Abantu basabwe kwisubiraho bakareka gukomeza kubabaza Bikira Mariya

Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, yabajije abari bateraniye i Kibeho kuri uyu wa 15 Kanama 2022, ngo "Ese Bikira Mariya adusuye uyu munsi yaza aseka cyangwa yaza yahogoye?" Yabasabye kandi kwisubiraho bakareka gukomeza kubabaza uwo mubyeyi.

 Abantu basabwe kwisubiraho bakareka gukomeza kubabaza Bikira Mariya
Abantu basabwe kwisubiraho bakareka gukomeza kubabaza Bikira Mariya

Ni nyuma yo kubibutsa bumwe mu butumwa Bikira Mariya yagiye atanga i Kibeho, ubwo yabonekeraga abakobwa batatu bigaga muri GS Mère du Verbe, bemejwe na Kiliziya ko koko Bikira Mariya yababonekeye.

Mu nyigisho ye yagize ati "Ku munsi nk’uyunguyu mu mwaka wa 1982, hashize imyaka 40, Bikira Mariya yabonetse yijimye kandi mu maso ye hajenga amarira menshi, kubera ko yaje ku Isi ntiyakirwe uko bikwiye."

Icyo gihe ngo yari ababajwe n’uko abantu badahinduka kandi badasenga.

Anathalie wabonekewe icyo gihe yagize ati "Yaje ababaye cyane kubera ko yaje adusanga twebwe tukamuhunga, yaje atubwira inkuru nziza ntitumwumve, yaduha ubutumwa ntitubwakire."

Icyo gihe Anathalie yanavuze ko Bikira Mariya yari anababajwe n’ukuntu ibyaha bikomeje kwiyongera aho kugabanuka, nyamara yaragiye atanga ubutumwa buvuga ngo "Isi imeze nabi cyane, niba muticujije ngo mwange ibyaha byanyu bibashiriyeho."

Musenyeri Célestin Hakizimana
Musenyeri Célestin Hakizimana

Bikira Mariya icyo gihe yabwiye Anatalie ati "Mukomeza kumbabaza kuko nshaka kubakiza ruriya rwobo ngo mutagwamo, mukanga. Sinashobora kwishima nduzi abana banjye bagiye kurohama."

Alphonsine we ngo abonekerwa icyo gihe yamuririmbiye indirimbo "Mawe wahebuje bose" bigeze hagati arayanga, ahubwo amubwira kumuririmbira "Abantu banyituye inabi".

Icyo gihe na bwo ngo yarariraga cyane, amarira agashoka Alphonsine ayabona, kandi Bikira Mariya amurebana agahinda kenshi cyane.

Amubajije igituma arira, Bikira Mariya ngo yaramubwiye ati "Erega mumeze nabi, mukwiye kundiza! Abantu ntidukundana, dufitanye amashyari n’ibindi byiganjemo ubugome."

Bikira Mariya ngo yanabwiye Alphonsine ati "Narafunguye ntibinjira, nabonye Isi imaze kuremba nje kuyikiza, muranga."

Abakirisitu bitabiriye ari benshi kwizihiza Asomusiyo i Kibeho
Abakirisitu bitabiriye ari benshi kwizihiza Asomusiyo i Kibeho

Musenyeri Hakizimana yasoje agira ati "Ese uyu munsi Bikira Mariya adusuye yaza aseka? Cyangwa yaza yahogoye kubera ubupagani bwacu?"

Yasabye rero abari bateraniye i Kibeho kwisubiraho bakareka gukomeza kubabaza Bikira Mariya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka