Abanyamakuru bo mu Ntara y’Amajyepfo bahaye inka uwarokotse Jenoside

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, bahaye inka uwarokotse Jenoside wari warananiwe kuyigurira.

Abanyamakuru bo mu Majyepfo hamwe na Joseph Sendakize bagabiye ndetse n'umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango
Abanyamakuru bo mu Majyepfo hamwe na Joseph Sendakize bagabiye ndetse n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango

Joseph Sendakize, ari we wahawe inka, atuye mu Kagari ka Rwoga mu nzu yubakiwe na FARG, akaba afite umugore n’abana batatu, yayihanywe n’iby’ingenzi inka ikenera bitari ubwatsi ndetse n’igiseke cyo kuba kimufashije mu mibereho, mu gihe itarima ngo ibashe kumuha amata.

Akimara kuyakira yagize ati “Nifuzaga inka ariko nari narabuze ubushobozi bwo kuyigurira. Ubu ngize amahirwe ndayibonye. Nzajya mbona ibyo kurya mbiyikikesha kubera ko nzaba nafumbiye, imyaka yere, hanyuma mbone ibyo kurya bihagije umuryango wanjye.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza, Alphonsine Mukangenzi, yabwiye abanyamakuru bahagarariye abandi bari baje gutanga iyi nka, ko batunguwe no kumva ko abanyamakuru bafite gahunda yo kubafasha mu iterambere ry’abaturage babo.

Yagize ati “Byadutunguye cyane kuko abanyamakuru twari dusanzwe tuziranye mu bindi bikorwa. Ni ubwa mbere tubonye itsinda ry’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyepfo bagira igitekerezo cyo kugabira inka umuturage. Ni umuco mwiza twatojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kuba abanyamakuru baragize iki gitekerezo, ni umuco mwiza tubashimira.”

Uturutse iburyo, umunyamakuru Muhizi Elisé ashyikiriza inka Joseph Sendakize bakurikiranye, hamwe n'abayobozi batandukanye muri Ruhango
Uturutse iburyo, umunyamakuru Muhizi Elisé ashyikiriza inka Joseph Sendakize bakurikiranye, hamwe n’abayobozi batandukanye muri Ruhango

Uhagarariye abanyamakuru bo mu Ntara y’Amajyepfo, Elisé Muhizi, yavuze ko iki gitekerezo bakigize mu rwego rwo kugira ngo bagire uruhare, mu gufasha mu gukemura bimwe mu bibazo bajya bakorera ubuvugizi.

Yagize ati “N’ubwo dusanzwe turi abafatanyabikorwa, twashatse gusohoka mu mwambaro dusanzwe tuzwimo, ngo twambare noneho uwo gufasha abaturage atari ukubakorera ubuvugizi bisanzwe. Twabigize nk’umuhigo wo gushyigikira gahunda za Leta mu gushumbusha no kuremera abaturage batishoboye, kugira ngo tubazamurire imibereho.”

N’ubwo icyari kigenderwe ari ukuremera inka Joseph Sendakize, bahawe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, inkunga abanyamakuru bo mu Ntara y’Amajyepfo begeranyije, ku bufatanye na bamwe mu bakozi bo muri iyi ntara bakora imirimo ibahuza bya hafi n’abanyamakuru, yavuyemo n’amafaranga makeya yo kongerera igishoro umubyeyi ufite ubumuga ukorera mu isoko rya Ruhango, witwa Jeanine Nyiramana.

Banabahaye ibindi byangombwa inka ikenera
Banabahaye ibindi byangombwa inka ikenera

Uyu mubyeyi na we, n’amarira yashimiye abamutekerejeho, kuko ngo ubundi abayeho nabi bitewe n’uko umugabo yamutanye abana batatu arera wenyine mu icumbi.

Kubera ko igishoro yongerewe kitari gihagije (cyari ½ cy’icyo akeneye ngo abashe kugira umutahe ufatika ku rwego rwe), ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwiyemeje kuzamwongerera, agatera imbere.

Abanyamakuru bahagarariye abandi bo mu Majyepfo baje gutanga inka, batahanye umugambi wo gutangira kwegeranya ubushobozi hakiri kare noneho, ubutaha bakazatanga ibirenze inka imwe. Ubundi igitekerezo cyavuyemo iyatanzwe bakigize ahagana mu mpera z’ukwezi kwa Kamena, bafite umugambi wo gutanga inka mbere y’iya 4 Nyakanga.

Babageneye nibiribwa
Babageneye nibiribwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka