Abantu 24 bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Abantu 24 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Gicumbi, bakaba bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza anyuranye yo kwirinda Covid-19.

Bose baremera icyaha bakanagisabira imbabazi
Bose baremera icyaha bakanagisabira imbabazi

Abafashwe ni Niyibizi Frodouard na Habaguhirwa Uzzier bafatiwe mu Mujyi wa Kigali batwaye abagenzi kuri moto, Hamwe na Mutabazi Jean Pierre wafatiwe mu Karere ka Gicumbi atwaye imodoka afite uruhushya rutamwemerera kuhagera ndetse n’imodoka yafatiwemo ikaba nta ruhushya rwo kugenda yari ifite.

Uretse abo bagabo batatu, mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2021, abandi bantu 21 bafatiwe hafi y’igishanga cya Giheka giherereye mu mudugudu wa Nyakariba mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo barimo gusenga.

Mutabazi Jean Pierre ari mu baganiriye na Kigali Today, yavuze ko ubusanzwe ari umwubatsi akaba afite ikiraka aharimo kubakwa ikibuga cy’indege mu Karere ka Bugesera ari na ho yari afitiye uruhushya rwo kugenda gusa.

Ati “Hari n’akandi kazi nari mfite hariya i Gicumbi ku muhanda Nyagatare-Rukomo, ho nta ruhushya nari mfite. Ku mpamvu rero z’akazi byabaye ngombwa ko niyaranja kuri rwa ruhushya nari mfite rwa Shangwe-Bugesera biba ngombwa ko ari rwo ngenderaho ariko nta burenganzira nari mbifitiye bwo kuba nabasha kugenda”.

Niyibizi Frodouard usanzwe akora akazi ko gutwara moto, avuga ko yafatiwe mu Murenge wa Kimironko atwaye umubyeyi we kwa muganga ariko akaba yari asanzwe amutwara buri munsi uretse ku Cyumweru kuko afite igipapuro cyo kwa muganga.

Ati “Uretse ku Cyumweru ni bwo tutajyagayo, kuba ntaratekereje gusaba uruhushya numvaga ko igipapuro dufite cyo kwa muganga kitwemerera kuba namutwara kandi anarembye numvaga ko binyemerera kuba namutwara. Ikintu nicuza ni uko ntigeze ntekereza kuba nakwaka uruhushya rwo kugira ngo mutwarireho kuko afande yambajije ati se moto ni Ambulance? Ni ho nahise numva ko kuba mutwara ryaba ari ikosa”.

Habaguhirwa Uzzier, avuga ko yafashwe atwaye umugenzi kwa muganga, gusa ngo yari afite uruhushya yasabye rwo kugenderaho ariko adafite urw’umugenzi.

Ati “Nawe kubera ko twari twavuganye ambwira ati nanjye mfite uruhushya naravuze nti nta kibazo ndumva byakunda kuko utwara afite uruhushya n’umugenzi afite uruhushy. Numvaga ko nta kibazo pe, icyo nishinja ni uko ntabanje gufata amakuru neza ngo nsobanuze neza”.

Ntabwo yumvaga ko gutwara umubyeyi we kwa muganga kuri moto bihabanye n'amabwririza yo kwirnda covid-19
Ntabwo yumvaga ko gutwara umubyeyi we kwa muganga kuri moto bihabanye n’amabwririza yo kwirnda covid-19

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, avuga ko kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitemewe akaba ari yo mpamvu abo bantu bafashwe.

Ati “Abamotari babiri n’umushoferi umwe barenze ku mabwiriza, moto ntabwo zemewe gutwara abantu, imodoka na zo zabonye impushya cyangwa abantu babonye impushya bagomba gukora ibyo bazisabiye. Turagira ngo rero tubwire abantu ko bagomba gukora ibyemewe”.

Hashize iminsi hari abantu bafatwa mu turere dutandukanye bari mu bikorwa byo gusengera mu mashyamba cyangwa barenze ku yandi mabwiriza, mu gihe inzego z’ubuyobozi zikomeza gukangurira abantu kwirinda Covid-19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abantu ni basabe ibyangombwa bareke kwica amategeko icyemezo cyo kujya kwivuza ntawe bakima kumutwara kuli sicyo kibazo yabisobanuye kubisaba yahabwa,igisubizo naho ambulance ya buli munsi yo ntayo yabona

lg yanditse ku itariki ya: 27-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka