Abanyakigali basabwe kwirinda amakosa mu gihe bizihiza iminsi mikuru

Polisi y’u Rwanda by’umwihariko ikorera mu Mujyi wa Kigali, yasabye abatuye n’abagenda muri uwo Mujyi kwirinda amakosa mu gihe bagiye gutangira ibihe byo kwizihiza iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva

Ni imwe mu ngingo zaganiriweho ikanibandwaho mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Polisi ikorera muri Kigali n’izindi nzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bagiranaga n’itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023.

Bimwe mu bibazo abanyamakuru babajije birimo impamvu yo kuba ibikorwa by’imyidagaduro byarakomorewe muri iki gihe, bikava ku kugeza saa munani z’ijoro muri weekend, bikagera mu gitondo.

Mu gusubiza icyo kibazo, Umuyobozi wa RDB wungirije, Nelly Mukazayire, nk’urwego rwashyizeho ayo mabwiriza, yavuze ko byakozwe mu rwego rwo kugira ngo abantu barusheho kwishimira iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka, ariko kandi ngo ntibagomba kurengera.

Yagize ati “Ntibivuze ko muri iyi minsi turi bugende ngo turengere ya ntego twari twiyemeje y’uko abantu bakomeza kugira ubuzima bwiza. Ni byo koko turi mu bihe birangiza umwaka, bamwe baba bari mu biruhuko, tuba dufite abantu twahuriye hirya no hino, abenshi tutanaherukana dushaka kumarana amasaha menshi arushijeho, ariko ntabwo bikuraho ikigamijwe, cy’uko Leta yacu ireba cyane ibijyanye n’imibereho y’ubuzima bwacu, kugira ngo bitange umusaruro bikwiriye.”

Aha kandi ni naho Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Desire Gumira, yahereye avuga ko byakunze kugaragara mu myaka yashize ko mu minsi mikuru haba ibyaha byiganjemo gukubita no gukomeretsa, biterwa n’ubusinzi n’ibiyobyabwenge, hamwe n’impanuka zaterwaga n’ubusinzi cyangwa gutwara abantu batabifitiye uruhushya, byiyongeraho icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ihohoterwa ryo mu ngo.

Ati “Abanyarwanda turabasaba ntihazagire ujya mu muhanda adafite ibyangombwa, uruhushya rwo gutwa ibinyabiziga, turasaba ko batazanywa ibisindisha ngo batware imodoka, abagiye mu muhanda batwara imodoka mu ijoro bazacane amatara kugira ngo imodoka zitazagongana hakaba impanuka. Tukaba dusaba abashoferi b’amagare kutazarenga saa kumi n’ebyiri, kugira ngo hatabaho impanuka haje umwijima nta matara bafite.”

Akomeza agira ati “Tukaba dusaba Abanyarwanda ko ihohoterwa ryo mu ngo rigabanuka, kuko ari rimwe mu biteza ibibazo by’umutekano mucye, abazava mu Mujyi bagiye hanze n’abazaba bawurimo, turasaba ko bitondera ibikoresho by’amashanyarazi, babikoreshe neza, bitondere za gaze kuko hazaba harimo kwidagadura no guteka, ariko bivanze no kunywa inzoga n’ibindi.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, avuga ko iminsi mikuru igiye kwizihizwa mu gihe hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, imyaka yahinzwe yeze neza kubera ko imvura yabonetse.

Ati “Ibyo byose biratuma abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bafite umwanya wo kuba bagira uburyo bishimira iminsi mikuru, bikaba ari ibintu twakwishimira.”

Ni ikiganiro cyahuje abanyamakuru n'inzego zitandukanye
Ni ikiganiro cyahuje abanyamakuru n’inzego zitandukanye

Tariki 01 Kanama 2023, hari hasohotse itangazo rikubiyemo amabwiriza ajyanye n’uko abantu bagombaga kwitwara, n’amasaha y’akazi, cyane cyane ahakorerwa imyidagaduro, aho kuva ku wa mbere kugera ku wa kane ibikorwa byagombaga gufunga saa saba z’ijoro, naho muri weekend bigafunga saa munani.

Ku wa 14 Ukuboza 2023, hasohotse andi mabwiriza agaragaza amasaha mashya azakurikizwa mu bihe bisoza umwaka, aho kuva ku wa mbere kugera ku wa kane ahakorerwa ibijyanye n’imyidagaduro bemerewe gukora bakageza saa munani z’ijoro, ariko muri weekend n’iminsi y’ikiruhuko bakaba bemerewe kugera bucyeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka