Abanya Isiraheli bashumbushije inka umuturage wari waribwe iyo yari atunze

Umuryango wa Uzi Yitzhak, w’Abanya Isiraheli baje mu Rwanda mu bukerarugendo, bagakunda umuco w’Abanyarwanda, bashyikirije inka umukecuru Niyonsaba Vestine, akaba yari amaze imyaka itanu iyo yahawe muri gahunda ya Girinka Inka yibwe, baba baramushumbushije.

Uzi Yitzhak n'abamuherekeje bashyikiriza inka Niyonsaba
Uzi Yitzhak n’abamuherekeje bashyikiriza inka Niyonsaba

Niyonsaba yari mu gahinda gakomeye kubera inka ye yahawe muri Girinka muri 2012, ariko muri 2015 iza kwibwa n’umushumba wayiragiraga.

Uwo mukecuru avuga ko n’ubwo umushumba yayibye yaje kuboneka ndetse uwayibye akurikiranwa n’ubutabera, gusa yongeye kwibwa muri uwo mwaka noneho ayiburira irengero, ariko muri 2020 ayisanga mu rwuri rw’umusirikare.

Niyonsaba avuga ko yaburanye mu kagari aratsinda, ariko bigiye mu rukiko aratsindwa kubera amakuru yatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, waje no guhabwa igihano cyo guhagarikwa ku kazi amezi atatu, azira gutanga amakuru yatumye umuturage atsindwa.

N’ubwo Niyonsaba yatsinzwe, Akarere ka Rubavu kamusabye kujurira ndetse gatanga ibimenyetso bigaragaza ko inka ari iye ariko birangira atsinzwe.

Niyonsaba yaje gushumbushwa n’abakerarugendo ba Isiraheli

Umuryango wa Uzi Yitzhak waje mu Rwanda mu bukerarugendo, utemberezwa na Beautful Rwanda Tours, ikigo gishinzwe gutembereza abanyamahanga basura u Rwanda, aho basura ahantu nyaburanga hamwe n’abantu bakora ibikorwa bigaragaza umuco w’Abanyarwanda.

Umukozi wa Beautful Rwanda Tours yabwiye Kigali Today ko abanyamahanga basura u Rwanda, bamenyeshwa ahantu nyaburanga hasurwa n’ibikorwa bisurwa bagahitamo ibyo bashaka.

Yagize ati “Iyo baje tubaratira ibyiza by’u Rwanda harimo n’ibikorwa by’Abanyarwanda, batubajije ibyo bagiramo uruhare, tubabwira ko hari byinshi harimo na gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida kagame, barishima ndetse bifuza na bo kugira uruhare muri iyi gahunda.”

Abo mu muryango wa Uzi Yitzhak bishimiye umuco nyarwanda basangirira ikigage
Abo mu muryango wa Uzi Yitzhak bishimiye umuco nyarwanda basangirira ikigage

Uyu mukozi yabwiye Kigali Today ko inka yatanzwe ari iya gatatu nyuma y’inka yatanzwe mu Karere ka Nyamasheke, Musanze n’iyatanzwe mu Karere ka Rubavu.

Umuryango wa Uzi Yitzhak wishimiye guha inka Umunyarwanda, uvuga ko bishimiye gukora igikorwa kizagirira akamaro Umunyarwanda.

Bati “Twasanze Abanyarwanda ari beza, bakunda gukora kandi bafite igihugu cyiza. Twishimiye kugira umuntu dufasha kuko tubakunda.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, yabwiye Kigali Today ko uwahawe inka yari ku rutonde rw’abagomba kuyihabwa.

Ati “Twarimo gushaka inka yo gushumbusha uyu mubyeyi nyuma yo gutsindwa, gusa ubwo twarimo dushaka inka tugomba kumushumbusha, twamenye aya makuru meza.”

Ishimwe avuga ko uretse Niyonsaba, umuco utemera ko Umunyarwanda worojwe igicaniro kitazima, ahubwo bagomba kumushumbusha bamushakira indi nka.

Niyonsaba wahawe inka avuga ko yari afite agahinda ko kubura inka yakunze kandi yabanye nayo, ariko Imana ikaba imushumbushije.

Yagize ati “Inka yanjye abaturage bari bayizi, gusa ntibyakunze ko nyigumana. Ndishimye ko mpawe indi kandi n’abanyamahanga.”

Abakozi b’ikigo cya Beautful Rwanda Tours, babwiye Kigali Today ko Akarere ka Rubavu tariki 19 Gashyantare 2022, kazakira indi nka izatangwa n’umukerarugendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arikose ubukoko ntasoni uyu gitifu afite? Abanyamahanga bamurushe gukunda umuturage ayoboye?
Turacyafite inyangarwanda Ba mpemuke ndamuke bakitwihishemo pe!

Alias yanditse ku itariki ya: 15-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka