Abantu bakomeje kutavuga rumwe ku isakwa ryo mu nsengero
Babinyujije ku rubuga rwa Facebook, abantu benshi bavuga ko badashimishijwe n’ukuntu bakorerwa isakwa bagiye gusenga, abandi nabo bakavuga ko babona ari ngombwa bitewe n’impamvu z’umutekano.
Iyo ugiye mu nsengero zimwe na zimwe cyane izo mu mujyi wa Kigali, uhabona abashinzwe umutekano basaka abantu binjira mu nsegero, ku buryo iyo wanze gusakwa udashobora kwinjira ngo usenge.
Iri sakwa ryatangiye kuvugwaho cyane mu mezi y’impera z’umwaka wa 2012, aho insengero zasabwe kujya zisaka abantu baje gusenga mbere yo kwinjira mu rusengero.

Ibi ntibyigeze bishimisha bamwe mu bakirisitu kuko bavugaga ngo ntibumva impamvu bagomba gusakwa baje mu nzu y’Imana.
Umuntu umwe mu banyujije ubutumwa bwabo ku rubuga rwa facebook, yavuze ko asanga nta mpamvu yo gusaka abantu bagiye gusenga kuko mu nzu y’imana umutekano uba uhagije.
Undi nawe yagize ati “oya ahantu hose hahurira abantu benshi ningombwa kubasaka, kuko utamenya imitima y’abantu, kuko hari igihe umuntu ashobora kuza gusenga afite izindi ngamba”.
Hari bamwe bagaragaje ko nyuma y’aho iyi gahunda yo gusaka mu nsengero itangirye, bahagaritse kujya gusenga, kuko baba batumva impamvu umuntu yajya mu bintu byabo agacukumbura uko yiboneye, ndetse bamwe ngo bakanatinya ibyuma babakozaho babasaka.

Polisi y’igihugu yo ivuga ko iri sakwa ntawe rikwiye gutera ubwoba kuko ibyuma bikoreshwa mu gusakwa biba byaragenzuwe bihagije.
Mu kiganiro polisi n’umujyi wa Kigali baherutse kugirana n’itangazamakuru tariki 20/11/2012, umuvugizi wa Polisi y’igihugu Supt Theos Badege, yavuze ko iri sakwa ryo munsengero ryaje kubera impamvu z’umutekano kuko mu gihugu hasigaye hinjira abantu benshi batandukanye.
Badege akomeza avuga ko ahantu hose hahurira abantu benshi ari ngombwa kuhasaka kuko igihe cyose umuntu aba agomba guhora ari maso.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
NONESE
NI LETA IFITE UBWOBA ???? CG IRATERA UBWOBA ??????
EJOBUNDI NIBWO H.E YATUBWIRAGA UKO UMUTEKANO UHAGAZE !!! WENDA WASAKA ABO KUMIPAKA BINJIRA BANASOHOKA , ALIKO UKULIKIJE UMUTEKANO BATUBWIYE , NTAGO TWABA TULIMUBIHE BIDASANZWE BYO GUSAKA ??? KUKI BADASAKA KWINJIRA MWISOKO SE ??? KUKI BADASAKA ABINJIRA MUMADUKA SUPERMARCHE ??????????
Ariko abanyarwanda murengwa vuba gusaka ntaco bitwaye ndumva ahubwo ari kudufasha ngo dusenge dutushe, ese tekereza murimo gusenga ikintu gigaturikira murusengero. Nigeria abantu benshi bashiriye musengero kenya nuko ayo mabi ntayo dushaka i rwanda polisi yacu turayemera rwose ahubwo bajye badusaka nomungo iwacu.
EREGA BURYA ABAJYA MU NSERNGERO BOSE SIKO BABA BAGIYE GUISENGA!!UBUSE NTIBAHERUTSE KUNTWARA PHONE KU MUHIMA!!ABATEMERA GUSAKWA BAJYE BIGUMIRA IWABO!!!
bazabaze ibimaze iminsi bibera muri kenya abantu benshi bamaze kuburira ubuzima munsengero kubera abagizi ba nabi baba binjiranye ibisasu
Aho wosanga abo banka gusakwa batazi naho isengero iherereye. Abatabiskaka barashobora kuguma mu rugo bagasengeraho. Imana iri hose.
Ese abatishiye iryo sakwa batanga iyi mpamvu? Nibantacyo bikekakuki bumva gusakwa bibangamye? ese niba bemera gusakwabagiy muri Bank kuki babyanga bagiye mu nsengero? Kubatishimiye iryo sakwa, nababwira ngo basubize amaso inyuma, muri 1994, mu Rwanda Abemera Imana ( abakristu n’abayisilamu) bari hejuru ya 99% ariko se abo sibo bavukije ubuzima abaturanyi babo, inshuti ndetse des fois n’abandimwe! None se ibyo byo babivugaho iki daa !!!!
arko banyarwanda mureke dusubize amaso inyuma ibyabereye murwanda 1994kdi bikabera no munsengero ntimubizi koko ubwo kubasaka bitwaye iki?abagiye murusengero bose siko baba bagiye guse nga umwanzi ntiyatinya rero gukomeza umugambiwe mubisha ngo nuko ari murusengero murumva mugabanye ubutesi rero
arko banyarwanda ntimugakabye ubutesi ibyabereye munsengero mu 1994 ntimubizi koko gusakwa ntacyo bitwaye abantu bose bagiye murusengero ntibaba bagiye gusenga umwanzi rero ntibyamubuza gukora nabi murusengero
sinzi impamvu bamwe batumva akamaro ko gusaka abantu mbere yo kwinjira munsengero kandi umwanzi aba ashaka ahari abantu benshi kandi ntabwo atinya urusengero !! bajye babyihanganira kuko nahandi hatizewe niko bigenda kandi ntacyo bitwaye!!!! murakoze