Abantu barasabwa kudakoresha amafoto y’abana ku mbuga nkoranyambaga bagamije inyungu

Umuryango ‘Coalition Umwana ku isonga’ uvuga ko abantu bakoresha ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’abana, biba ari ukubangamira uburenganzira bwabo kuko bibagiraho ingaruka mbi mu mibereho y’ahazaza habo, ukabasaba kubireka, cyane ko binahanirwa.

Abana bagomba kurindwa ababakoresha ku mbuga nkoranyambaga bagamije inyungu
Abana bagomba kurindwa ababakoresha ku mbuga nkoranyambaga bagamije inyungu

Maximillien Ruzigana, Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Coalition Umwana ku isonga, avuga ko abantu benshi bakoresha amashusho y’abana ku mbuga nkoranyambaga, bashaka kugwiza abasomyi ndetse bashaka no kubona umubare mwinshi w’ababakurikira (followers).

Ruzigama yabitangarije mu kigano Ubyumva Ute cyatambutse kuri KT Radio tariki 9 Ugushyingo 2022, avuga ko bitemewe gushyira abana ku mbuga nkoranyambaga mu nyungu z’umuntu ku giti cye, kuko bishobora kwangiza ahazaza h’umwana bitewe n’ibyamuvuzweho.

Ati “Haracyarimo icyuho mu bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga kuko hari ibikorerwa ku mwana ariko bizamugiraho ingaruka mu buzima bwe buri imbere, kuko abenshi babishyiraho batitaye ku cyo umwana azaba bigakorwa hagamijwe ubucuruzi”.

Zimwe mu ngaruka ziza ku bana iyo bamaze gukura harimo kuba yagira ipfunwe muri sosiyete bikamutera ibibazo mu mitekerereze, ndetse akaba yakwicuza ibyo bintu bitewe n’amashusho, amajwi ndetse n’ibindi bintu byose bidashimishije byaba byaratangajwe kuri we akiri muto”.

Ruzigama ashima ko Leta y’u Rwanda igenda ishyiraho ingamba zo kurengera umwana mu rwego rwo kumurinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kugira ngo n’ababikora bazabe bazi ko bahanwa n’amategeko.

Akomeza avuga ko abantu bose bafite inshingano zo kurera, bakwiye kurinda abana ibintu byose byazabangiriza ahazaza habo, ibyo bintu avuga bikwiye kurindwa abana harimo gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga mu buryo butari bwiza, hatangwa amakuru atari meza, gutanga ubuhamya ugashyiramo amafoto n’amashusho ndetse n’amajwi.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ku miyoboro ya You Tube, bavuga ko hagikorwa amakosa kuri iyi miyoboro, kuko ubundi ntibyemewe kugaragaza ishusho y’umwana, ijwi rye cyangwa amagambo ndetse n’amwe mu mateka y’ubuzima bwe.

Gentil Gedeon Ntirenganya, ni umwe mu bakora ibiganiro ku muyoboro wa You Tube, avuga ko ubundi bitari bikwiye ko umwana agaragara mu biganiro by’abantu bakuru, ndetse ko ntaho yagakwiye kugaragara mu bibazo by’imiryango ye kuko biba ari ukubangamira uburenganzira bwe.

Ati “Ubundi ntabwo You Tube iremera ko hari ibiganiro by’abana bikorwa bigashyirwaho, hari amategeko abigenga aba agomba kubahirizwa na buri wese, gusa hari ababirengaho mu biganiro byitwa ko bikorwa n’abantu bakuru, bakabizanamo n’abana kandi biba bitemewe”.

Ntirenganya avuga ko ingaruka zo zigomba kubaho ku mwana igihe azaba akuze, agasanga izina rye ryaragiwe ku mbuga nkoranyambaga rikoreshejwe mu bintu bitari byiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byaba byiza rwose keretse bafashe abo tiktok byaca akavuyo nihohoterwa bakorerwa

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka