Abangavu n’ingimbi basanga ari bo bakwiye gufata iya mbere mu gukumira inda ziterwa abangavu

Abangavu n’ingimbi batangaza ko ari bo bakwiye gufata iya mbere bagaharanira ko gusambanya abana bikabaviramo gutwara inda z’imburagihe bihagarara.

Abangavu n'ingimbi baraganirizwa ku buzima bw'imyororokere
Abangavu n’ingimbi baraganirizwa ku buzima bw’imyororokere

Bavuga ko mu gihe abakiri bato babigize ibyabo, bakigisha na bagenzi babo kuvuga ‘Oya’, byagabanya cyane umubare w’abana bato batwara inda z’imburagihe.

Ibi aba bana babishingira ku kuba benshi mu bana basambanywa kuko nta makuru ahagije baba bafite ku buzima bw’imyororokere, bagasaba ko abafite ubumenyi bajya baganiriza bagenzi babo mu mahuriro bahuriramo ku mashuri, no mu gihe cy’ibiruhuko.

Umukobwa twahaye izina rya Mukanyandwi Ester, atuye mu Murenge wa Muyange mu Karere ka Bugesera. Yabyaye afite imyaka 15, akaba yarigaga mu mashuri yisumbuye.

Avuga ko kugira ngo atware iyo nda byatewe n’uko umusore yamushutse ko iyo umukobwa yatangiye kurwara ibishishi mu maso, aba agomba kuryama n’umuhungu kugira ngo akire, akemeza ko byatewe no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere.

Agira ati “Nyine yarambeshye ngo nituryamana bizakira kandi ngo nzaba mwiza kurushaho, nanjye ndabyemera”.

Uyu mukobwa ubu umaze kugeza imyaka 19, avuga ko yahakuye isomo kuko uwo babyaranye yahise amwihakana, ndetse ngo igihe cyo kumukurikirana yahise atoroka arabura, umukobwa asigara arera umwana wenyine.

Abangavu basanga bafite uruhare runini mu gukumira inda z'imburagihe
Abangavu basanga bafite uruhare runini mu gukumira inda z’imburagihe

Kuri we (umukobwa), asanga abakiri bato bakwiye kugira ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere, kandi bakaba ari bo bafata iya mbere mu kwigisha bagenzi babo, bagatinyuka guhakanira ababashuka bagamije kubasambanya.

Ati “Ubu byampaye isomo, sinshobora kongera kwishora mu busambanyi, nzategereza igihe kigere nshake umugabo. Ikindi ni uko iyo nganira n’abana b’abakobwa, akenshi mpora mbabwira ko bakwiye kwitonda, kandi bagatinyuka guhakanira abashaka kubashuka”.

Hakizimana Jean Pierre, umusore uri mu kigero cy’imyaka 18, avuga ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gihangayikishije, ariko agasanga na bo bafite igisubizo kuri icyo kibazo.

Avuga ko habayeho amahuriro abahuza (Clubs), bajya bayaganiriramo bakungurana ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, kandi bagahana ibitekerezo bigamije kubafasha kwirinda ababashyuka.

Aba kandi bavuga ko ababyeyi bagomba na bo kugira uruhare rutaziguye mu gusobanurira abana babo ibijyanye n’impinduka zigenda ziba ku mubiri wabo uko bagenda bakura, kuko bibafasha kurushaho gusobanukirwa uko bakwiye kwitwara.

Basaba ko umuco wo guhishira abasambanya abana na wo ukwiye gucika burundu, bityo uwasambanyije umwana agakurikiranwa uko bikwiye, kuko na byo byabera abandi isomo.

Mu rwego rwo gufasha abangavu n’ingimbi kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere, Umuryango Save Generations Organization (SGO), ugira inama ababyeyi kudatinya kuganiriza abana babo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina bitwaje ko nta makuru ahagije babifiteho, kuko n’ubuzima banyuzemo mu bwangavu n’ubugimbi bwabo byaba isomo ku bana babo.

Uyu muryango uvuga ko kutaganiriza umwana bigira inzitizi kuko iyo atahawe amakuru yizewe bishobora kumugiraho ingaruka.

Yvette Nyinawumuntu, Umuyobozi Mukuru wa Save Generations Organization
Yvette Nyinawumuntu, Umuyobozi Mukuru wa Save Generations Organization

Nyinawumuntu Yvette, uyobora uwo muryango, ati “Ababyeyi bombi umugabo n’umugore bafite uruhare mu kuganiriza abana ku bigendanye n’ubuzima bw’imyororokere, kandi umuhungu n’umukobwa bafite uruhare bwo kubyumva bose. Iyo habayeho uko gufatanya baganiriza abana, bigira agaciro kanini”.

Imibare igaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17,849, muri 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17,337, muri 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

KWAMBARA AGAKINGIRIZO

Patrick yanditse ku itariki ya: 8-07-2021  →  Musubize

Ba gomba gukoresha agakingirizo muburyo bwokwirinda indwara zandurira mumibonano mpuza bitsina cyangwa gusama inda.

Patrick yanditse ku itariki ya: 8-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka