Abanyamakuru bakoresha abafite ubumuga mu nyungu zabo bihanangirijwe

Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), iranenga bamwe mu banyamakuru bakomeje gushakira inyungu ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, babakoresha ibiganiro bihabanye n’ubunyamwuga, bakabasaba kubihagarika kuko ari ihohoterwa babakorera.

Abanyamakuru barasabwa kureka gukoresha abafite ubumuga mu nyungu zabo
Abanyamakuru barasabwa kureka gukoresha abafite ubumuga mu nyungu zabo

Abanyamakuru cyane cyane bakomeje gutungwa agatoki, ni abakorera ku mbuga nkoranyambaga ku muyoboro wa YouTube, aho ngo bakomeje kugaragara bakoresha abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, babafatirana n’ibibazo by’ubuzima bafite.

Bihanangirijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi ine yaberaga i Musanze mu mpera za Kanama 2022.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abanyamakuru 20, bibanda ku nkuru z’ubuzima, aho bakorera ibitangazamakuru binyuranye hirya no hino mu gihugu.

Muri ayo mahugurwa yategiwe na NCPD ku bufatanye n’Umuryango Humanity and Inclusion (H&I), yari agamije by’umwihariko kumenyekanisha Politiki ya Leta yemejwe n’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 31 Gicurasi 2021, yiga uko imbogamizi zinyuranye zibangamiye abantu bafite ubumuga zibadindiza mu iterambere zakurwaho.

Mu ijambo risoza ayo mahugurwa, Ndayisaba yanenze abanyamakuru cyane cyane abo kuri YouTube, bakomeje kugaragara bakoresha abantu bafite ubumuga, by’umwihariko abafite ubwo mu mutwe bagamije kongera umubare w’ababireba (views).

Yagize ati “Ndanenga bamwe mu banyamakuru bagiye bakoresha abantu bafite ubumuga mu nyungu zabo, ugasanga umunyamakuru arafata umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, yamara kumusindisha akamubaza ibyo ashaka kugira ngo abone views”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel

Yavuze ko ibyo bibujijwe kandi ko bitazihanganirwa, dore ko ngo bifatwa nka kimwe mu mahohoterwa akorerwa abantu bafite ubumuga.

N’ubwo yanenze abakomeje gukorera ihohoterwa abantu bafite ubumuga babakoresha mu nyungu zabo, yashimye n’uruhare rw’itangazamakuru ry’u Rwanda mu buvugizi bugaragaza imibereho y’abantu bafite ubumuga, hagamijwe iterambere ryabo.

Yavuze kandi ko kugira ngo Politiki yita ku bafite ubumuga igere kuri bose, itangazamakuru rizabigiramo uruhare binyuze mu miyoboro itandukanye.

Ati “Abanyamakuru ni abantu badufashije kumenyekanisha gahunda z’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ubwo yari imaze kujyaho muri 2010. Mbere wasangaga abantu bafite ubumuga bahabwa akato n’imiryango yabo, aho bari babayeho nabi, ariko ibyo bibazo biragenda bikemuka kubera ubuvugizi bukorwa binyuze mu itangazamakuru”.

Ndayisaba kandi yemeje ko NCPD izakomeza gufasha itangazamakuru, mu guhabwa ubumenyi bufasha abanyamakuru kurushaho kunoza inkuru z’abafite ubumuga, hagamijwe gushakira hamwe uko urwo rwego rw’abaturage rwavuganirwa mu kubateza imbere.

Yashimiye Leta y’u Rwanda itarahwemye kugaragaza ubushake bwo kwita ku bantu bafite ubumuga, aho yagiye isinya amasezerano mpuzamahanga abarengera, arimo African Disabilities protocol n’Amasezerano ya Marakeshi ateganya ko inyandiko zose zigomba kuba zanditse ku buryo abafite ubumuga bwo kutabona babasha kuzisoma. U Rwanda rukaba kimwe mu bihugu byayashyizeho umukono ku ikubitiro.

Abanyamakuru bitabiriye ayo mahugurwa batahanye ingamba zinyuranye, zirimo gukora inkuru zigisha abaturage kurushaho kumenya agaciro k’abantu bafite ubumuga, gukora inkuru zigaragaza imbogamizi abantu bafite ubumuga bahura nazo, zidindiza iterambere ryabo n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka