Abangirijwe n’ibiza bizejwe gufashwa no kurindirwa umutekano

Abaminisitiri batandukanye basuye abaturage bo mu Karere ka Rubavu bangirijwe n’ibiza, babizeza ubutabazi bwihuse n’umutekano.

Abayobozi batandukanye basuye abagizweho ingaruka n'ibiza
Abayobozi batandukanye basuye abagizweho ingaruka n’ibiza

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude ari kumwe na Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Félix Namuhoranye, basuye abangirijwe n’ibiza babasaba kugaragaza ahaheze abantu kugira ngo bakurwemo, kandi ko ibintu byabo bikomeza gucungirwa umutekano.

Minisitiri Musabyimana yagize ati "Leta yanyu ibari hafi, twaje kugira ngo twifatanye namwe kandi turebe ibyo tubafasha. Harimo gutegurwa aho muba mugiye, muhabwe ubutabazi bw’ibanze, kandi mugende mutekanye kuko ibyo musiga bikomeza gucungirwa umutekano na Polisi y’u Rwanda."

Abaturage 2000 nibo bateganyirijwe gufashwa haherewe ku byo kurya, kuko benshi mu basenyewe n’ibiza batabonye icyo kurya.

Abayobozi baganira ku byihutirwa byo gufasha abo baturage
Abayobozi baganira ku byihutirwa byo gufasha abo baturage

N’ubwo abayobozi bakomeje gusura abaturage ndetse bakabaha ihumure, imvura ikomeje kugwa no kwiyongera mu misozi ya Gishwati.

Abanyeshuri biga mu bigo bya Nyundo bamwe batangiye kwimurwa, naho abishwe n’ibiza Minisitiri Musabyimana yabwiye abaturage ko Leta yiteguye kubafasha kubashyingura.

Mu Karere ka Rubavu harabarurwa abaturage 24 bamaze kwicwa n’ibiza, harimo abahitanywe n’inkangu, abaguweho n’inzu hamwe n’abatwawe n’amazi.

Icyakora n’ubwo umubare w’abangirijwe ukomeza kwiyongera, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abaturage bafite imiryango yabakira, kuba bayigiyemo kugira ngo abadafite aho kujya bashyirwe mu nkambi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka