Abantu 33 bakurikiranyweho gutwara imodoka banyoye ibisindisha

Abantu 33 bafashwe mu bihe bitandukanye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, bakurikiranweho gutwara imodoka basinze.

Bose uko ari 33 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha
Bose uko ari 33 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha

Bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, guhera ku itariki 26 Kanama kugera tariki 29 Kanama 2021, bakaba beretswe itangazamakuru aho bari bafungiye, kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021.

Uko ari 33 harimo abafashwe bakoze impanuka zatewe n’ubusinzi ariko hakabamo n’abandi batemera ko hari inzonga bari banyoye ahubwo bakibaza aho icyuma Polisi ipimisha abashoferi cyakuye arukoru babasanzemo, kuko ntaho bigeze bahurira n’ibisindisha mbere y’uko bafatwa.

Umwe mu bafatiwe mu Karere ka Kicukiro witwa Mutangana Paul, yabwiye itangazamakuru ko yafashwe yanyoye inzoga n’ubwo yari asanzwe azi neza ko gutwara imodoka wazinyoye bitemewe.

Ati “Rwose jye ntabwo nigeze ndushya abayobozi, nababwiye ibyo nakoze kuko hari abantu baba bavuga ngo banyoye energy kandi atari byo, jyewe rero inzoga nari nayinyoye, icupa rimwe nka saa mbili narimo ndya, ndarinywa mpita ntaha. Bamfashe saa tatu n’iminota nk’icumi gutyo, ni ikosa rwose ntabwo nzaryongera kuko isomo naribonye, nk’ubu bamfunze iminsi itanu akazi bashobora kukansubizaho cyangwa bakanyirukana nka databuja twari turi kumwe, nkanakangurira abandi bakorera abandi cyangwa baba bitwaye bashaka ababatwara igihe bagiye kunywa inzoga’.

Shiracyera Michel avuga ko yafashwe yanyoye icupa rimwe ariko akaba atiyumvisha uburyo igipimo cyamufashe.

Ati “Natashye saa kumi n’igice njya mu rugo ngiye kurya kuko nagombaga gusubira ku kazi nijoro, ndimo kurya koko icupa nararinyoye, ngarutse nsubiye mu kazi bamfata saa yine baravuga ngo nanyoye inzoga. Ubwo rero sinzi niba icyo gipimo cyanyu kipima icupa rimwe, simbizi jyewe kuko iyo urya biremewe ko unywa”.

Umuvugizi wa polisi wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, asaba abantu gucika ku ngeso yo gutwara ibinyabiziga banyoye kuko bitemewe kubera ko bishobora gutera cyangwa bigateza impanuka, ariko kandi ngo hari amategeko arimo kuvugururwa ku buryo hari abashobora kubuzwa kongera gutwara ibinyabiziga.

Ati “Hari amategeko agenda avugururwa n’ubu hari itegeko ryo gukoresha umuhanda no kuwugendamo ririmo kuvugururwa rizasohoka mu gihe inzego zibishinzwe zibifitemo uburenganzira nizimara kubisuzuma. Ariko birashoboka y’uko umuntu nakomeza kugaragara ko adashoboye kubahiriza amategeko yo kugenda mu muhanda ashobora kuzabura uruhushya cyangwa uburenganzira bwo gutwara imodoka”.

Uretse abo 33, mu cyumweru gishize Polisi yerekanye abandi bantu basaga 100 na bo bari bakurikiranweho gutwara imodoka basinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka