Abangavu batewe inda barasaba Leta kuborohereza mu gupimisha ADN

Ikiguzi cyakwa mu gupimisha ADN ku bakobwa batewe inda bakihakanwa n’abazibatera, ni kimwe mu bihangayikishije abo mu Ntara y’Amajyaruguru bigatuma bahitamo kwicecekera bagahangana n’ingaruka.

Abakobwa batewe inda bakihakanwa n'abagabo bafata ifoto na Guverineri Gatabazi
Abakobwa batewe inda bakihakanwa n’abagabo bafata ifoto na Guverineri Gatabazi

Bavuga ko kuba ikiguzi cyo gupima ADN (ari ryo koranabuhanga ryifashishwa mu bintu bitandukanye birimo no kumenya abantu bafitanye amasano) kiri hejuru, bikomeje kubaca intege mu kugana inkiko ngo bahabwe ubutabera bukwiye, dore ko abagabo babahohotera babigize urwitwazo, rwo gukomeza kubihakana bitwaza ko batabona ubushobozi bwo gupima ADN.

Abaganiye na Kigali Today, bavuga ko babayeho mu buzima butaboroheye, mu gihe abagabo babateye inda birirwa bidegembya, abo bakobwa bagaheka umusaraba wo kwita ku bana nta bufasha.

Umurisa wo mu karere ka Musanze agira ati “Abakobwa twese twatewe inda tubayeho nabi, ntidufite aho turegera kuko iyo tugannye inzego zibishinzwe, imbogamizi ziba amafaranga yo gupima ADN, jye nahisemo gutuza ndicecekera, ubu ndi kurwana n’ubuzima bwanjye n’ubw’umwana ubaho atazi se”.

Mujawamariya ati “Umusore amara kugutera inda ati sinjye utera inda njyenyine, wagana inzego zishinzwe kukurenganura bati zana amafaranga dupime ADN, ibihumbi bisaga 200 byava he?, urareba ukavuga uti ese mbwire nde?, uwamubyaye aramwanze, Leta yanyihoreye, nanjye reka nceceke nta kundi, ugaheranwa n’agahinda n’umwana wawe”.

Abo bakobwa basaba ko Leta yabafasha kubona uburyo babapimisha ADN abana bakamenya ba se kuko iyo umwana abayeho atazi se kandi ariho, akura nabi nk’uko Umurisa akomeza abivuga.

Ati “Biteye agahinda cyane kuko iyo umwana aje akakubaza ati Papa ari he, cyangwa akagenda abibaza abaturanyi. Uwanjye we yarumiwe aracyari muto ariko uwo abonye wese amwita se, birababaza kuko umwana akurana ipfunwe ryo guhora abaza se wamubyaye natwe bikadushengura umutima, Leta nigire icyo ikora”.

Ngo ikibashengura umutima, nuko abo bagabo babatera inda baba bafite n’amikoro ahagije, ntibagire icyo babamarira ahubwo bakirirwa bidegembya babakina k’umubyimba kubera ko baba bizeye ko ADN idapimwa kubera ubushobozi buke.

Nyiraneza wo mu Karere ka Burera ati “Umugabo wanteye inda yanshutse niga muwa gatatu wa Tronc commun, yumvise ko ntwite, yahise ambibamo ubwoba ntacyo namubwira. Avuga ko umwana atari uwe kandi niwe wenyine naryamanye nawe, nagiye kurega bati zana amafaranga ya ADN tubone ibimenyetso, mpita nduca ndarumira kuko ntaho yava”.

Akomeza agira ati “Uwo mugabo wanteye inda ni umubaji, ni umukire aho kugira icyo amfasha ahubwo yirirwa asengerera umuyobozi w’umudugudu ngo bancecekeshe,ubu umwana wanjye ntagira se kandi ahari, Leta nitabare turababaye”.

Mujawamariya ati “Iyo umwana ahoze avuga ati Papa, kandi koko arahari afite n’amikoro, bidusigira ibikomere bikomeye. Biragoye ko uwo mwana wakuze muri ubwo buzima agira urukundo, turatuza tukabyakira ariko bidushengura umutima, turasaba Leta kudufasha ku nyungu z’uburenganzira bw’abana”.

Guverineri Gatabazi JMV uyobora intara y’Amajyaruguru, avuga ko hakwiye ubukangurambaga, Leta ikagira icyo ikora igafasha abo bakobwa gupimisha ADN, agasaba n’imiryango inyuranye gufasha Leta muri icyo kibazo.

Ati “Gupima ADN, bifite akamaro kuko bituma hamemyekana uwateye inda, no gutuma umwana wavutse amenya umubyeyi we cyane cyane hagafashwa abakobwa bakomoka mu miryango itishoboye, icyo dukora nk’inzego z’Ibanze, turashaka ko hakorwa ubukangurambaga mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, abatewe inda Leta ikabafasha gupima ADN, bikaba k’ubuntu, bitabaye no ku buntu na Sosiyete sivile nabo bakabishyira muri gahunda zabo za buri munsi”.

Sekanyange Jean Leonard, Umuvugizi wa Sosiyete sivile Nyarwanda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda Uharanira Uburenganzira bwa Muntu CLADHO, avuga ko Leta ariyo ikwiye gufata iya mbere mu gufasha abo bakobwa gupimisha ADN ku buntu.

Uretse abakobwa barengeje imyaka 18,mu ntara y’Amajyaruguru harabarurwa abangavu bakabakaba 3,000 batewe inda mu myaka ibiri ishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko nibiroherez abakobw ikibazo cyabihakana abana kibonerw umuti

alias yanditse ku itariki ya: 10-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka