Abantu 10 mu basaga 230 basengeraga ku musozi wa Kanyarira babasanzemo COVD-19

Abantu 10 muri 239 bafashwe basengera ku musozi wa Kanyarira mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango basanganywe ubwandu bwa Covid-19.

Inzego z’ubuzima zikaba zafashe umwanzuro wo gushyira abafashwe bose mu kato k’iminsi itanu kugira ngo hafatwe ibizamini byimbitse ku baba banduriye muri ayo masengesho, cyangwa mu basanganywe uburwayi.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) Dr. Sabin Nsanzimana yatangarije RBA ko ubusanzwe umuntu wanduye Covid-19 ashobora kugaragaza ibimenyetso birimo kuribwa umutwe ku buryo bukabije n’ibindi bimenyetso birimo no kugira umuriro uri hejuru.

Dr. Nsanzimana avuga ko kugira ngo ibipimo biri gukoreshwa bigaragaze umuntu wanduye bisaba ko nibura aba amaranye ubwandu iminsi iri hejuru y’itatu bityo ko mu bafashwe hashobora kuba harimo n’abandi banduye, kubera ko umunsi umwe ibimenyetso biba bitaragaragara, ari na yo mpamvu hafashwe ingamba zo gushyira mu kato abantu bose bafatiwe ku musozi wa Kanyarira.

Agira ati “Ibipimo dukoresha ntibishobora kubona umuntu wanduye ako kanya cyangwa umaze umunsi umwe yanduye, ni yo mpamvu dukeka ko muri abo banduye bashobora kuba banduje abandi ari na yo mpamvu twafashe umwanzuro w’uko bamara iminsi itanu bakurikiranwa kugira ngo turebe niba nta bwandu bushya bubarimo”.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera atangaza ko abafashwe biganjemo abo mu turere twa Muhanga na Ruhango kandi bahuriye mu bikorwa bitemewe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, agasaba abantu kumva ko amabwiriza abereyeho kubarinda kandi agomba kubahirizwa uko ari.

Agira ati “Amabwiriza yafashwe agamije kurinda abaturage. Iyo rero uyarenzeho uba ushaka kugorana, turasaba abantu gukomeza kwirinda Covid-19, abari mu rugo bakaguma mu rugo, abakora ingendo zitari ngombwa bakabireka, abasenga na bo bagasengera mu ngo zabo”.

Abantu babiri muri abo basengaga basanganywe ubwandu bwa COVID-19 ni bo bari bafite ibimenyetso byo kuribwa umutwe, mu gihe uwa gatatu we yari afite umuriro uri hejuru, abandi basigaye nta bimenyetso bagaragazaga ari na yo mpamvu bikekwa ko hari ababa banduriye aho basengeraga bityo batahita boherezwa mu miryango yabo hatamenyekanye niba nta bundi bwandu bubarimo.

Abafashwe bose bajyanywe mu kigo cy’imyuga cya TVET Mpanda kiri mu Murenge wa Byimana ari na ho bagiye kumara iminsi itanu mu kato bakurikiranwa ngo barebe niba nta bwandu bushya bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka