Abantu 20 bafatanywe ibicuruzwa bya magendu n’ibyarengeje igihe

Abantu 20 bari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Muhoza, nyuma yo gufatanwa ibicuruzwa bya magendu n’ibyarengeje igihe, bakemeza ko babonye isomo ryo kutongera kugwa muri ayo makosa.

Abacuruzi 20 bari mu maboko ya Police nyuma yo gufatanwa ibicuruzwa bya magendu n'ibyarengeje igihe
Abacuruzi 20 bari mu maboko ya Police nyuma yo gufatanwa ibicuruzwa bya magendu n’ibyarengeje igihe

Abo bacuruzi beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, nyuma yuko bafatiwe mu bikorwa Polisi imazemo icyumweru ikora ubugenzuzi mu bacururiza mu Karere ka Musanze, mu rwego rwo kurwanya ibishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Abafashwe baremera icyaha bagasaba imbabazi, bavuga ko bibahaye isomo kandi ko batazabyongera, bakiyemeza ko bagiye kuba abafatanyabikorwa beza ba Polisi mu rwego rwo guhashya abagicuruza ibitemewe.

Uwitwa Hakizimana Théoneste wo mu Murenge wa Gacaca ati “Nari mu kazi ncuruza butike, inzego za Polisi ziraza ziramfata zinyereka amavuta nacuruzaga ya mukorogo, bambwira ko atemewe. Njye nayacuruzaga ntazi ko atemewe, nayaguze n’abazunguzayi bayazanye bayabunza bambwira ko ari amavuta meza, nyagura ntazi ibyaribyo nta na fagitire banyatse”.

Arongera ati “Bamwe bayakura muri Kongo abandi bakayazana bayakuye muri Uganda, iminsi maze hano n’ishuri maze niga, bangiriye imbabazi twagenda tugasaba bagenzi bacu bayafite kuyajugunya cyangwa bakayatwika, kuko nta kamaro karimo. Murabona niba bamfatanye amacupa 10 bakanzana hano nkahamara icyumweru cyangwa ukwezi, biba binsubije inyuma si byiza, kuva nsobanukiwe ibyaribyo niyemeje gufasha Polisi tukarwanya ibicuruzwa nk’ibi”.

Bafatanywe ibicuruzwa bitemewe
Bafatanywe ibicuruzwa bitemewe

Uwitwa Hagenimana Eric ucururiza mu Kinigi wafatanwe amashashi n’ibirungo bitemewe kandi byarengeje igihe byifashishwa mu guteka, avuga ko afashe ingamba zo kubireka ndetse n’uwo azabona abifite akazajya atanga amakuru.

Ati “Ni umucoracora w’umugore wajyaga abinzanira byanditseho Made in Rwanda, biriya bintu ntabwo byemewe nta n’inyungu irimo, n’iyo bagufashe urahomba. Icyiza ni ukubireka tukagendana n’ibyemewe, bambabariye bakandekura kubona umuntu ubifite najya mutangira amakuru”.

Arongera ati “Gucuruza ibyarengeje igihe turabikora ariko twamenye ko atari byiza, ni nk’uburozi bushobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu, nk’ubu mfite umugore wenda kubyara, yakagombye kuba ari ku bitaro none ndafunzwe nanjye bimpombeje n’igishoro nari mfite hejuru yo gushaka inyungu mu buryo butemewe, bampaye imbabazi bwa nyuma nzajya ntangira amakuru ku gihe ku muntu nzabona muri ubwo bucuruzi”.

Undi bafatanye ibyarangije igihe, yavuze ko nawe yari abizi ko byarangije igihe ndetse ngo banamufashe yaramaze kubimanura muri butike biba hasi, avuga ko aciye ukubiri no kongera gukora amakosa yo kurekera ibyarangije igihe muri butike.

Ati “Bamfatanye inzoga za Bond 7 na vinegre, nari nsanzwe mbizi ko byarangije igihe nari naranabimanuye, basanze biri hasi, amakosa nakoze ni uko ntabijugunye nkabirekera muri butike. Ndasaba imbabazi ku burangare nagize kandi ndasaba n’abandi kujya bagenzura ibicuruzwa byabo, ibyarangije igihe bakajya babijugunya”.

Mu butumwa bwa Polisi y’u Rwanda, CIP Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yasabyea bafashwe n’abaturage muri rusange, kureka gucuruza magendu.

Yagize ati “Tuributsa abacuruzi kureka magendu kuko idindiza ubukungu bw’igihugu, kandi aribo bakagombye kugira uruhare mu iterambere batanga imisoro, kandi na bo ubwabo bikabagusha mu gihombo iyo babifatanwe”.

Arongera ati “Turabibutsa ko gucuruza magendu ari icyaha gihanwa n’amategeko, aho ugihamijwe ashobora no gufungwa, tukibutsa abaturage kandi ko bakwiye kwirinda gucuruza ibitemewe, ntawe utazi ko nk’amashashi yaciwe mu gihugu ndetse n’amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo, ibi byose bikaba bihanwa n’amategeko kandi bamenye ko Polisi itazabihanganira”.

Ibyo bicuruzwa byafatiwe mu bikorwa bya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru muri iki cyumweru, mu bugenzuzi bwakorewe ahantu hatandukanye hakorerwa ubucuruzi, hagamijwe kureba abafite ibicuruzwa bya magendu n’ibindi bitemewe ku isoko ry’u Rwanda.

Bavuga ko mu gihe bahawe imbabazi bagiye kuba abafatanyabikorwa beza ba Polisi
Bavuga ko mu gihe bahawe imbabazi bagiye kuba abafatanyabikorwa beza ba Polisi

Ibyafashwe ni amapaki 3,846 y’amasashe, amapaki 934 ya Movit, litiro 433 za kanyanga, amapaki 202 y’amavuta n’indi miti byangiza uruhu, amacupa 138 y’imiti ikoreshwa mu myaka, ibiro 75 bya kawunga, ibiro 89 by’umunyu wa gikukuru, inzoga n’ibindi.

Muri icyo cyumweru abantu 71 ni bo bafatiwe mu Ntara y’Amajyaruguru, barimo abacuruzi n’abandi babyinjiza mu gihugu mu buryo butemewe.

Nk’uko CIP Alex Ndayisenga yabitangarije Kigali Today, abafashwe barashyikirizwa Ubugenzacyaha bakorweho iperereza kugira ngo amategeko akurikizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Magendu idindiza Ubukungu bw’Igihugu.

Richard yanditse ku itariki ya: 26-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka