Abanyamadini dukwiye kwihana kuko turebera ihohoterwa ry’abana - Bishop Rucyahana

Umuyobozi w’Umuryango uhuriyemo abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda (Rwanda Religious Leaders Initiative) Bishop John Rucyahana avuga ko abanyamadini bakwiye kwihana kuko barebera ihohoterwa rikorerwa abana.

Bishop Rucyahana avuga ko abanyamadini bakwiye kwicuza kuko nta cyo bakora ngo gusambanya abana bicike burundu
Bishop Rucyahana avuga ko abanyamadini bakwiye kwicuza kuko nta cyo bakora ngo gusambanya abana bicike burundu

Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 15 Mata 2021, mu nama nyunguranabitekerezo ku cyakorwa kugira ngo umwana arindwe imirimo mibi no kurwanya ihohoterwa rimukorerwa cyane kumusambanya no kumutera inda.

Bishop Rucyahana avuga ko abayobozi b’Amadini n’Amatorero aribo bafite ababyeyi b’abana mu nsengero zabo.

Avuga ko ari nabo bafite inshingano ya mbere mu burezi bw’abana b’abayoboke babo bityo kumva ko abana bafite mu nshingano bicirwa imbere habo heza bikwiye kubazwa abayobozi b’Amadini n’Amatorero.

Ati “Tugomba kubanza kwihana kuko tudakora neza uwo musanzu ngo tuwushyire mu bikorwa, nitwe dufite abagabo n’abagore babyara abo bana, kumva ko abana b’abakirisitu bacu bagira umubabaro no kwicwa urubozo, kwicirwa ubuzima buzaza n’ejo hazaza, bakabura uburyo kandi bwari buhari, ntacyo tudafite twakabaye dukora ngo abana bacu bagubwe neza.”

Umuyobozi w’Umuryango uhuriyemo abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu Rwanda Bishop John Rucyahana avuga ko uretse kurangara, abanyamadini n’Amatorero batahishuriwe icyo Bibiliya ivuga by’agakiza.

Avuga ko gucungurwa ari uguhabwa ukwizera gutera ubugingo kandi ko gucungurwa habamo gukorera icyo Imana yakugeneye kugira ngo ukigereho.

Avuga ko gucungurwa k’Umuryango nyarwanda ari ugucungurwa n’urubyaro rwabo rugacungurwa n’ibyabo bigacungurwa.

Agira ati “Ntabwo ari ukuranga gusa ahubwo ni no kutamenya inshingano zose ngo zihurizwe hamwe kugira ngo zizanire abo uyobora agakiza.”

Bishop John Rucyahana avuga ko kuba abana batotezwa, bagwingira, ababuzwa amahoro n’ababuzwa gukura kugira ngo bagere ku kigero Imana yabageneye bifite ingaruka ku gihugu.

Avuga ko mu myaka iri mbere abana barimo guhura n’ibibazo uyu munsi aribo bazaba batuye igihugu ndetse banakiyobora.

Ati “Niba tubara ibihumbi by’abana bagizwe gutyo bakabyara ibindi bihumbi, ibyo bihumbi bizongera bibyare ibindi bihumbi byagwingiye kandi bifite ibibazo bikomeye. Ntabwo rero twagira abaturage bameze batyo, ntabwo aribyo Imana yatugeneye ntabwo aricyo u Rwanda rugenera abana barwo.”

Rucyahana avuga uwarangaye adakwiye guhora arangaye ndetse n’ufite intege nke adakwiye kuzihorana.

Avuga ko kuba mu Rwanda harabaye ibyago hakaba ibibi byinshi n’amateka mabi ariko amateka arimo guhinduka bityo n’ibindi bigomba guhinduka kugira ngo u Rwanda rucungurwe.

Umuhuzabikorwa w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO), Rose Rwabuhihi avuga ko ikibazo cy’abana basambanywa gikwiye kuba icya buri wese aho guharirwa inzego runaka.

Avuga ko gusambanya abana ari icyorezo cyugarije igihugu cyose atari umuryango nk’uko bimeze kuri COVID-19.

Agira ati “Dufite iki cyorezo cya Corona virus, twese turumva bitureba, niduhaguruka kiriya kibazo nacyo tukakigira icyacu gutyo, buri wese akumva kimureba, akumva ko ububi bwacyo bukugeraho, bungeraho, bukagera ku gihugu cyose, ni ikintu cyugarije igihugu cyose si umuryango umwe gusa, icyo tuzagitsinda.”

Avuga ko n’ubwo ihohoterwa rikorerwa abana ari ryinshi ariko irihangayikishije ari ukubasambanya kuko bahura n’ibibazo n’abo babyaye bakabigira.

Avuga ko impamvu ihohoterwa ry’umwana ridacika ari uko buri rwego cyangwa abaturage bareba abandi ngo nibo bakabikemuye nyamara bibaye ibya buri wese ikibazo cyacika burundu.

Umuhuzabikorwa wa gahunda mbonezamirire y’abana Dr. Anita Asiimwe avuga ko ikindi kibazo gihari ari uko abana baterwa inda byarangiza uburangare bw’umubyeyi bakamutura umujinya wabwo, agatotezwa, akirukanwa akanakorerwa irindi yica rubozo.

Asaba abantu gufatanya kurwanya icyahungabanya ubuzima bwiza bw’umwana kugira ngo akure neza azagirire igihugu akamaro.

Avuga ko ikindi gituma ihohoterwa rikorerwa umwana ridacika ari uko rihishirwa kandi bikagira ingaruka ku mwana kuko atabona ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka