Abanyamakuru bo mu karere biyemeje gukora umwuga wabo neza ngo bakemure amakimbirane
Mu mahungurwa barimo guhabwa n’umuryango mpuzamahanga uharanira gukemura amakimbirane mu mahoro (Search for Common Ground), abanyamakuru baturuka mu Rwanda, u Burundi na Congo baratangaza ko bajyiye kugira uruhare mu gukemura amakimbirane ari mu bihugu byabo bifashishije umwuga wabo.
Abo banyamakuru bateraniye mu karere ka Muhanga bararebera hamwe uburyo umunyamakuru ashobora kugira uruhare mu gukemura amakimbirane ayo ariyo yose.
Aba banyamakuru bakaba barebeye hamwe ubwoko butandukanye bw’amakimbirane arimo n’amakimbirane ya politike ari nayo akunze guteza impagarara by’umwihariko muri aka karere ibi bihugu uko ari bitatu birimo.
Bavuga ko umwuga wabo w’itangazamakuru ufite ubushobozi bwo kugeza ibihugu byabo mu mahoro bitewe n’uburyo biyemeje kuyoboramo inkuru za buri munsi bakora ku makimbirane ari muri ibi bihugu.
Aba banyamakuru bagarutse kuri bimwe mu bitangazamakuru bise bya “rutwitsi” biba bifite intego yo kwandika inkuru zisenya aho usanga izi nkuru akenshi ziba zibogamye bikaba byaba ari imwe mu ntandaro zo gusenya sosiyete.

Basanga iyo umunyamakuru akoze inkuru zitabogamye kandi zishingiye ku kuri kuriho zishobora kuba imwe mu nzira yo gukemura amakimbirane by’umwihariko ari mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari.
Umunyamakuru witwa Ines Gisele avuga ko itangazamakuru riramutse rihawe agaciro rikwiye ryagira akamaro mu gukemura amakimbirane arangwa muri aka karere.
Ati: “itangazamakuru nk’ubutegetsi bwa kane, twagira uruhare mu gukemura ibibazo byinshi birimo n’amakimbirane ari mu karere kacu mu gihe ryahawe agaciro ariko no mu gihe naryo rikora inkuru zifite agaciro kandi zishobora kugaragaza impinduka”.
Itangazamakuru ryo muri Afurika by’umwihariko ahari ibibazo cy’intambara n’amakimbirane, ryakunze gushinjwa ko ritagera ku makuru yo mu bihugu byabo uko bikwiye ahubwo rigakoresha amakuru yo mu bitangazamakuru byo hanze y’Afurika akenshi riba ridafite amakuru ahagije ku biri kuba.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|