Abanyamuryango ba FPR mu Bitaro bya Kibogora bibarutse abandi 18 bashya

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo ku rwego rwihariye (Cellule Specialisé) rw’Ibitaro bya Kibogora byo mu karere ka Nyamasheke bibarutse abandi banyamuryango 18 barahiye tariki 8/05/2013 bemeza ko batazasubira inyuma mu bikorwa biteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.

Umukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste wakiriye indahiro y’aba banyamuryango bashya yabashimiye kuba barahisemo kwinjira mu muryango wa FPR-Inkotanyi kuko bateye intambwe nziza mu muryango wa FPR-Inkotanyi barahira kutazabusanya n’amahame yawo.

Abanyamuryango bashya barahiriye kuba muri FPR ubudasubira inyuma.
Abanyamuryango bashya barahiriye kuba muri FPR ubudasubira inyuma.

Habyarimana yabwiye abanyamuryango ba FPR bo ku rwego rwihariye rw’Ibitaro bya Kibogora ko FPR ari Umuryango ukomeye, bityo na bo bakaba bagomba «kuba abanyamuryango badatsimbuka kandi badahuhwa n’imiyaga».

Ku bw’ibyo ngo bagomba gukomera ku muryango no ku mahame yawo kandi bagakomera kuri ejo hazaza h’umuryango, ku nkingi ndetse n’icyerekezo Umuryango wa FPR-Inkotanyi ugomba guha Igihugu, nk’uko Habyarimana yakomeje abivuga.

Chairman wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw'akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste. Uri iruhande rwe wambaye ishati itukura ni Umukuru w'Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu bitaro bya Kibogora, Dr Nsabimana Damien.
Chairman wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste. Uri iruhande rwe wambaye ishati itukura ni Umukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu bitaro bya Kibogora, Dr Nsabimana Damien.

Umukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu bitaro bya Kibogora, Dr Nsabimana Damien, yagaragaje ko abo banyamuryango bashya ari abigishijwe banyurwa n’amahame agenga Umuryango wa FPR-Inkotanyi maze bifuza kuba Abanyamuryango bawo mu buryo bwuzuye.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku rwego rwihariye rw’Ibitaro bya Kibogora babarurirwaga muri 200 bakaba biyongereyeho aba 18 barahiye kuri uyu 8/05/2013.

Abanyamuryango ba FPR ku rwego rwihariye rw'Ibitaro bya Kibogora bari babukereye.
Abanyamuryango ba FPR ku rwego rwihariye rw’Ibitaro bya Kibogora bari babukereye.

Muri rusange, akarere ka Nyamasheke kabarura Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagera kuri 96,6% by’abatuye aka karere kose, bigatuma kaza ku isonga mu Ntara y’iburengerazuba mu kugira abanyamuryango benshi ba FPR-Inkotanyi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njye ndishimye cyane kubona ikigo nka kiriya gikora igikorwa cyiza kuriya. Umuryango FPR urangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame wakuye u Rwanda mu icuraburindi none utugejeje ku byiza byinshi; ku mugaragaro ni byiza ko ibitaro bikomeye nkabiriya abakozi babyo bagaragaza ko bari kumwe n’izindi ntwari zose zishakira u Rwanda n’Abanyarwanda ibyiza. Imana irahari kandi izadushoboza gukora byose neza kandi ku gihe cyayo. Abanyamuryago bashya mukomere kandi mushikame mukorere urwababyaye.
Mugire amahoro.

Umumararugu Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

Oh!!!!!!!!!!!!!!!! good I think is fine to know what they
suppose to do.

I know this is action from the heart of people of NYAMASHEKE WE LOVE OUR LEADERS AND WE ARE NOT TO GATHER WITH THE PEOPLE WHO DO NOT HAVE THE LOVE OF THEY COUNTRY.

BARIYA BANTU BO HANZE NTIBABASHUKE, Baribusha pe dukore dutere imbere twigire dukundane IMANA IRAHARI

I LOVE MY COUNTRY SO MUNCH!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!WHAT ABOUT YOU?

KABUGA yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka