Abanyamuryango ba bimwe mu bigo by’ubwishingizi ntibazongera kwakirwa mu mavuriro yigenga

Ishyirahamwe ry’amavuriro yigenga mu Rwanda (RPMFA), riratangaza ko guhera tariki 25 Mutarama 2022, abanyamuryango bafite ubwishingizi bwa Radiant, Sanlam na Britam, batazongera kwakirwa mu mavuriro yigenga bitewe n’umwenda ibi bigo bitarishyura.

Amavuriro yigenga ashinja ibyo bigo kutishyura mu gihe abayobozi babyo bahakana bivuye inyuma ko nta mwenda batarishyura, uretse ibibazo biri mu nyemezabwishyu batarumvikanaho.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amavuriro yigenga mu Rwanda Dr. Dominique Savio Mugenzi, avuga ko byari birambiranye igihe kikaba cyari kigeze kugira ngo ibigo by’ubwishingizi bimenye ko bigomba kujya byishyurira igihe amavuriro yigenga.

Ati “Mwibaze namwe ikigo cy’ubwishingizi kimara kitishyura ivuriro, murabyumva ko iryo vuriro ridashobora gukora kuko rirahomba, ugasanga riraka imyenda muri banki kugira ngo ribashe gutanga imishahara, ibyo rero twasanze birambiranye. Turagira ngo birangire, bibonerwe umuti wa burundu bye kuzongera, ibigo by’ubwishingizi bijye byishyura amavuriro yigenga ku gihe”.

Akomeza agira ati “Icyo cyemezo rero ntabwo twagifashe kubera ko tutari twarakiganiriyeho n’ibyo bigo, birabizi ko twagiranye ibiganiro bitandukanye, ari amavuriro ku giti cyayo yandika avuga ati kuki mutatwishyura, ishyirahamwe naryo rikandika riti kuki mutinda kwishyura ariko nta gisubizo cyabonetse”.

Ibigo by’ubwishingizi bifitanye ibibazo n’amavuriro yigenga ntibyemera ko hari ibirarane bafitiye amavuriro yigenga, kuko bavuga ko inyemezabwishyu arizo zifite ibibazo batemeranyaho.

Umuyobozi wa Radiant, Marc Rugenera, avuga ko amafaranga bari barimo bayishyuye.

Ati “Rwose amafaranga twari tubarimo twarayishyuye yose bitarengeje ukwezi kwa 11, icyo nemera cy’uko wenda hari inyemezabwishyu zishobora kuba zitarishyuwe, ni kwa kundi umuntu akora inyemezabwishyu akayohereza, twavuga tuti ibi ntabwo bitunganye, turanamwandikira tukamubwira ngo aze twumvikane ku bigomba kwishyurwa n’ibitagomba kwishyurwa”.

Akomeza agira ati “Iyo ikintu cyishyurwa amafaranga ibihumbi 10, wowe ugaca ibihumbi 15, ibyo bitanu birenzeho tutabyumvikanyeho aba agomba kuza kugira ngo tubyumvikaneho turebe ibigomba kwishyurwa. Usibye ko izo nyemezabwishyu zifite ibyo bibazo gusa cyangwa izitaratugeraho cyangwa aribwo zikitugeraho bigomba gusaba igihe cyo kubisuzuma, twebwe turishyura”.

Abaganga kandi baninubira uburyo ibyo bigo bibategeka kubyo bagomba gukorera umurwayi n’ibyo batagomba kumukorera, kandi bo ari abanyamwuga bazi neza icyo umurwayi akeneye.

Umwe muri bo ati “Nitwe twabyigiye, nitwe tuzi serivisi z’ubuvuzi ariyo mpamvu aritwe dukwiye kugira ijwi hanyuma ibigo by’ubwishingizi bikagendera kubyo tuba twabahaye kuko twebwe dukora ku buzima bw’Abanyarwanda kuruta uko ibigo by’ubwishingizi byaza bitegeka cyangwa bafata umwanzuro ku bijyanye n’imivurire n’uburyo tuvura abantu”.

Iki cyemezo gishobora kuzagira ingaruka ku banyamuryango basaga ibihumbi 100, mu Rwanda habarirwa amavuriro yigenga agera kuri 315 yakiriye abasaga miliyoni muri 2020 ariko uyu mubare ukaba wariyongereyeho 30% mu mwaka wa 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byari bikwiye kuko byatuma duhabwa service mpi cyane ni ukwisubiraho......

Karim yanditse ku itariki ya: 24-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka