Abanyamakuru bitezweho gufasha Abanyarwanda kumenya amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere

Mu rwego rwo kugeza amakuru ahagije kandi y’ukuri ku Banyarwanda, ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere, Umuryango utegamiye kuri Leta wita ku buzima bw’imyororokere (HDI), urimo guhugura bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda ku buzima bw’imyororokere, kuko bizeweho kugeza ubutumwa ku mubare munini no kurushaho kubafasha gusobanukirwa.

Abanyamakuru bari guhabwa ubumenyi buzabafasha kugeza ku Banyarwanda amakuru yizewe ku buzima bw'imyororokere
Abanyamakuru bari guhabwa ubumenyi buzabafasha kugeza ku Banyarwanda amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye aya mahugurwa baganiriye na Kigali Today, bagaragaza ko hari ubumenyi bakuramo kuko kwiga ari uguhozaho bityo bakizera ko bazatanga ubutumwa ku babakurikira mu bitangazamakuru byabo.

Umwe muri bo ukora uyu mwuga mu buryo bw’igenga, Kwigira Issa, asanga abanyamakuru mbere na mbere ubwabo bakeneye ubumenyi buhagije kugira ngo babone icyo basangiza ababakurikira.

Ati: “Gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere ku banyamakuru kugeza ubu nanjye ndimo biragereranyije. Iyo usomye inkuru umuntu yanditse ubonako harimo icyuho cy’ubumenyi budahagije ku buzima bw’imyororokere, iyimijwe n’ikaramu ntabwo iramburura, iyo wongereye ubumenyi rero bigira icyo batanga, ariyo mpamvu nshimangira ko mu gihe runaka umusaruro wabyo uzagaragara haba mu nkuru dukora bijyanye no gusangiza ubumenyi muri bagenzi bacu ndetse n’abadukurikira”.

Yvette, umunyamakuru wa Pacis TV, ahamya ko bahawe ubumenyi babukeneye kandi ko bizatanga umusaruro kuri sosiyete Nyarwanda.

Ati: “Sinamenya umubare nyawo w’abanyamakuru basobanukiwe neza ubuzima bw’imyororokere kuko twasanze harimo byinshi, ariko kwiga ni uguhozaho, ubu buzima abantu bakwiye kumenya amakuru akwiye kandi ahagije kugira ngo ubashe gutanga ibyo ufite. Gusa nanone twize byinshi bishya usanga tudafitiye amakuru ahagije, bityo rero twifuza ko mu gihe abantu cyangwa inzego runaka ziteguye inyigisho nk’izi, bajya bazana inzobere muri ibi kuburyo batwerekera tukabireba n’amaso kuko ahanini usanga buri munsi hari udushya tujyanye n’ikoranabuhanga, iyo wandika inkuru y’ibyo wiboneye yumvikana kurushaho kuko uba uvuga ibyo uzi ndetse wa muturage wo hasi ukabivuga umwereka n’ingero. Abanyarwanda muri rusange dukeneye amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, nk’abanyamakuru ibi duhawe tuzabibyaza umusaruro”.

Sengoga Christopher, ushinzwe ishami ry’uburenganzira n’ubuvugizi muri HDI avuga ko nubwo nta bushakashatsi bwakozwe ariko usanga Abanyarwanda benshi batarasobanukirwa ubuzima bw’imyororokere byumwihariko ku bangavu n’ingimbi aho batari bakwiye kuba bajya kwivuza batajyanye n’ababyeyi, ibituma imibare y’abangavu babyara igenda izamuka buri mwaka.

Sengoga wa HDI yagize ati: “Iyo ubajije abana nyirizina amakuru ku buzima bw’imyororokere usanga ntayo bazi, wabaza aho bayakura bakakubwira ko bayakura ku ishuri, wabaza ababyeyi na bo bakakubwira ko badasobanukiwe niba ayo bazi ari impamo ku buryo bayasangiza abana babo, ugasanga ni ikibazo. Rero abanyamakuru batandukanye bakorera ku miyoboro itandukanye, bamenye amakuru bagafatanya n’inzego bireba harimo abayobozi, abaganga, ababyeyi, ingimbi n’abangavu byatuma umuryango Nyarwanda ufata icyemezo ariko by’umwihariko bizeye amakuru ahagije ku byo bahisemo”.

Sengoga avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango HAGURUKA, Empower Rwanda, CLADHO mu Turere dutandukanye bugaragaza ko abafite amakuru ahagije y’ukuri ku buzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwabo imibare ikiri hasi cyane.

Amakuru yo kwemerera abangavu kuboneza urubyaro no kumenya byimbitse ubuzima bw’imyororokere ntibivugwaho rumwe, cyane ko hari bamwe mu babyeyi bavuga ko kwemerera abana kuboneza urubyaro bitandukanye n’indangagaciro ndetse n’umuco w’Abanyarwanda, mu gihe hari abandi basanga bikwiye kuko ibihe byahindutse.

Hari abavuga ko abana basigaye bakora imibonano mpuzabitsina ku buryo kuba baboneza urubyaro ntacyo bitwaye, gusa abandi bakavuga ko bidakwiye kuko umwana adakeneye kuboneza urubyaro kandi ntarwo aragira.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yatangaje ko igihe kigeze ngo urubyiruko kuva ku myaka 15 bahabwe amahirwe yo kuboneza urubyaro nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’inda zitateganyijwe ziterwa abangavu.

Imibare yagiye itangazwa n’inzego zitandukanye igaragaza ko mu bangavu baterwa inda zitateganyijwe, abafite imyaka iri hagati ya 15 na 18 ari 92%.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko abana babyaye bataruzuza imyaka 19, muri 2018 ari 19,832, muri 2019 ni 23,628, naho muri 2020 ni 19,701.

Abakobwa bari hagati y’imyaka 15-19 bahawe serivisi zo kuboneza urubyaro, muri 2018 ni 27,357 naho muri 2019 ni 23,916.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka