Abanyamategeko ba Leta barasabwa kurushaho gukoresha imbuga nkoranyambaga

Abanyamategeko ba Leta barasabwa kurushaho gukoresha imbuga nkoranyambaga, kugira ngo zibafashe kurushaho kunoza akazi kabo, hirindwa amakosa amwe n’amwe bashobora gukora bikaba byashora Leta mu manza.

Minisitiri Ugirashebuja asaba abanyamategeko ba Leta gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga
Minisitiri Ugirashebuja asaba abanyamategeko ba Leta gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga

Babisabwe na Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, ubwo yahuraga n’amabanyamategeko ba Leta hagamijwe kugira ngo barebere hamwe ibibazo bigaragara mu masezerano y’akazi no kureba ingamba zo kubikemura.

Minisitiri Dr. Ugirashebuja, avuga ko gukoresha imbuga nkoranyambaga bifasha abanyamategeko mu buryo bwo kuganira bakagira ibyo bunguranaho ibitekerezo, ku buryo icyo umwe adasobanukiwe neza, mugenzi we ashobora kumwunganira mu bitekerezo.

Ati “Ikoranabuhanga rituma abantu bagira ibyo baganiraho, bakungurana ibitekerezo vuba, kurusha izi nama zindi n’ubwo nazo ari nziza ariko ntabwo wazikora buri munsi, Mufite imbuga nkoranyambaga mushobora kwandika, waba ufite ikibazo wumva udasobanukiwe neza ukaba wagishyira kuri urwo rubuga”.

Akomeza agira ati “Bagenzi bawe niba barahuye nacyo bakaba barabonye igisubizo nyacyo, bikabafasha kuba bakubwira ukuntu bagikemuye, bikaba byagushafa kugira ngo nawe ugikemure mu buryo bwiza, kuko haba hari ingero nziza z’ukuntu ibibazo byagiye bikemuka”.

Abanyamategeko ba Leta bemeranya na Minisitiri w’Ubutabera, ko ikoranabuhanga by’umwihariko kugira imbuga nkoranyambaga bahuriraho, bishobora kubafasha kurushaho kunoza akazi kabo, kuko harimo n’abasanzwe bazikoresha kandi bikaba bitanga umusaruro ugereranyije n’abatazikoresha.

Anatole Nsabimana ni umukozi ushinzwe ibijyanye n’amategeko, w’Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco (NRS), yemeza ko imbuga nkoranyambaga ari kimwe mu bintu bishobora korohereza bamwe mu bakozi, by’umwihariko abataragira uburambe mu kazi, kurushaho kunoza akazi kabo.

Ati “Hari igihe umuntu yinjira mu kazi ari mushya agahura n’imanza cyangwa bakamusaba kugira inama ikigo vuba na bwangu kandi iyo nama yihutirwa, akaba yagisha inama, yabishyira ku rubuga rero abantu batandukanye bakabiganiraho, akahavana igisubizo kandi kimufasha kugira ngo afate ibyemezo”.

Alphonse Hategekimana ni umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ushinzwe amategeko, avuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga ari igikoresho cyoroshye kandi gishobora gutanga ubumenyi.

Ati “Ikoranabuhanga n’igikoresho cyoroshye gishobora gutanga ubumenyi hagati yacu abanyamategeko nk’uko cyabutanga ku bandi banyamwuga, bahuriye ku gikorwa iki n’iki, tubona bifite umumaro. Ngira ngo mwarabibonye mu mitangire y’amasoko ya Leta, aho bakoresha ikoranabuhanga rya E Procuament”.

Abanyamategeko ba Leta baganira na Minisitiri Ugirashebuja
Abanyamategeko ba Leta baganira na Minisitiri Ugirashebuja

Akomeza agira ati “Inama umunyamategeko ayitanga anyuze muri iyo sisitemu nshya ikoreshwa mu mitangire y’amasoko ya Leta, twumva rero ibijyanye n’ikoranabunga natwe abanyamategeko tutasigara inyuma”.

Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga by’umwihariko imbuga nkoranyambaga zihuriweho n’abanyamategeko, ngo zizafasha mu gutuma Leta idashorwa mu manza ikunze kujyamo, akenshi zaturutse ku burangare bw’abanyamategeko b’ibigo baba batitaye ku masezerano y’akazi, ibigo bakorera biba byagiranye n’ibindi bigo, nyuma hakabaho kutumvikana bikarangira bagiye mu manza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka