Abantu bafite ubumuga bababazwa no kuba hari abakibita amazina abambura ubumuntu

Hirya no hino mu gihugu, haragaragara abagikoresha imvugo zipfobya abantu bafite ubumuga, ibyo bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka zirimo kwiheza, kutisanga mu bandi n’izindi.

Abantu bafite ubumuga bababazwa no kuba hari abakibita amazina abambura ubumuntu
Abantu bafite ubumuga bababazwa no kuba hari abakibita amazina abambura ubumuntu

Uwitonze Pierre Claver wo mu Karere ka Burera, avuga ko mu bana batatu afite, babiri muri bo bafite ubumuga bw’uruhu rwera, ngo akimara kubyara umuryango we wahawe akato kugeza nubwo yari asigaye ajya mu kabare abantu bagasohoka, ngo ntibanywera ku icupa yafasheho.

Uwo mugabo avuga ko atigeze acika intege, aho we n’umugore we bakomeje kurera abana babo, kugeza ubwo ababaha akato batangiye gucika intege.

Ati “Umugore yageze aho yirinda gusohoka mu rugo kubera abagore bagenzi be, bamubonaga bakamutuka, abana bacu bakabita amazina mabi cyane ntasubiramo”.

Arongera ati “Nanjye naba ngiye mu gasantere kunywa agashera abantu bagahunga bavuga bati ririya cupa afasheho wasanga arisizeho bya bintu bye, ugasanga natwe biradukurikiranye tubyaye nyameru nk’abo abyara, gusa buhoro buhoro, kutwishisha biragenda bihagarara”.

Icyo kibazo kandi na Uwamariya Olive wo mu Karere ka Rulindo yarakigize, nyuma yo kubyara abana babiri bafite ubumuga bw’uruhu rwera, aho kugeza ubu umugabo we yamutaye akaba ariwe urera abo bana.

Abanyamakuru mu biganiro
Abanyamakuru mu biganiro

Mu mahugurwa Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD), ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambare (UNDP) n’Ihuriro ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), yateguriye abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye, mu mpera za 2023 mu rwego rwo gukora inkuru zidaheza abantu bafite ubumuga, hagaragajwe inyito nyazo zigenewe abantu bafite ubumuga.

Nk’uko izo nyito zigaragara, ubundi ntibavuga ikimuga, uwamugaye, ntibavuga ubana n’ubumuga cyangwa ugendana n’ubumuga, bavuga Umuntu ufite ubumuga.

Ntibavuga kandi ikirema, ikimuga, karema, kajorite, igicumba, gicumba, utera isekuru, kaguru, sekaguru, muguruwakenya, terigeri, kagurumoya, kaboko, mukonomoya, rukuruzi, bavuga Umuntu ufite ubumuga bw’ingingo.

Ntibavuga impumyi, ruhuma, maso, gashaza, miryezi, bavuga Umuntu ufite ubumuga bwo kutabona.

Ntibavuga igicucu, igihone, ikijibwe, ikirimarima, ikiburaburyo, ikiburabwenge, ikigoryi, igihwene, ikimara, zezenge, icyontazi, inka, inkaputu, umusazi, bavuga Umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Abanyamakuru bahuguriwe gukora itangazamakuru ridaheza abantu bafite ubumuga
Abanyamakuru bahuguriwe gukora itangazamakuru ridaheza abantu bafite ubumuga

Ntibavuga kanyonjo, gatosho na gatuza, bavuga Umuntu ufite ubumuga bw’inyonjo.

Ntibavuga kandi nyamweru, umwera, ibishwamweru, umuzungu wapfubye, bavuga Umuntu ufite ubumuga bw’uruhu rwera.

Ntibavuga igikuri, gikuri, gasongo, nzovu, zakayo, gasyukuri, kilogarama, bavuga Umuntu ufite ubugufi budasanzwe.

Uretse ayo mazina yambura ubumuntu abantu bafite ubumuga, haracyagaragara n’abima akazi abantu bafite ubumuga, aho babafata nk’abadashoboye, urebye uwo muntu wese akamubonamo ubumuga aho kumubonamo ubushobozi, nk’uko byagaragajwe n’umukozi wa UNDP, Clement Kirenga, mu kiganiro yatanze.

Ati “Hari urereba Umuntu ufite ubumuga, akibonera ubumuga aho kubona ubushobozi afite, ugasanga amarangamutima ye arerekeza ku bumuga mbere ya byose, iyo byagenze gutyo nta kazi aba akimuhaye”.

Abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza
Abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza

Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), avuga ko u Rwanda rukomeje gutera imbere muri gahunda yo kurinda no kubungabunga uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, binyuze mu mpinduka zitandukanye zagiye zikorwa.

Ariko anenga bimwe mu bigo n’imiryango itandukanye itaramenya neza gahunda y’Igihugu yo kutagira usigara inyuma, no kuyubahiriza uko bikwiye, aho bigenda bitera ikibazo cyo kutamenya uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga.

Avuga ko usanga hari aho abafite ubumuga badashobora kugera kuri serivisi z’uburezi, kutabona ibikorwaremezo biborohereza, gusigazwa inyuma ku isoko ry’umurimo, gusigazwa inyuma mu ikoranabuhanga, icyuho ku kugira amakuru n’ubumenyi ku bantu bafite ubumuga n’ibindi.
Uwo muyobozi arasaba abanyamakuru gutangaza inkuru zidaheza abantu bafite ubumuga, kuko bizafasha abantu bose kumenya ko abantu bafite ubumuga, bafite ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu ritagira uwo risigaza inyuma.

Mu ngamba batahanye, abanyamakuru biyemeje kurushaho kunoza imikorere mu gutara inkuru zireba abantu bafite ubumuga, dore ko bungutse ubumenyi butandukanye, cyane cyane ku nyito zikwiye ku bantu bafite ubumuga, uburyo bunoze bwo kuganira na bo mu rwego rwo gutara inkuru n’ibindi.

Ndayisaba Emmanuel, umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga
Ndayisaba Emmanuel, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga

Imibare mishya yavuye mu ibarura rusange ry’abaturage ryo muri 2022, ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, yagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda ari 391,775.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Igitangaje n’Uko Abitabaza Ibyanditswe bavug’Ukuri, Batotezwa bagaterwa Ubwoba, Kandi bababazwa n’ibiri kubaberaho, URUGERO: n’abaturage batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira-Rugerero batujwe na Prezida wa Repubulika Paul Kagame akabaha n’inkoko ibihumbi8, none bakaba bageze Aho batangiye gusaba Ubuhungiro kubera ko babaza iby’izo nkoko bise Coperative, none byabaye umwihariko wa bamwe mu Karere n’Umurenge, barangiza bagashiraho uwo bise Cordonateur witwa Damascene, bagashiraho umwe mu batujwe wo ku bacecekesha, witwa Rurangwa Eulade Alias Pasteur, ubakanga ngo nibamoke Ntazabuza imbwa kumoka ngo nibasakuze Umuborogo w’Ibikeri ntubuza Inka Gushoka, Babonye ko Abaturage Bababaye batangiye kubabika mo Ubwoba ko bagiye kubakura mu babahaye nkaho aribo bazubatse, Abaturage Bati: bariye Amagi n’Inkok
o, n’Ifumbire, ariko Bakareja kudukanga, Bakaduha Amahoro,

Musemakweli yanditse ku itariki ya: 8-01-2024  →  Musubize

IYO MVUGO N’IYO KWAMAGANA NDETSE N’ABABIBITA BAJYE BABIHANIRWA BY’INTANGARUGERO, NANJYE BYARAMBABAJE AHO UBU BIRI GUKORWA K’UMUGARAGARO, NIBYO NIBONEYE BITARI1CG2,3,4,5 BYABAYE AKAMENYERO AHO BITA MU MUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO WA MUHIRA-RUGERERO MU KARERE KA RUBAVU AHO UWITWA KO AHAYOBORA (CORDONATEUR)WITWA DAMASCENE ASEBYA UMUGABO IMBERE Y’ABANA N’ABABYEYI NGO URIYA S’UMUNTU NGO YAMBAYE PAMPEX CG MPAMPA, NGO AGIZWE N’AMATIYO MU MUNDA YE, NAHO UWO BISE NGO NI PREZIDA W’UMUHUNGU WITWA RURANGWA EULADE ALIAS PASITERI, WE ATOTEZA UMUSAZA WITWA CLAUDE NGO N’IKIMUGA KIGENDA GIKURURUKA, NIYO BAHUYE NGO UKURURUTSE UJYAHE? IBI MBABWIYE N’UKURI KANDI BABIKORA KENSHYI, UYU EULADE WE NTATINYA NO KUBWIRA ABAHATUJWE IYO BAVUZE NGO URUSAKU RW’IBIKERI NTIRUBUZA INKA GUSHOKA, ARONGERA NGO NTAZABUZA IMBWA KUMOKA, IKIBABAJE N’UKO NIYO ABATURAGE BABIBWIYE UBUYOBOZI BW’AKARERE CG BW’UMURENGE UBONA BABIFASHE NK’IBISANZWE

Musemakweli yanditse ku itariki ya: 5-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka