Abantu 23 bafashwe basengera ku muturanyi, bati “Turasengera ibyifuzo byo gukiza COVID-19”

Mu ijoro ryo kuwa 12 Gicurasi 2020, abantu 23 bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga, mu kwiregura bavuga ko basengeraga ibyifuzo byo gukiza Coronavirus, basengera n’umugore ngo ufite umwana urwaye.

Abantu 23 bafashwe basengera mu rugo rw'umuturage
Abantu 23 bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage

Abo baturage bafatiwe mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, mu rugo rw’uwitwa Habumuremyi Jean Baptiste w’imyaka 40.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yatangarije Kigali Today ko ayo makuru bayahawe n’abaturage, nyuma y’uko byari bimaze kuba akamenyero ko abo baturage bahora basengera muri urwo rugo.

Yagize ati “Abaturage ni bo baduhaye amakuru batubwira ko aho hantu abo bantu bahora bahasengera. Tukimara kubafata, biregura bavuga ko bariho basengera ibyifuzo byo gukiza Coronavirus, no gusengera umugore ufite umwana urwaye”.

Akomeza agira ati “Bijyanye n’imyumvire itari myiza, aho abantu bacyumva ko umuntu ashobora kuvurwa n’amasengesho atageze kwa muganga, icyo ni ikibazo gikomeye.

Ikindi cya kabiri ni no kurenga ku mabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi. Insengero ntabwo zemewe, utubari ntabwo twemewe, ibyo byose babirengaho babizi kuko inyigisho zaratanzwe ku buryo buhagije, ubu mu Rwanda nta muntu ukwiye kwitwaza ko atazi coronavirus. Tukaba dusanga abo bantu bakwiye gukurikiranwa”.

CIP Rugigana avuga kandi ko abo baturage bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, aho bagiye kubazwa umwe kuri umwe icyabateye gukora ibyo byaha, mu rwego rwo kubafatira ibihano hagendewe ku ngingo ya 230 y’amategeko rusange mu Rwanda ahana abantu barenze ku byemezo by’ubuyobozi.

Ati “Ingingo ya 230 y’amategeko rusange mu Rwanda ahana abantu barenze ku byemezo by’ubuyobozi, cyane cyane nka biriya biba byashyizweho nInama y’Abaminisitiri.

Ubwo harimo igifungo kugera ku mezi atandatu n’ihazabu cyangwa kimwe muri ibyo bihano. Ubwo nitumara kureba uburemere bw’amakosa bakurikiranweho, kuko turagenda tubaza umwe umwe ku giti cye, turaza gufata umwanzuro niba bahanishwa gufungwa cyangwa gucibwa amande kuko byombi itegeko rirabiteganya”.

Abo baturage bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga mu gihe mu byemezo by’Inama ya Guverinoma yo kuwa 30 Mata 2020, insengero zitari muri serivisi zimwe na zimwe zakomorewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikintu cya mbere Abavuga-butumwa dukwiye gukora muli ibi bihe bya Coronavirus,ni ukwereka abantu ubusobanuro bw’iyi Coronavirus.Nkuko Yesu yavuze muli Luka 21:11,26,mu minsi y’imperuka hazabaho indwara z’ibyorezo,bitume abantu bagira ubwoba,bibaza ibyenda kuba ku isi.Bakwiye kubereka ko ibi bintu byinshi bibi birimo kubera ku isi kandi bifite ubukana buruta ubwo mu myaka yashize,byerekana ko Imperuka iri hafi.Bakwiye gusaba abayoboke babo guhinduka bagashaka Imana cyane.Iki ni igihe cyo Gukanguka bakihana.Mwibuke ko millions z’abantu bari batuye isi ku gihe cya NOWA,bazize kwanga Kwihana,ubwo Nowa yababwirizaga.Harokotse abantu 8 gusa bumviraga Imana.Yesu wavuze iyo nkuru muli Matayo 24:36,37,yerekanye ko ariko bizagenda nagaruka ku Munsi w’Imperuka [wegereje].Ibi ni Yesu ubwe wabibuze.Aho kubikuba na zero,icyo dusabwa ni ukubyitondera,tugahumuka.

munyemana yanditse ku itariki ya: 13-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka