamukoreye kuko bamuvugishije bisanzwe nk’umuntu baziranye yabasubiza nabi bakikomereza.
Uhagararaiye u Rwanda mu Buhinde avuga ko abo banyeshuri bashobora gufungurwa taliki 5/1/2013 nyuma y’uko hatanzwe amafaranga Ambasade iri gushaka.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Jalandhar, Dalvir Sing, yari yatangarije itangazamakuru ko tariki 02/01/2013 abaturage babonye aba Banyarwanda bakora ibidakwiye kuri uyu mugore bagatabaza polisi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twizeyeko ibyo Ambassadeur adusobanuriye ari ukuri kwambaye ubusa.Iyi myitwarire ntiyari ikwiye ku bana b’abanyarda.Agahugu umuco akandi umuco.