Abanyamadini biyemeje kongera ingufu mu bukangurambaga mu gutanga serivisi nziza

Abanyamadini basanga nabo ari uruhare rwabo rwo gukangurira abaturage zimwe muri gahunda za leta ziganisha ku iterambere, zirimo gufasha gusobanurira abaturage akamaro ko kwakira neza ababagana.

Kuri uyu wa Gatanu abayobozi bakuru b’amadini bagiranye inama na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu James Musoni n’abandi bayobozi muri iyi minisiteri, yari igamije kwagura imikoranire hagati ya leta n’amadini.

Nyuma yo kuganira ku kamaro ko gukorana hagati y’amadini na leta, abari mu nama biyeje ko bagiye kugira uruhare mu bukangurambaga kugira ngo serivisi nziza kandi yihuse mu Rwanda inozwe kurushaho.

Ibindi biyemeje kugira mo uruhare ni ugukangurira Abanyarwanda kwitabira igikorwa cy’umuganda kiba buri mpera z’ukwezi, gusobanurira abaturage akamaro ko kuringaniza urubyaro (family planning) no kwitabira ubwisungane mu buzima no kwivuza iyo barwaye.

Abari mu nama bamaganye abiyitirira amadini bakagandisha abaturage bababuza kwitabira gahunda zibafitiye akamaro nko kwiga, kwivuza kwa muganga, gutanga amaraso kimwe n’izindi gahunda z’iterambere n’izigamije imibereho myiza.

Basabye ko aho bizajya bigaragara ababikoze bazajya bagaragazwa kandi bakabibazwa ku giti cyabo ntibyitirirwe amadini.

Umunyamakuru wa Kigalitoday.com

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka