Abantu 68 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe
Abantu 68 bafatiwe mu cyuho bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu birombe biherereye mu Turere twa Musanze na Rulindo.

Amakuru y’ubucukuzi bakoraga, yamenyekanye muri gahunda y’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda imazemo iminsi, byo kurwanya ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro butemewe, igendeye ku makuru yahawe n’abaturage, ko mu rukerera rwo ku wa Kane tariki 13 Gashyantare 2025, barimo bacukura amabuye y’agaciro.
Mu Karere ka Rulindo abarimo bacukura uko bagera kuri 52, batahuwe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti, giherereye mu Mudugudu wa Kamatongo, Akagari ka Budakiranya, mu Murenge wa Kinzuzi; mu gihe abandi 16 bo batahuwe bacukura Zahabu mu birombe by’amabuye y’agaciro biherereye mu Mirenge ya Muhoza, Gacaca na Remera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yaburiye abishora mu gucukura amabuye mu buryo butemewe, ko Polisi itazigera ituma bagoheka.
Ati "Turagira inama abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibyo, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Bibagiraho ingaruka zirimo impanuka zo kugwirwa n’ibirombe bamwe bakahatakariza ubuzima, abandi bakahakomerekera ndetse abenshi zibasigira ubumuga".
"Police y’u Rwanda yashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa binyuranyije n’amategeko. Ni yo mpamvu rwose tutazigera dutuma bagoheka mu gihe bakiburimo".

SP Mwiseneza yongeyeho ko hashyizweho ingamba zidasanzwe mu gushakisha abakora ibikorwa ibyo ari byo byose bitemewe n’amategeko, harimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa muri ubwo buryo.
Mu bafashwe n’ubwo harimo abagore, umubare munini ni abagabo.
Abafatiwe mu Karere ka Rulindo ubu bafungiwe kuri Polisi Station ya Murambi, naho abafatiwe mu Karere ka Musanze bafungiwe kuri Polisi Station ya Muhoza.

Ohereza igitekerezo
|