Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje kurandura ibibazo bibangamiye abaturage

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu, baratangaza ko bahagurukiye ibibazo birimo kutagira inzu, inzu zimeze nka nyakatsi, amavunja, imirire mibi, amakimbirane mu miryango, ibiyobyabwenge n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu.

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, mu Karere ka Rubavu
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, mu Karere ka Rubavu

Ni ibikorwa bigiye gukurikira ibindi bimaze amezi abiri, hubakirwa imiryango idafite inzu, kubakira abafite inzu zimeze nka nyakatsi (zigaragara nabi, amabati ashaje, zidahomye, zidakinze), hamwe no kurwanya imirire mibi ikigaragara kuri bamwe mu bana.

Mu cyegeranyo umuyobozi w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yagaragarije abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, kuwa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2020.

Muri icyo cyegeranyo, yagaragaje ko babaruye imiryango 416 idafite inzu, muri yo bamaze kubakira imiryango 54 hakaba hasigaye inzu 352, na ho inzu zimeze nka nyakatsi basanze hari 1431, inyinshi zikaba ziri mu Mirenge ya Rubavu, Nyundo na Kanzenze.

Agaragaza ko basanze hari ingo 691 zidafite ubwiherero mu mwaka wa 2019, inyinshi ziboneka mu Mirenge ya Nyundo, Rubavu, Rugerero na Nyamyumba, kandi ibikorwa byo kubushakira abaturage byatanze ubwiherero 208 hakaba hakenewe ubwiherero 483.

Habyarimana yagaragaje ko muri aka Karere habarizwa abana bafite imirire mibi 169, muri bo 66 bakaba barakize hasigaye abana 103, na ho ingo zibana n’amatungo mu nzu babaruye 2,253 kandi izabiretse ari 226 mu gihe ingo 2,027 zikirarana n’amatungo.

Habyarimana avuga ko umwaka wa 2019 hari abantu batanu bari barwaye amavunja, mu Mirenge ya Rubavu na Nyamyumba, ariko ko ubu babahanduye, na ho ibibazo by’amakimbirane byabonetse mu Karere byari 422.

Imwe mu mirenge yabonetsemo amakimbirane cyane ni Nyamyumba yagaragayemo ibibazo 153, Rubavu 58, Rugerero 43 na Nyakiriba yabonetsemo 21.

Ku birebana n’ibiyobyabwenge, mu mwaka wa 2019 hafashwe urumogi ibiro 1,350 n’ababikoresha 528, mu gihe hamenwe inzoga z’inkorano litiro 243.

Ku kibazo cy’inda ziterwa abangavu, umuyobozi w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu, agaragaza ko mu mwaka wa 2018 na 2019 ababaruwe bari 846, na ho abaziteye abangavu bagashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha “RIB” bari 53, mu gihe mu mwaka wa 2019 na 2020 inda zatewe abangavu zari 128 kandi abaziteye bagashyikiriza RIB ari 41.

Abakuriye RPF-Inkotanyi mu mirenge mu ngamba zo kurwanya ibibangamira imibereho y'Abanyamuryango
Abakuriye RPF-Inkotanyi mu mirenge mu ngamba zo kurwanya ibibangamira imibereho y’Abanyamuryango

Habyarimana avuga ko bagiye gushyira hamwe mu gukuraho ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage, aho buri munyamuryango agomba kumva ko ikibazo agomba kukigira icye.

Yagize ati “Mu mezi abiri hakozwe byinshi, ariko inzego z’umuryango zigomba gukora neza zishingiye ku bibazo bihari bigakurwaho, cyane cyane gukemura amakimbirane, ibiyobyabwenge no kurwanya inda ziterwa abangavu”.

Habyarimana Jean Belchimas, ukuriye UmuryangoFPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyakiriba, avuga ko bahize gukuraho ibibazo bibangamiye abaturage, aho abangavu batewe inda babaruwe kandi abana bakandikwa mu bitabo by’irangamimerere, na ho kubaba mu nzu zimeze nka nyakatsi bari bafite 21, ubu bamaze kubaka 19 nubwo zitaruzura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka