Abanyacyubahiro batandukanye bari mu bitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali

Igitaramo cya Chorale de Kigali cyabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 17 Ukuboza 2023 cyitabiriwe n’imbaga y’abantu batandukanye barimo na ba Minisitiri n’abandi bayobozi bo mu nzego za Leta.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gitaramo
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gitaramo

Mu banyacyubahiro bitabiriye iki gitaramo harimo Dr Ntezilyayo Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Gaspard Twagirayezu, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr Nsanzabaganwa Monique, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi , Madame Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Madame Kayisire Marie Solange n’abandi batandukanye bakora mu nzego za Leta.

Abitabiriye iki gitaramo baryohewe n’indirimbo zitandukanye zaririmbwe n’iyi Chorale de Kigali.

Iki gitaramo cyabimburiwe n’isengesho ryatangijwe na Cardinal Antoine Kambanda yifashishije amagambo yo muri Luka 2:1, maze avuga ko Noheli ari impamvu y’ibyishimo bikomeye kuko ari inkuru nziza y’umukiza wavukiye gukiza abantu ibibabuza amahoro indunduro yabo ikaba urupfu.

Ati ‘‘Ni yo mpamvu Chorale de Kigali ifata umwanya nk’uyu ikadutegurira igitaramo nk’iki kandi natwe tukacyitabira kugira ngo tubashimire cyane.’’

Zimwe mu ndirimbo zaririmbwe na Chorale de Kigali harimo iyitwa “Ave Maria”, “Usa n’izuba” na “Ibisiza n’Imisozi” zanyuze abitabiriye iki gitaramo nk’uko umwe mu bacyitabiriye witwa Iranzi Divine abivuga.

Ati “Twishimye cyane ko iyi Korali iba yateguye indirimbo nziza zitunyura turi benshi kandi ni ukuri badusoreje umwaka neza”.

Cardinal Kambanda yaririmbanye na Chorale de Kigali
Cardinal Kambanda yaririmbanye na Chorale de Kigali

Mu gice cya mbere, Chorale de Kigali yaririmbye indirimbo zitandukanye ziganjemo iziri mu rurimi rw’Icyesipanyoro n’Ikilatini.

Muri iki gitaramo hagaragajwe irerero ry’iyi Korali ryiganjemo abana biga mu Ishuri rya Sainte Bernadette Kamonyi (ESB Kamonyi). Ni abana batozwa umuziki n’umutoza w’abacuranzi ba Chorale de Kigali, Tunezerwe Pacifique.

Ibindi byaranze iki gitarmo cya Chorale de Kigali bigashimisha abakitabiriye ni uburyo Antoine Cardinal Kambanda yifatanyije na yo mu kuririmba.

Abarimo ba Minisitiri bitabiriye iki gitaramo
Abarimo ba Minisitiri bitabiriye iki gitaramo

Mu gusoza iki gitaramo, wabaye umwanya mwiza ku bakitabiriye wo kuririmbana n’iyi Korali indirimbo zirimo iyitwa ‘Muze mwese Dushimire Imana yaduhanze ikaduha kuba abana bayo’, n’izindi zitandukanye zabafashishe gusabana n’Imana.

Abayobozi mu nzego za Leta bitabiriye iki gitaramo
Abayobozi mu nzego za Leta bitabiriye iki gitaramo
Chorale de Kigali ifite abana itoza kuririmba
Chorale de Kigali ifite abana itoza kuririmba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkuko History ibivuga,Noheli yatangiye kwizihizwa na Kiliziya Gatulika le 25/12/336 nyuma ya Yezu.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Abakuru b’amadini ya Gikristu bazi neza ko Yezu atavutse le 25 December.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki (le 25 December),yari iy’umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ivuka ry’Ikigirwamana cyabo kitwaga Sol Invictus.Kiliziya ya Roma,yahimbye ko Yezu yavutse le 25 December,kugirango “ikurure” abo bapagani b’I Roma baze mu idini ryayo.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana nkuko Abakorinto ba kabili,igice cya 6,umurongo wa 16 havuga.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli,kubera ko ari ikinyoma kibabaza Imana.Mu rwego rwo “kwishimisha” no “Gucuruza”,abatemera Yezu,urugero Abashinwa n’Abahinde bizihiza Noheli cyane.Niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi yose,kubera ko aribwo abantu basinda,basambana,kurusha indi minsi yose.

rujuya yanditse ku itariki ya: 19-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka