Abantu bafite ubumuga baracyabangamirwa n’inyubako zitaborohereza muri serivisi zitandukanye bakenera

Umuryango rusange w’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (Association Générale des Handicapées du Rwanda- AGHR) tariki 18 Ukuboza 2024, wahurije hamwe abafatanyabikorwa batandukanye barimo abo mu nzego za Leta bashinzwe imyubakire, ndetse n’amahuriro y’abantu bafite ubumuga, baganirira ku ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza agenga imyubakire, cyane cyane ingingo zirebana no korohereza abantu bafite ubumuga kugera ku bikorwa remezo cyane cyane inyubako rusange.

Aimable Rukundo, Umuyobozi w'Umuryango AGHR
Aimable Rukundo, Umuyobozi w’Umuryango AGHR

Aimable Rukundo, umuyobozi w’umuryango AGHR avuga ko ayo mabwiriza amaze imyaka irenga icumi agiyeho, nyamara uyu munsi haracyagaragara inzu nshya zuzuye zitubahirije ibisabwa.

Yagize ati “Turimo kungurana ibitekerezo kugira ngo turebe ngo ikibazo kiri he? Hakorwa iki kugira ngo izo nzu zose zubakwa zitume abantu bafite ubumuga bagera kuri serivisi zitandukanye, bityo bagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu nk’abandi baturage?”

Inyubako zifite ibyo bibazo ni nyinshi zirimo nk’amashuri aho usanga ayubatswe kera ibibaho biri hejuru, akagira na amadarajya (escaliers) ku muryango, nta nzira zorohereza abantu kugeramo zihari. Hari n’inzu z’ubucuruzi nk’amasoko usanga amwe adafite inzira, andi akagira inzira zifite ubuhaname bukabije ku buryo nk’umuntu uri mu igare cyangwa ugendera ku mbago ashobora kuzigwaho bikaba byateza impanuka, aho gutuma yagira uruhare mu bikorwa bikorerwa ahongaho.

Uyu muyobozi agaragaza ko hari n’inzu z’ubuyobozi zirimo ibiro by’Uturere, Imirenge,… na zo zifite ibyo bibazo, hakaba n’ubwiherero usanga ari buto bukabangamira umuntu munini ukenera kubujyamo, cyangwa se ugendera ku igare ntibimukundire kuryinjizamo, ubundi ugasanga bufite umwanda ku buryo bibangamira umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ugenda akora hasi.

Izi mbogamizi zitandukanye baziganiriyeho n’inzego zibishinzwe kugira ngo bafatire hamwe ingamba bityo bazakore ubukangurambaga bibe byakosoka.

Aimable Rukundo ati “Turasaba cyane cyane Urwego rw’Igihugu rushinzwe inyubako, Rwanda Housing Authority, ko bafatanya kugira ngo hubahirizwe ibiri muri ‘Rwanda Building Code’ kugira ngo abafite ubumuga boroherezwe kugera mu nyubako rusange, bityo babashe kugira uruhare mu bikorwa bikorerwa mu Gihugu no gutanga umusanzu wabo mu kubaka iterambere ry’Igihugu.
Kalungi Rebecca uyobora ishami ry’ubuzima n’iterambere ry’imibereho myiza mu Karere ka Kicukiro, na we avuga ko mu bo baha serivisi harimo n’abantu bafite ubumuga, akemeza ko hakirimo imbogamizi cyane cyane mu bijyanye n’inyubako.

Ati “Hari aho usanga inyubako za kera uyu munsi bitaranoga ku buryo usanga hatarongereweho inzira zorohereza abantu bafite ubumuga. Wenda ku zigenda zubakwa ubungubu bigenda bikosorwa, kubera ko dufite amabwiriza avuga ko inyubako yose ugomba guteganya kuyubaka uteganya gushyiraho uburyo bworohereza abazayigana bose. Iza kera zo usanga hakirimo imbogamizi, ariko dukangurira abantu bose gukosora, bakanongeraho inzira zorohereza abantu bafite ubumuga.”

Byabagambi Theoneste, umukozi wa RHA
Byabagambi Theoneste, umukozi wa RHA

Byabagambi Theoneste, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) ushinzwe gufata neza inyubako za Leta, avuga ko ku nyubako zirimo kubakwa nshyashya ubu nta kibazo kinini kirimo cyane cyane nk’ibiro, amahoteli, amavuriro.

Ati “Mbere yo kugira ngo bahabwe ibyangombwa byo kubaka, cyangwa se na nyuma yo kubaka kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo kuyijyamo, tubanza gukora ubugenzuzi. Tuba dufite urutonde rw’ibyangombwa iyo nyubako igomba kuba yujuje, harimo no kugira uburyo bworohereza abantu bafite ubumuga kuyisanzuramo.”

Byabagambi na we avuga ko ahakiri ikibazo ari ku nyubako zubatswe mbere cyane ariko na byo bakaba bafite umurongo barimo bakurikiza mu kubikemura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka