Abanyamakuru baributswa kwitwararika mu gihe bakora inkuru zireba abana

Abanyamakuru baributswa kubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru, by’umwihariko igihe batangaza inkuru zerekeye abana, cyane cyane izivuga ku bana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Babisabwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCD), bavuga ko bimaze kugaragara ko bamwe mu banyamakuru cyane cyane abakorera ku muyoboro wa “You Tube”, birengagiza amahame maze bagashyira mu kaga ubuzima bw’abana bahohotewe, bagaragaza amashusho n’imyirondoro yabo, bamwe bakanababaza ibibazo bibatesha agaciro.

Ingingo ya 8 y’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, isaba umunyamakuru gushishoza no kwigengesera igihe atunganya inkuru irebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bana bataruzuza imyaka 18 y’amavuko.

Iyo ngingo ivuga ko umunyamakuru agomba kwirinda kugaragaza amazina y’uwahohotewe, akigengesera kugaragaza amashusho n’amafoto ye cyangwa gutanga ibindi bisobanuro bishobora gutuma amenyekana.

Umukozi ushinzwe kurinda no kurengera umwana muri NCD, Diane Iradukunda, avuga ko kutubahiriza aoa mahame bigira ingaruka zitari nziza ku mitangire ya serivisi.

Ati “Ubufasha mu by’amategeko murabizi neza ko habaho kurinda ibimenyetso no kurinda amakuru yatanzwe ntasakare, bityo wa wundi ukekwaho icyaha akaba yabasha gukurikiranwa akanafatwa. Iyo rero inkuru idakoze mu buryo bwa kinyamwuga kandi hubahirizwa uburenganzira bw’umwana, ni ha handi usanga amakuru yose uko icyaha cyagenze ajya hanze, nyiri ubwite akiyumva akaba yatoroka cyangwa agahisha ibimenyetso”.

Ikindi ni uko iyo inkuru idakoze kinyamwuga hubahirizwa ingingo ya 8 bigira ingaruka mbi ku mwana nk’uko Iradukunda abisobanura.

Ati “Ziriya nkuru iyo zakozwe amafoto y’umwana akagaragara, bitewe n’ibibazo abazwa iyo abibajijwe n’umunyamakuru utabisobanukiwe bimusubiza muri bya bihe bibi yanyuzemo, bikongera bikamukomeretsa ugasanga umwana bimugizeho ingaruka kuko ubuzima bwe buba bugiye hanze atari bubigarure, bikaba bishobora kumusigira ibikomere bikabije mu buzima bwo mu mutwe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha, avuga ko batigeze bihutira guhana ahubwo hagiye habaho kwihanangiriza abanyamakuru n’ibitangazamakuru birenga kuri ayo mahame kuko hari ababikora batazi ingaruka zabyo, gusa ngo bagiye kongera kubihagurukira cyane cyane abakorera kuri You Tube.

Ati “Turateganya kwigisha abantu bose muri rusange amahame agenga imbuga nkoranyambaga n’uburyo bagomba kuzikoresha batagize ibyo bahungabanya muri sosiyete Nyarwanda, bivuze ko abo batari mu itangazamakuru. Biturutse ku bujiji cyangwa kwica amategeko nkana, hari ibigo bishinzwe kurengera abana, abakora ibyo bashobora kuzisanga bari mu mategeko baryozwa amakosa bakoze”.

Kuba abanyamakuru bongeye kwibutswa, ngo ni uko ikibazo cyongeye gufata indi ntera, cyane cyane kuri “You Tube” bitewe n’uko abantu benshi barimo gufungura imbuga zabo bigatuma imbuga nkoranyambaga zikurikirwa n’abatari bake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka