Abanyamakuru barenga 30 bahuguwe ku kamaro gukina bifitiye abana bato

Ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, umuryango Kina Rwanda watanze amahugurwa yibanze ku gusobanurira abanyamakuru akamaro gukina bigira mu gufasha abana kwiga byinshi bakiri bato, ibyitwa “Learning through Play” mu rurimi rw’Icyongereza, bikaba bikubiye mu bukangurambaga uwo muryango ukomeje gukora.

Arthur Nkusi yemeza ko gukira bifite akamaro kanini mu buzima bw'umwana
Arthur Nkusi yemeza ko gukira bifite akamaro kanini mu buzima bw’umwana

Binyuze mu makuru y’ingenzi ndetse n’imyitozo, ayo mahugurwa yateguwe mu buryo buha abayitabiriye umwanya wo kwinjira ndetse no kumva neza ingingo zibanzweho, kandi yari anagamije guha abanyamakuru urugero rw’inkuru bashobora gukora zigafasha ababakurikira kumva akamaro ko gukina mu buzima bw’abana ndetse bigafasha n’ababyeyi bo hirya no hino mu gihugu n’abandi barera abana kugira uruhare mu mikino abana bakina.

Umwe mu bahuguwe, Antoinette Niyongira, yavuze ko agiye kujya ashyiramo imbaraga akabona umwanya uhagije wo gukina n’abana be.

Agira ati “Gukina ni byiza ku bana kuko bituma ubwonko bwabo bukora neza bakiri bato bityo n’ibyo biga bakabifata bitabagoye. Nsanzwe nkina n’abana ariko ngiye kujya mbashakira umwanya uhagije dukine, iby’akazi mbe mbishyize ku ruhande, kuko gukina bifite akamaro gakomeye mu mikurire y’umwana”.

Arthur Nkusi, umwe mu batoza mu mahugurwa ya Kina Rwanda, avuga ko gukina bifite uruhare runini mu buzima bw’umwana.

Ati “Intego ya Kina Rwanda ni ukwagura ubukangurambaga bugaragaza akamaro gukina bigira mu buzima bw’abana, kandi mu gukorana n’itangazamakuru twizera ko abanyamakuru hari umusanzu munini batanga mu kugeza ubu bukangurambaga hose mu gihugu.”

Muri ayo mahugurwa abanyamakuru barenga 30 baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye birimo radiyo, televisiyo, blog ndetse n’ibitangazamakuru bikorera ku mbuga nkoranyambaga, bahuguwe kandi bagira n’umwanya wo gukora imyotozo.

Amahugurwa yafashije abanyamakuru kumva uko gukina bigira akamaro mu myigire y’abana bakiri bato, kandi abaha n’umwanya wo gukina imikino irimo Jenga, Saye, biye, ikibariko n’indi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka