Abanyapakistani baba mu Rwanda bizihije ubwigenge bw’igihugu cyabo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 23/03/2013, umuryango w’Abanyapakistani baba mu Rwanda wizihije isabukuru y’imyaka 66 igihugu cyabo kimaze cyemerewe kwigenga. Bavuze ko bishimiye umubano wabo n’Abanyarwanda, bifuza ko hafungurwa za ambasade.

Abanyapakistani baba mu Rwanda ntibagera ku ijana, abagera kuri 80% bakora akazi k’ubucuruzi abandi 20 bakaba aribo bakora mu yindi mirimo y’ibigo byigenga.

Sebastian Joseph, umwe mu Bahinde umaze imyaka 43 mu Rwanda ahakora ubucuruzi, yatangaje ko nyuma y’igihugu cye yiyumva ko ari Umunyarwanda kuko yarubayemo mu bihe byose rwabayemo kugera rwongeye gutera imbere.

Yatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu ku isi umuntu ashobora kubamo uko abyifuza ntawe umubangamiye, cyane cyane ku banyamahanga. Yemeza ko kandi kuba ari igihugu kirengera ibidukikije biri mu bikurura abanyamahanga ntibifuze gutaha.

Abanyapakistani bari bitabiriye ibirori, bari kumva byendagusetsa babwirwaga.
Abanyapakistani bari bitabiriye ibirori, bari kumva byendagusetsa babwirwaga.

Ati: “Nakubwira ko Rwanda ari igihugu cya mbere wabamo, sinzi niba hari ahandi waba warabaye ari ko u Rwanda ni urwa mbere cyane ku kirere cyarwo, ibidukikije byaho byose ni byiza bitandukanye n’i Burayi. Ibyo byose washyiraho n’abantu baho wumva ko uri mu rugo”.

Uhagarariye umuryango w’Abanyapakistani baba mu Rwanda, Saeed Alam, yatangaje ko uwo mubano n’uburyo bishimira kuba mu Rwanda, bashaka ko ibihugu byombi byazafungura za Ambasade kugira ngo barusheho kwegerana.

Ati: “Ku kwizihiza umunsi w’ubwigenge uteganyijwe kuri 14/08/2013, turateganya gutumiza umwe mu bayobozi bashinzwe umubano n’amahanga muri Pakistani akaza kumenyana n’abayobozi b’u Rwanda, bishobora no kuganisha ku mubano muri politiki”.

Ibirori byabereye muri imwe mu mahoteli ya hano Kigali iyoborwa n’Abanyapakistani, The Manor Hotel, byaranzwe no gusangira binyuze mu mucyo wabo, aho barangwa no kuganira no gusetsanya kuko umuco wabo ntiwemera inzoga.

Uwari uyoboye ibiganiro abaza ibibazo, bitandukanye utsinze agahembwa.
Uwari uyoboye ibiganiro abaza ibibazo, bitandukanye utsinze agahembwa.

Ibyo biganiro birangwa no gusetsanya bigamije guhugurana, amarushanwa aho hatangwa ibihembo ku bitwaye neza mu bizami biba byateguwe no gusangira indyo y’iwabo. Ubundi bakaririmba indirimbo zihimbaza igihugu cyabo.

Pakistani yakoronijwe n’Abongeleza yemerewe kwigenga tariki 23/03/1947 ariko ubwingenge nyabwo babuhawe tariki 14/08/1947. Ni ku nshuro ya mbere Abanyapakisitani baba mu Rwanda bizihije uyu munsi w’ubwigenge baha agaciro kenshi.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka