Abanyamakuru biyemeje kurushaho kwirinda Covid-19 n’ubwo bayikingiwe

Abanyamakuru n’abakorera ibigo by’itangazamakuru bitandukanye barishimira ko batekerejweho mu ba mbere bagomba gukingirwa Covid-19, gusa ngo biyemeje kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda kuko gukingirwa bidakura kwandura icyo cyorezo.

Babitangaje ku wa Gatanu tariki 6 Kanama 2021, ubwo na bo bakingirwaga mu gikorwa cyo gutanga urukingo rwa Covid-19, byibuze ku bantu basaga ibihumbi 300 mu gihe cy’ukwezi n’igice mu Mujyi wa Kigali.

Abanyamakuru bari mu bahura n’abantu benshi batandukanye, kimwe mu bishobora kuba imbarutso yo kwandura cyangwa bagakwirakwiza Covid-19 mu buryo bworoshe kandi bwihuse, ibintu bishobora gushira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Kuba bahawe urukingo ni ho bahera bavuga ko bigiye kubafasha kurushaho gukora akazi kabo neza, gusa ngo ntibagomba kwirara ngo badohoke ku gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko bidakuraho ko bashobora kwandura cyangwa ngo banduze abandi.

Oswald Mutuyeyezu, umunyamakuru wa Radio na Televiziyo 10 ni umwe mu bakingiwe, avuga ko yishimiye kuba yahawe urukingo gusa ngo ntabwo bikuraho ko azakomeza kwirinda.

Ati “Ahantu hafunganye ni ahantu habi cyane kandi turahaba, nk’abanyamakuru bakora muri radio, muri televiziyo, baradukingiye yego ariko tugomba kuhajya gusa mu gihe cy’akazi, n’ahandi hose hafunganye tukahirinda. Abadukurikira na bo tukabashishikariza kwirinda bene aho hantu hafunganye cyeretse ufite impamvu ifatika na ho ubundi uhagiye ugomba guhita uhava vuba vuba kuko n’ahantu Covid yandurira cyane”.

Mugisha Duwa ukorera Flash TV mu gisata cyo gufata amashusho, avuga ko yaterwaga impungenge no kuba atarakingirwa.

Ati “Impungenge ntabwo zabura n’ubwo Minisiteri y’ubuzima idukangurira kubahiriza ingamba zayo zo kwirinda, byose turabikora ariko na none ntihaburemo impungenge kuko duhura n’abantu benshi cyane, mbese turabyishimiye kuba natwe badutekerejweho nk’abanyamakuru kugira ngo dukomeze gukora akazi kacu neza dukingiye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha, ashimira cyane kuba abanyamakuru na bo baratekerejweho.

Ati “Kuba ari abantu b’ingenzi baza imbere mu rugamba rwo kurwanya Covid-19, birumvikana yuko kubakingira ari ukubafasha ubwabo ariko no gufasha abantu bahura na bo kugira ngo bityo babashe kubarinda. Turanashimira yuko icyikiro cy’amanyamakuru na cyo cyitaweho mu nkingo zateganyijwe”.

Biteganyijwe ko muri kino gihe cy’ukwezi kurenga hagomba gukingirwa abanyamakuru basaga 300, aho abakingirwa barimo guhabwa urukingo rwa Pfizer.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abahawe urukingo kutirara ngo badohoke ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko gukingirwa bidakuraho kwandura cyangwa kwanduza abandi Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka