Abantu 4 bamaze imyaka biba umuriro w’amashanyarazi batawe muri yombi

Muri gahunda yo gutahura abiba umuriro w’amashanyarazi, Sosiyete Nyarwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ndetse na Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’abaturage, guhera tariki ya 29 Gicurasi kugeza tariki ya 04 Kamena 2020, bataye muri yombi abantu 4 bakekwaho kwiba umuriro.

Abantu bane bamaze igihe biba amashanyarazi bafashwe
Abantu bane bamaze igihe biba amashanyarazi bafashwe

Nyandwi Landouard yafashwe tariki ya 29 Gicurasi 2020 yiba umuriro, aho atuye mu nzu ye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Buhoro mu Mudugudu wa Rwinkuba.

Kuri uwo munsi ni bwo na Mutungirehe Jean Bosco yatabwaga muri yombi, akaba atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya na we akaba ashinjwa kwiba umuriro w’amashanyarazi.

Ku itariki ya 02 Kamena 2020, Nyiransabimana Evelyne na we yafatiwe mu cyuho yiba amashanyarazi, aho atuye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Bushoki, Akagari ka Giko mu Mudugudu wa Cyiri.

Iyakaremye Elie na Iyakaremye Jean Baptiste, na bo baguwe gitumo biba amashanyarazi mu nzu zabo batuyemo mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Bushoki, Akagari ka Giko Umudugudu wa Kigamba.

Kugeza magingo aya, Iyakaremye Jean Baptiste aracyashakishwa, mu gihe undi afungiye kuri RIB ya Bushoki.

Aba bose bafashwe bari bafite amayeri yo kwiba umuriro bakawukoresha batawuguze, nka Nyandwi yaherukaga kugura umuriro mu kwezi kwa Mutarama 2019 kandi yarakomeje gucana amashanyarazi.

Mutungirehe we yaherukaga kugura umuriro mu kwezi kwa Nyakanga umwaka wa 2016, Nyiransabimana we yaherukaga kuwugura tariki ya 29 Nzeri 2015.

Iyakaremye Elie yaherukaga kugura umuriro mu kwezi kwa Nyakanga 2019, mu gihe Iyakaremye Baptiste yaguze umuriro bwa nyuma mu kwezi kwa Kamena 2016.

Wilson Karegeya, umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubucuruzi muri EUCL-REG, yamagana ibi bikorwa bigayitse byo kwiba amashanyarazi, akavuga ko REG itazihanganira ibyaha nk’ibi kandi ko ingamba zo gufata abajura b’amashanyarazi zizakazwa.

Akaba kandi yibutsa abantu ko kwiba amashanyarazi bidindiza iterambere ry’igihugu kandi bikaba bishobora guteza ibyago n’impanuka ziturutse ku mashanyarazi.

Ashimira ubufatanye bw’abaturage mu kubasha gutahura bene bariya bagizi ba nabi, kandi ko bakomeje gutanga amatangazo n’ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye, kugira ngo babashe gufata abakora bene biriya bikorwa bigayitse, kandi ko hari ibihembo biteganyijwe ku batanga amakuru y’abakora bene biriya bikorwa bibi.

Ubujura bw’amashanyarazi ni icyaha gihanwa n’itegeko, harimo gufungwa no gucibwa amande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka