Abantu barakangurirwa kwandikisha abana mu irangamimerere cyane ko nta mande bagicibwa
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA) buvuga ko nta mafaranga y’amande acibwa abatinze kwandikisha abana bavutse, bityo bugasaba abantu bose kugenzura ko banditse mu bitabo by’irangamimerere.
Ubuyobozi bwa NIDA bufatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bari mu bikorwa byo gushishikariza Abanyarwanda kwandikisha abana bakivuka hamwe no kwandukuza mu bitabo by’irangamimerere abapfuye mu gihe kitarenze iminsi 30.
Uwitonze Innocent, umuhuzabikorwa wa SPIU muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko kwandikisha umwana wavutse birimo gukorerwa mu bigo nderabuzima n’ibitaro byose by’igihugu ndetse bigakorwa no mu tugari kugira ngo bifashe igihugu kumenya abana bavuka no kuhakorera igenamigambi.
Uwitonze avuga ko nta Munyarwanda ukwiye gucikanwa kwandikisha umwana kuko aba amuvukije amahirwe.
Harelimana Marguerite, umuyobozi w’ishami rishinzwe irangamimerere n’iyandikwa ry’abana mu muri NIDA, avuga ko Abanyarwanda bose bagomba kugenzura ko banditswe mu bitabo by’irangamimerere kuko bibafasha mu gihe bakeneye icyangombwa cy’izungura n’ibindi byangombwa nk’ibijya mu mahanga.
Harelimana avuga ko nta mpamvu ituma umuntu atagenzura ko yanditse mu mu bitabo by’irangamimerere kuko n’ugiye kwiyandikisha nta mafaranga acibwa.
Ati "Nta mafaranga acibwa umuntu ugiye kwiyandikisha mu bitabo by’irangamimerere, kabone niyo yaba amaze imyaka myinshi, ni yo mpamvu dushishikariza abantu kureba ko banditse".
Uwo muyobozi agaragaza imbogamizi zo kwandikisha abana zirimo gusigana kw’ababyeyi.
Ati "Zimwe mu mbogamizi ziboneka mu kwandikisha abana tubona harimo ubusigane bw’ababyeyi mu kwandikisha umwana, ibura rya murandasi mu kigo cy’ ubuzima, kuba hari imirenge igena umunsi wo kwandika abana bikagora ababyeyi".
Harelimana avuga ko akamaro ko kwandika umwana ari ugutuma agira ibyangombwa byemewe n’amategeko hashingiwe ku nyandiko y’ ivuka kandi umwana akamenyekana binyuze mu mategeko.
Agira ati "Umwana ugiye gutangira ishuri ashobora gusubizwa inyuma hatabonetse inyandiko y’ivuka, iyo nyandiko ikemura impaka mu kuzungura, kubona urwandiko rujya mu mahanga, ifasha mu kurinda umwana imirimo ivunanye utarageza igihe, ni kimwe mu bimenyetso bishingirwaho".
Uretse inyungu umuturage abibonamo ngo bifasha Igihugu kumenya umubare w’ abaturage ndetse bikoroshya kunoza igenamigambi.
Iyo abaturage banditswe mu irangamimerere gutanga irangamuntu biroroha.
U Rwanda mu kwezi kwa Kanama 2020 rwatangije gahunda yo kwandika abana bavuka mu bigo nderabuzima n’ibitaro byose mu gihugu bikazorohera ababyeyi kwandikisha abana badasiragiye mu buyobozi nk’uko byari bisanzwe.
Harelimana avuga ko kwandikisha abana binyuze mu irangamimerere byihutisha gutanga amakuru.
Ati "Kwandika abana binyuze mu ikoranabuhanga bifasha inzego nyinshi kubona amakuru y’ irangamimerere, na ho kwandukuza abapfuye bifasha leta kumenya abantu bapfa, bikayorohereza mu gukuraho iyo mpamvu itera imfu.
Urugero nka Malaria cyangwa indi ndwara yibasiye ahantu, bifasha Leta kubona amakuru kuko akoreshwa mu bijyanye n’Ubushakashatsi hashingiwe ku kibangamiye ubuzima bw’ abaturage".
Irangamimerere mu Rwanda rigaragaza ko 30% by’abantu bapfa ari bo bandikwa mu gitabo cy’ cy’abapfuye ndetse hakagaragazwa impamvu mu gihe iki gitabo cyane abapfira kwa muganga amakuru atuzuzwa neza.
Mu Rwanda itegeko rigena ko uwapfuye yandukurwa mu minsi 30, iyo bidakozwe hitabazwa urukiko.
Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bworohereza abaturage kwandikisha abana bavutse no kwandukuza abapfuye.
Ati "Ntabwo Leta yafata gahunda yo kubaka amavuriro n’amashuri hatazwi abagomba kuyigamo kimwe n’abazayakenera. Birababaje gusanga akarere runaka gakora igenamigambi ry’abantu ibihumbi bapfuye, mu gihe imibare izwi hagakozwe ibindi bikorwa bifitiye akamaro abaturage Hariho".
Akomeza agira ati "Simbona imbogamizi zituma umwana wavutse atandikwa, nibirebana n’ imihango y’ umuco ijyanye no kwita izina, Ababyeyi bagombye gutekereza izina mbere yo kujya kwa muganga".
Josephine Mukesha, Umuyobozi mukuru wa NIDA avuga ko sisiteme nshya ya CRVS yegerejwe abaturage kubera ko amakuru menshi y’ingenzi azajya yuzurizwa kwa muganga aho umwana yavukiye; cyangwa ku biro by’Akagari.
Kwegereza abaturage iyi sisiteme bifite inyungu kuko bigabanya ingendo bakoraga n’umwanya byabatwaraga.
N’ubwo u Rwanda rugeze kuri 63% mu bijyanye no kwandikisha abana bavutse, imibare iracyari hasi ku bijyanye no kwemeza ivuka.
U Rwanda ruri hejuru ya 44% ku kigero cy’ibihugu by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ariko rukaba kure kuko intego y’isi yo kugera kuri 90% by’abana bavutse bandikishijwe muri 2025.
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese umuntu yabwirwa Niki ko umwana amwanditseho, hari uburyo wareba ko umwana akwanditseho wifashishije ikoranabuhanga?
Njye mfite ikibazo nabyaranye numugabo yanga kwandikisha umwana,mbona undi yemerea kwiyandikishaho umwana,nyuma turashwana aranambwirango njyemenyako umwana atamubyaye ngo nzamwandikishe kurise,ngo ntakinti nakimwe azigera amumarira none ubwo nakoriki kugirango umwana yandikwe kuri se.
Ese bishobokako mwazadufasha mugashyira service yokwandikisha umwana bikoreshejwe ikoranabuhanga kuburya umutura Rwanda yakandikisha umwana murangamimerere akoresheje telephone kuri muradasi xw murakoze
Nonese umwana niba ababyeyibe arabanyamahanga yarakurimurwanda abona indagamuntubiciye muzihe nzira
Nabazaga nkabanyarwanda byariye hanze y’urwanda bashaka kwandikisha umwana babigenza gute? Thanks
Njye ikibazo mfite Niki:mumfashe nabyaranye bumuntu musaba kwandikisha umwana ntiyabikora,none mama mugihe habaye expo bagatanga promotion yaramwandikishije ubu abona mutuel kubera Ari kumwe numuryango wanjye! (Ubwo turi abavandimwe)nAGIRANGO MBAZE niba Ubwo yanditse mwirangamimerere?, Ikindi:ese kumwandikisha kuwundi mugabo utari se biremewe nsanze atanditse? Murakoze ntegereje igisubizo cyanyu.
Ahangaha njyewe ndimo ndabasaba kunsobanurira ningombwako umwana wavutse agira izina ryirinyarwanda mumazina yiswe n’ababyeyi? Ese uwutaryiswe haringaruka runaka ahura nazo? Wenda nkokuba yabura service? Murakoze
Ibihumbi icumi byamande se bitangwa bitangirwa iki ngo umuntu yakerewe kwiyandikisha mu igitabo kiranga mimerere? Kandi ayo mafaranga ashyirwa kuri konti ya Leta. Njye ayo mafaranga narayishyuye ndi umuhamya 3weeks ago.
Nibyo rwose bagombakubandikisha
Mwiriwe mfite ikibazo,umugabo yarabyaye umwana hanze,ni gute yamwandikisha mu irangamimerere Kandi asanzwe afite umugore,ese yabibwira umugore cg yajyana n’umugore we kugirango nawe abimenye?cg yajyana n’uwo babyaranye umugore we ntanabimenye,munsobanurire.murakoze
Mwiriwe,mfite ikibazo,nonese mu gihe umugabo yabyaye umwana hanze,ubwo bigenda bite kugirango amwandikishe mu irangamimerere,ese yabibwira umugore cg ajyana n’uwo babyaranye ku buryo umugore we atabimenya?munsobanurire uko bigenda.murakoze