Abantu bahora bimuka bica imikorere y’ibiro by’itora
Bamwe mu bahuzabikorwa batangaza ko bahangayikishijwe n’abantu bahora bimuka, kuko ari imwe mu mbogamizi ihungabanya imigendekere y’amatora, nk’uko bitangazwa na bamwe mu bashinzwe igikorwa cy’itora, mu gihe habura igihe gito amatora y’abadepite akaba.
Lucie Mukansanga, umwe muri abo bahuzabikorwa wo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, avuga ko abakunda kwimuka ahanini ari abasirikare, abapolisi n’abanyeshuri.
Ibi bihungabanya uko baba bateguye amatora yabo, kuko basanga ab bantu bagaruka buri gihe ku ilisiti y’itora kandi baba barimutse kera, nk’uko akomeza abitangaza.
Ati: “Hari nk’abasirikare babaga ino muri za 1999 ariko na n’ubu bagisohoka ku malisiti y’itora yacu”.
Kuba abo bantu bakomeza gusohoka kuri ayo malisiti y’ahantu bavuye, bigira ingaruka ku manota y’ubwitabire kuko usanga hari ibigo by’abasirikare, abapolisi n’abanyeshuri bagira amanota make kubera izo mpamvu.
Abo bahuzabikorwa b’itora kandi bagaragaza ikindi kibazo cy’abantu bagaragara inshuro zirenze imwe ku malisiti y’amatora.
Pheromene Nyirahabimana, ukorera muri Kamonyi, avuga ko icyo kibazo komisiyo y’igihugu y’amatora ikizi. Yongeraho gikomeye kuko byagorana guhora uhindagura ilisiti y’itora kuko baba batazi aho umutu yimukiye cyangwa yimuriwe.
Igihe bigaragaye ko umuntu bamenye aho yimukiye ahita avanywa aho yari yaribarurije mbere, agashyirwa aho yemeje ko ariho asigaye abarizwa kandi azaba igihe kirekire.
Icyo basaba abahuzabikorwa bagenzi babo ni kujya bakorana bakabwirana abo bazi babaruwe ahantu harenze hamwe, babasha kubarurirwa hamwe gusa.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|