Abanyarwanda 29 birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 15/07/2013 mu karere ka Kirehe haraye hageze Abanyarwanda 29 birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya ahitwa Ngara hamwe na Benako.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe butangaza ko kuba Tanzaniya iri kwirukana Abanyarwanda biteye ikibazo gikomeye cyane ariko buvuga ko bugiye kubafasha uko bushoboye bufatanyije na Minisiteri ifite gucyura impunzi mu nshingano.

Karamira Benoit wirukanywe muri Tanzaniya avuga ko kubirukana byaturutse ahanini ku byangombwa byabo byarangiye byo bakoreshaga muri iki gihugu cya Tanzaniya. Inka zigera ku 150 yari yoroye ngo zasigaye muri Tanzaniya.

Aba banyarwanda birukanywe bavuga ko babapakiye imodoka bakabageza ku Rusumo umupaka uhuza U Rwanda na Tanzaniya bityo bamara kubashyikiriza u Rwanda bagahita bisubirira mu gihugu cyabo.

Aba Banyarwanda birukanywe bavuga ko byaturutse ku Barundi bari bamaze iminsi baza guteza umutekano muke mu gihugu cya Tanzaniya aho mu gihe gishize muri iki gihugu cya Tanzaniya hari harafatiwe Umurundi w’umugore wari ufite imbunda.

Muri Tanzaniya hakunze kuba imyigarambyo Abanyarwanda bagahohoterwa, bakamburwa imitungo yabo ku buryo no mu Rwanda bitamenyekana aba birukanywe bakaba bavuga ko iyo bigenze gutyo abo Banyarwanda bahohotewe usanga hakurikiraho kubirukana muri iki gihugu.

Grégoire Kagenzi

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko baje tugafatanyiriza hamwe kubaka igihugu cyacu aho kwirirwa bahangayikira mu mahanga, beshi ntabwo babona ko batishimiwe na bariya batanzania iyo uyoboye igihugu avuze ko tugomba kuganira na FDLR akiyibagiza abatutsi bakuwe mukagera bashyinguwe muri tanzania, akiyibagiza ibyabaga mu Rwanda icyo gihe yari minister y’ububanyi namahanga bibaha suraki kurimwe???

moussa yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka