Abanyafurika twigirire icyizere kuko turashoboye - Nkiru Balonwu watangije Africa Soft Power

Nkiru Balonwu ukomoka muri Nigeria uzwi mu mishinga itandukanye igamije gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije Afurika, asanga Abanyafurika bifitemo ubushobozi muri Afurika no ku Isi, ku buryo babukoresheje uko bikwiye bagera kure mu iterambere.

Nkiru Balonwu ni we watangije umushinga ‘The Africa Soft Power Project’ mu mwaka wa 2020. Ni umushinga ugamije kugaragaza ubushobozi Afurika yifitemo mu ngeri zitandukanye haba mu bijyanye n’ubukungu, siporo, umuziki, guhanga udushya, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, n’izindi mpano zitandukanye Abanyafurika bifitemo.

Nkiru Balonwu
Nkiru Balonwu

Izi ngo ni impano zikwiye kwitabwaho, zigatezwa imbere bityo zikavamo ibisubizo by’ibibazo bya Afurika, ndetse zikarenga Afurika zikagirira akamaro n’abatuye ku yindi migabane.

Nyuma y’uko mu bihe bishize uyu mushinga wagiye utegura inama n’ibiganiro bigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19, muri uyu mwaka wa 2022 mu mpera za Gicurasi hateguwe inama (Africa Soft Power Conference) yabaye mu buryo bwiza bwatumye abayitumiwemo babasha guhura, ndetse ibera i Kigali, bituma ibiganiro birushaho kugenda neza no gufatirwamo ingamba zitezweho kubyara umusaruro nyuma y’icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa bitari bike.

Mu bitabiriye iyo nama, harimo Amadou Gallo Fall uyobora irushanwa nyafurika rya Basketball n’abandi batandukanye batanze ibiganiro ku ngingo zitandukanye, harimo nk’ibyerekeranye no guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, ishoramari muri siporo n’uruhare rwa siporo mu guteza imbere ubukungu, no kuvumbura impano zihishe hirya no hino muri Afurika.

Kugira ngo ibi bibashe kugerwaho, Afurika ngo ntiyakwikorana yonyine, ahubwo hakenewe ubufatanye n’indi migabane, ari byo mu cyongereza bahaye intero igira iti “Africa and the Global Community: The New Face of Collaboration”.

Batanga ingero za bimwe mu bikorwa byashobotse, urugero nk’irushanwa nyafurika rya Basketball (BAL) rimaze kuba mu myaka ibiri, rikaba rihuruza amahanga, ndetse rikagira uruhare mu kugaragaza impano za Afurika muri uwo mukino.

Mu bindi byishimirwa kandi ni iterambere mu muziki n’indi mikino itandukanye aho abahanzi n’abakinnyi b’Abanyafurika bamaze kwamamara mu ruhando mpuzamahanga ku buryo n’ibyamamare by’ahandi ku isi usanga bibafatiraho urugero.

 Amadou Gallo Fall uyobora irushanwa nyafurika rya Basketball (BAL) na we ari mu batanze ikiganiro
Amadou Gallo Fall uyobora irushanwa nyafurika rya Basketball (BAL) na we ari mu batanze ikiganiro

Urundi rugero rw’ibyo bishimira byagezweho ni isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) riherutse gutangizwa biturutse ku bitekerezo by’abantu batandukanye, iri soko rikaba ryitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, ariko kandi rigafasha Afurika kunoza ubucuruzi ikorana n’iyindi migabane.

Nkiru Balonwu watangije akaba ari na we uyobora umushinga ‘Africa Soft Power’ asanga Afurika yifitemo ibisubizo, akaba ari muri urwo rwego ibiganiro nk’ibi bitegurwa bigamije kugira uruhare mu kugaragaza uburyo Afurika yakoresha ubwo bushobozi yifitemo igatera imbere.

Ati “Hari amahirwe mu ngeri nyinshi kandi zose ziramutse zitaweho, zigashorwamo imari, zageza Afurika kure. Ubu umuco w’Abanyafurika umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga biturutse ku bahanzi nka Burna Boy n’abandi batandukanye b’Abanyafurika. Ni byiza ko twishimira ibyo tugenda tugeraho, ariko ntitwumve ko bihagije, ahubwo duhore dushaka uko twahanga udushya, Afurika igere kure mu bukungu, mu buhanzi n’ibindi.

Uhereye ibumoso: Dr. Nkiru Balonwu watangije Africa Soft Power, Gayheart Mensah (hagati) wo muri Africa Prosperity Network na Hannah Akuwu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Africa Prosperity Network, batanze ikiganiro ku iterambere rya Afurika
Uhereye ibumoso: Dr. Nkiru Balonwu watangije Africa Soft Power, Gayheart Mensah (hagati) wo muri Africa Prosperity Network na Hannah Akuwu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Africa Prosperity Network, batanze ikiganiro ku iterambere rya Afurika

Nkiru Balonwu avuga ko ubwo icyorezo cya COVID-19 kirimo gucogora, ari umwanya mwiza wo gukora byinshi no kurushaho kwigaragaza kwa Afurika, ntikomeze kwakira ibituruka mu mahanga gusa, ahubwo na yo igatekereza ibyo yakoherereza amahanga.

Ati “Afurika ntikwiye kuba itegereza kwakira ibyakozwe n’ibigo byo mu mahanga nka Facebook, Google, Disney n’ibindi. Abanyafurika twigirire icyizere kuko turashoboye, dukoreshe itangazamakuru tugaragaze ibyo natwe twafasha mu iterambere ry’Isi.”

Nyuma y’inama yabereye i Kigali muri Gicurasi, hateganyijwe indi nama yiswe ‘Africa Prosperity Network’s Kwahu Summit’ izabera i Accra muri Ghana mu Kwakira uyu mwaka wa 2022, mu rwego rwo gukomeza kurebera hamwe amahirwe n’ubushobozi Afurika yifitemo mu kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka