Abanyamakuru barashima ubumenyi n’ubushobozi bahawe mu gukora inkuru zicukumbuye

Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum) ku bufatanye n’umuryango Thomson Foundation, barashimirwa umusanzu wabo mu kubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’abanyamakuru mu Rwanda mu bijyanye no gukora itangazamakuru ricukumbuye.

Ni nyuma y’uko Legal Aid Forum (LAF) na Thomson Foundation ku bufatanye na Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, bateguye gahunda yo gufasha abanyamakuru mu kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu buryo bw’amafaranga, kugira ngo babashe gukora inkuru zicukumbuye.

Ni gahunda yari ifunguye ku banyamakuru bose bo mu Rwanda aho abanyamakuru 445 bari biyandikishije muri gahunda yo gukurikira amasomo yatangwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga (e-courses).

Muri abo, 304 barize babona seritifika. Muri bo kandi 61 basabye gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cyo gufashwa mu gukora inkuru zicukumbye, abari imbere barushaga abandi mu kuzuza ibisabwa bari 15, bahabwa amahugurwa mu buryo bw’imbonankubone, guhera mu kwezi kwa kane 2023.

Bahugurwaga n’uwitwa John-allan Namu ukomoka muri Kenya, uyu akaba ari inararibonye mu itangazamakuru ricukumbuye.

Bize uko barushaho gutegura neza inkuru zicukumbuye, havamo batanu batsindira ibihembo bya Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri muntu, zikazabafasha mu gukora inkuru zabo batanzemo ibitekerezo, no gushyira mu bikorwa ibyo bize. Abo batanu ni Dushimimana Ngabo Emmanuel (Radio Isangano), Mutatsineza Yvonne (Radio Isangano), Niyonagize Fulgence (Pax Press), Hakizimana Daniel (Flash Radio/TV), na Rwamapera Kelly ((Intego News). Abandi icumi na bo bagenewe ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda, nk’uburyo buzabafasha mu gutunganya inkuru zicukumbuye batanzemo ibitekerezo.

Inkuru zicukumbuye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda bikunze kugaragara ko atari nyinshi aho bamwe bavuga ko zihenze, zigoye, ndetse ko hari abatinya kuzikora ku mpungenge z’uko zabateza ibibazo.

Maitre Ibambe Jean Paul
Maitre Ibambe Jean Paul

Maitre Ibambe Jean Paul, Umukozi w’Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum) na we asanga koko hakiri icyuho muri bene izi nkuru ariko ikibazo ahanini akakibona mu bumenyi buke n’ubushobozi budahagije ku banyamakuru.

Ati “Ni yo mpamvu icyo twakoze cy’ibanze ari ukubaha ubumenyi bushobora kuba bwatuma buri munyamakuru wabashije kwiga aya masomo abasha gukora inkuru icukumbuye. Abahuguwe twabafashije no mu bijyanye n’ubushobozi buzabafasha gukora za nkuru zicukumbuye.”

Ati “Naho ku bijyanye n’ingaruka zishobora kugera ku bakora bene izo nkuru, ahanini biterwa n’ubumenyi buke, kuko uwakoze inkuru icukumbuye kinyamwuga bitayibuza gusohoka kandi n’umunyamakuru na we ntagire ibibazo, byaramuka binabaye akaba afite uburyo bumurengera bwo guhangana na byo.”

Cleophas Barore
Cleophas Barore

Cleophas Barore uyobora Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) yashimiye abateguye iyi gahunda yo kongerera abanyamakuru ubumenyi n’ubushobozi mu gukora inkuru zicukumbuye.

Ati “Abanyamakuru bakundaga guhugurwa ariko kuko nta mikoro, ibyo bigishijwe bikaba amasigaracyicaro.”

Barore agira inama abanyamakuru bahawe ubumenyi n’ubushobozi kugaragaza koko umusaruro kuruta gutekereza guhita bajya kwikenura bakoresheje bwa bushobozi bw’amafaranga bahawe.

Umwe mu banyamakuru batoranyijwe muri batanu bahawe Miliyoni enye, witwa Yvonne Mutatsineza ukorera Radio Isangano y’i Karongi, yagize ati “Iki gihembo mpawe kizamfasha gukora inkuru yanjye neza kinyamwuga. Nta bumenyi bwinshi nari mfite mu gukora inkuru zicukumbuye kuko atari kenshi nari nsanzwe nzikora. Ubu namenye uburyo nshobora gutegura inkuru nkamenya uko negeranya ibimenyetso n’amakuru yose amfasha gutunganya inkuru icukumbuye. Namenye uko nganira n’abantu mu gihe mbashakaho ayo makuru, uko ntegura ibibazo n’uko ngomba kwitwara mu gukora iyo nkuru, kuko twabonye ko hashobora kubaho imbogamizi ukaba wabura ayo makuru, cyangwa umutekano wawe ukaba wahungabana biturutse kuri iyo nkuru.”

Yvonne Mutatsineza yishimiye ubumenyi n'inkunga yahawe
Yvonne Mutatsineza yishimiye ubumenyi n’inkunga yahawe

Mu gihe abanyamakuru bakeneye ubu bumenyi n’ubushobozi bakiri benshi, ngo hari gahunda yo kuyikomeza mu bihe biri imbere ikaba yagera no ku bandi bitewe n’uko ubushobozi buzagenda buboneka, ariko abahuguwe na bo bakaba basabwe gufasha bagenzi babo.

Umunyamakuru Kelly Rwamapera na we ari mu bahawe inkunga y'Amafaranga Miliyoni enye izamufasha gukora inkuru icukumbuye
Umunyamakuru Kelly Rwamapera na we ari mu bahawe inkunga y’Amafaranga Miliyoni enye izamufasha gukora inkuru icukumbuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka