Abantu 128 muri Musanze na Nyabihu bahuguwe ku kurwanya inkongi

Ku wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB), ryahuguye abantu 128 ku kurwanya inkongi, barimo abakozi b’ibitaro bya Shyira muri Nyabihu n’abaturage babituriye, bose bakaba 92.

Ayo mahugurwa kandi yanahawe abapolisi 36 bakora mu kigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabizi, giherereye mu Karere ka Musanze.

Inkuru dukesha urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda, ivuga ko muri abahugurwa basobanurirwa ibigize umuriro, ibiteza inkongi n’uko bayirinda, n’uko bakwitabara haramutse habaye inkongi.

Muri ayo mahugurwa, aho Polisi igiye guhugura hose iba yitwaje ibikoresho by’imfashanyigisho, bifasha abahugurwa gusobanukirwa uko bikoreshwa, iyo habaye inkongi.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira, yavuze ko mu bigo byinshi usanga harimo ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi, ariko ugasanga batazi uko bikoreshwa.

Yagize ati “Mu bigo byinshi usanga bafite ibikoresho bizimya umuriro, ariko abakozi batazi uko bikoreshwa, hakaba n’abandi batekesha gaze mu ngo zabo, ariko ugasanga batazi neza uko ziriya gaze zateza inkongi, batanazi uko bakwitabara iramutse ibaye.”

Akomeza agira ati “Abantu tugenda duhugura tubanza kubereka uko bakoresha za kizimyamuriro, umucanga n’ikiringiti gitose igihe bagiye kuzimya umuriro utewe n’amashyiga ya gaze.”

ACP Gatambira yakomeje avuga ko aho bahuguye babanza kubasonurira ibiteza inkongi n’uko bazirinda bakanabereka uko bakwitabara basohoka ahabaye inkongi.

Avuga ko habaho n’igikorwa cyo kugenzura mu kigo, bakareba ahari ibyuho bishobora kuba intandaro y’umuriro, bagasiga batanze inama mu buyobozi.

Abaturage banagirwa inama yo kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo Polisi itabare hakiri kare, bakaba bakwifashisha imirongo ya telefoni ikurikira: 111,112 (imirongo itishyura) na 0788311224.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka