Abantu 34 bamaze guhitanwa n’ibiza kuva uyu mwaka watangira – MINEMA

Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza (MINEMA), ivuga ko kuva mu ntanguriro za Mutarama uyu mwaka kugera kuwa Kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2021, abantu 34 ari bo bamaze guhitanwa n’ibiza bikomoka cyane cyane ku mvura nyinshi.

Muri uyu mwaka ibiza bimaze guhitana abantu 34
Muri uyu mwaka ibiza bimaze guhitana abantu 34

Mu bantu 34 bahitanywe n’ibiza harimo 16 bishwe n’imvura nyinshi, hakomereka 76, naho inkuba zahitanye abantu 15 zikomeretsa 67.

Hasenyutse inzu 498 muri rusange, ingaruka z’imvura nyinshi zisenya inzu 431 naho urubura rusenya izigera kuri 50. Hangiritse kandi hegitari 793.5 z’imyaka higanjemo urutoki, ibigori n’ibindi.

Muri aya mezi akabakaba abiri kandi inka 36 zakubiswe n’inkuba zose zirapfa ndetse hari n’andi matungo yapfuye.

Mu kiganiro urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru RBA rwagiranye n’Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA, Kayumba Olivier, yashimiye inzego z’ibanze n’abaturage bahita batabara abahuye n’ibiza ndetse akabakangurira gukomeza uwo muco mwiza wo gutabarana.

Avuga ko imvura yatunguranye itari imenyerewe muri aya mezi, agasaba abaturage guhora bari maso kuko imvura idateguza, akanabasaba kandi kwirinda inkuba kuko ziri mu zahitanye benshi.

Ati “Abaturage bakwiye kwirinda inkuba kuko mwabonye ko zica zikanakomeretsa benshi, ni ugukomeza kubwira abantu bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba, ntibajye kugama munsi y’ibiti, ntibajye mu muhanda imvura igwa, ntibajye ahantu hashobora kuba hari amapoto y’amashanyarazi kugira ngo inkuba zitabakubita”.

Hari abapfuye bakubiswe n'inkuba
Hari abapfuye bakubiswe n’inkuba

Yasabye abantu kandi ko mbere yo kubaka bakwiye kubahiriza amabwiriza agenga imyubakire bakanagenzura aho batuye ko hakwiye guturwa, ku buryo bashobora guhangana n’ibiza, ikindi ngo ni ukuzirika ibisenge by’amazu, gufata amazi y’imvura no kurinda ko inzu yacengerwamo n’amazi.

Kayumba yabasabye kandi gusibura imiferege hafi y’ingo no gusibura inzira bacamo binyuze mu miganda kugira ngo bayobore amazi atazajya ahantu hamwe akaba yabasenyera.

Hari kandi gusibura imigezi yuzuyemo imicanga ndetse n’imirwanyasuri ariko by’umwihariko kwimuka mu manegeka ndetse no mu bishanga.

Agira ati “Hari n’ibindi dusaba, Leta yakomeje gusaba abantu kwimuka mu manegeka no mu bishanga kugira ngo amazi iyo yaje ari menshi atabasenyera, cyane cyane ko bitemewe no gutura aho hantu”.

Kayumba Olivier ashimira ariko abaturage bagerageza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda ibiza kuko kenshi ubukana bwabyo buba bucye ugereranyije n’imvura iba yaguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka