Abantu 10 basahuye imodoka yakoze impanuka batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi iratanganza ko yamaze guta muri yombi abantu 10 baheruka gusahura imodoka ya koperative KOIAIKA, igemura amata ubwo yakoraga impanuka, bagatwara ibicuba 52 byarimo amata yari igemuye.

Ni impanuka yabereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo, mu Kagari ka Kabuga, ahagana saa munani mu rucyerera rwa tariki 21 Ukwakira 202.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, SP Ndashima Gisanga, avuga ko ubwo impanuka yabaga bamwe mu baturage babyutse bagahita bihutira gutwara ibicuba byarimo amata aho gutabariza abakoze impanuka.

Ati "Umushoferi yakoze impanuka ata umuhanda ku bw’amahirwe ntiyapfuye, ubuyobozi bwa sosiyete icuruza ayo amata batubwiye ko yari atwaye ibicuba 52 ariko byose abaturage barabyibye. Kugeza ubu 29 byamaze kuboneka ndetse n’abantu 10 bacyekwaho kubyiba barafashwe kuko bagiye babifatanwa mu ngo zabo".

SP Gisanga avuga ko atari bwo bwa mbere habaye impanuka abaturage bakihutira gusahura aho gutabara, ari na ho ahera asaba abaturage kujya bagira umutima wo gutabara mbere y’ibindi mu gihe habaye impanuka.

Ati "Haherutse kuba impanuka imodoka ihetse ibirayi, abaturage bihutira gutwara ibirayi. Kenshi abaturage tubabwira ko igihe habaye impanuka batagomba gusahura ahubwo bagomba kugira umutima wo gutabariza abagize impanuka bakajyanwa kwa muganga kandi bakanarinda abagize impanuka igihe Polisi itarahagera".

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Gicumbi kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko, Hakaba hakirimo gukorwa iperereza kugira ngo n’abandi bafatwe.

Mu gihe baramuka bahamwe n’icyaha, Itegeko no ryo kuwa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), hamwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2), n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6), cyangwa se kimwe gusa muri ibyo bihano.

Naho ingingo ya 167 y’iri tegeko ikavuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2), iyo uwibye yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gufungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo, cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe n’ijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni ingeso mbi rwose. N’abasahura imodoka za Blarirwa bajye bakurikiranwa. Hari n’igihe bashobora no guhuhura abakoze impanuka aho kubatabara. Umuntu akora impanuka abaje bakirukira mu mifuka no ku materefoni. Birababaje. Rwose iriya ngeso icike. Police komereza Aho.

Alias yanditse ku itariki ya: 24-10-2021  →  Musubize

Bari bantu rose barahemutse aho gutabara bo barisahurira rose rob nibkurkirane,rwose bahanwe pe

Habumugisha Jean d’amour yanditse ku itariki ya: 23-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka