Abantu babwirana uko biyumva, uburyo bwitezweho umusaruro muri ‘Ndi Umunyarwanda’

Abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Nyaruguru, bigishijwe gutoza abaturage kwegerana bakabwizanya ukuri ku bikomere basigiwe na Jenoside, nk’inzira izabageza kuri Ndi Umunyarwanda.

Kubwirana uko abantu biymva mu matsinda birafasha
Kubwirana uko abantu biymva mu matsinda birafasha

Babyigishijwe tariki 22 Ukuboza 2022 n’Umuryango AMI, ukunze gukora imirimo ijyanye n’isanamitima riganisha ku bumwe n’ubwiyunge.

Annicet Kabalisa, umukozi w’umuryango AMI, ari na we wabatoje ubu buryo bwa Mvura Nkuvure, yagize ati “Ipfunwe n’ubwoba Abanyarwanda bamwe bafite muri rusange kugira ngo bishire, ni uko tuganira, ukanyakira uko ndi nanjye nkakwakira uko uri.”

Yakomeje asobanura ko ibyiswe amoko Abanyarwanda babikuriyemo, bagize amahirwe Igihugu kibibakurira mu ndangamuntu, ariko bidashatse kuvuga ko bitari mu mateka y’Abanyarwanda.

Yunzemo ati “Ntabwo twasubiza amateka inyuma. Ariko twakosora ejo hazaza. Ntawe uhitamo aho avukira. Ibyo rero ntibyagombye kuba imbarutso yo kugira ngo njyewe nawe tubane mu macakubiri cyangwa mu ivangura. Ahubwo nyakira mu mateka yanjye nanjye mu mateka yawe, hanyuma twubakire kuri Ndi Umunyarwanda izira ivangura n’amoko ayo ari yo yose.”

Batojwe kubwirana uko biyumva nk'uburyo bwifashishwa muri Ndi Umunyarwanda, na bo bazabitoze bagenzi babo
Batojwe kubwirana uko biyumva nk’uburyo bwifashishwa muri Ndi Umunyarwanda, na bo bazabitoze bagenzi babo

Mu mwitozo wo kuganirira mu matsinda ku mateka abatera ipfunwe n’ubwoba, umwe mu bakangurambaga yagaragaje ko aterwa ipfunwe no kuba yaravutse akisanga ari mu gice cy’abakoze Jenoside, kuko we iba yari akiri mutoya cyane.

Yagize ati “Kumva ngo uri mu gice cy’abitwa Abahutu bakoze Jenoside, mu by’ukuri bitera ipfunwe, n’uwabikubwira ukumva ntibishimishije.”

Uyu mukangurambaga avuga ko ubu buryo bwo kuganira ku bikomere abantu batewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo, buzafasha cyane muri Ndi Umunyarwanda kuruta uburyo bari basanzwe bakoresha.

Ati “Ubusanzwe habaga hari ikiganiro gishingiye ku mateka, kigategurwa, hakaba abagisoma uko cyakabaye nta no kugihuza n’ubuzima babamo, wenda bakeya bagatanga ibitekerezo. Ariko iki cyo kuvuga ngo wowe wiyumva ute, nta kuvuga amateka y’undi, kizatuma gahunda ya Ndi Umunyarwanda icengera.”

Marcelle Undimukobwa, we yifuje ko bene ibi biganiro byahera mu miryango.

Ati “Mu muryango urimo abantu bakuru, bashobora kutabwira abana iby’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’amacakubiri yaje mu Banyarwanda. N’imiryango igizwe n’abana gusa bashoboa kutamenya aya makuru bakazayamenya barakuze, kandi yenda igihe ari iki kugira ngo twese tuzamukane, tubyumva kimwe.”

Bishimiye amahugurwa bahawe
Bishimiye amahugurwa bahawe

Muri ubu buryo bwo gufasha Abanyarwanda kuvurana biciye mu biganiro mu matsinda babwiranamo ibikomere basigiwe na Jenoside, abantu ntibabohokera rimwe ngo icyarimwe bagaragarize bagenzi babo uko biyumva, ariko ni urugendo rwitezweho gufasha mu gutera intambwe ifatika muri Ndi Umunyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka