Abantu bari batashye ubukwe bararohamye, 7 baburirwa irengero, 17 bajya mu bitaro
Abantu bavaga mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi batashye mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo barohamye muri Nyabarongo, abantu 7 baburiwa irengero, abandi 17 bajyanwa kwa muganga.
Aba bantu barohamye tariki 8/2/2014, baherekeje umugeni witwa Mukamana Beatrice ukomoka mu Kagari ka Kabuga, mu Murenge wa Ngamba ho muri Kamonyi; agiye gusezerana imbere y’Imana mu Itorero ry’Abaperisebuteriyeni rya Rwahi mu Murenge wa Shyorongi.
Bambukiye ku cyambu cya Cyenya, gihuza akagari ka Kabuga muri Ngamba n’aka Rwahi muri Shyorongi bakoresheje ubwato bw’umuvure, kuko aribwo buryo basanzwe bakoresha mu ngendo zabo iyo bashaka kwambuka Nyabarongo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga, Mudahemuka Emmanuel, avuga ko ubu bwato bwari butwaye abantu bari hagati ya 30 na 40; bukaba bwararohamye bugeze ku mwaro ku buryo bamwe muri bo bari batangiye kuvamo. Nyuma ngo bwaje kwihengeka bujyamo amazi buhita buroha abari babusigayemo.
Mu barohamye bakabasha kurokoka harimo umusare wari utwaye ubwato, kuri ubu utabasha kuvuga; hakabamo kandi n’umugeni wari utahiwe ubukwe.
Nkunzimana Evariste uyobora ikigo Nderabuzima cya Rwahi avuga bakiriye abantu 17 bakaba bahise babohereza ku Bitaro bya Ruli biri mu Karere ka Gakenke. Kuri ubu, abantu 10 babasezereye hasigaye 7 n’abandi babiri bagize ikibazo cyo guhungabana.
Kugeza n’ubu abantu barindwi, batanu bo mu Murenge wa Shyorongi na babiri bakomoka mu Mirenge ya Ngamba na Remera mu Karere ka Kamonyi baburiwe irengero, bikekwa ko bitabye imana. Mu babuze harimo abana babiri, umwe w’imyaka ine n’undi w’imyaka 10; nk’uko bitangazwa na Sebagabo Nkunzingoma Zazou uyobora Umurenge wa Shyorongi.
Abo twaganiriye batangaza ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’uko ubwato bwari bwatwaye abantu benshi, maze bakavamo nabi ku buryo igice kimwe cyaremerewe, bikaviramo ubwato bukiyubika.
Dr. Mutaganzwa Avite uyobora Ibitaro bya Ruli birimo gukurikirana abantu 9 barokotse iyo mpanuka, yatangaje ko abo bakiriye bari bafite ibibazo bw’ubuhumekero bavuwe, ngo hari icyizere ko bose bazakira.
Nshimiyimana Leonard na Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntibyoroshye gusa Imana ibakire, kandi ikomeze abasigaye.RIP