Abangavu babyaye imburagihe ngo iyo basobanukirwa itegeko ryo gukuramo inda ntibaba babayeho nabi

Umushinga ’Baho neza’ ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu Health Development Initiative (HDI) ku bufatanye na Imbuto Foundation ndetse na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ukomeje ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu, usobanurira abakobwa babyaye batujuje imyaka y’ubukure ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda mu gukuramo inda.

Amahugurwa yitabiriwe n'abakobwa 100 baturutse mu mirenge inyuranye mu Karere ka Musanze
Amahugurwa yitabiriwe n’abakobwa 100 baturutse mu mirenge inyuranye mu Karere ka Musanze

Ku rwego rw’Akarere ka Musanze, ayo mahugurwa y’iminsi itanu yatangijwe ku itariki 13 Nyakanga 2020, aratangwa n’Ikigo giteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu Health Development Initiative (HDI), ku bakobwa 100 bahagarariye abandi batwaye inda z’imburagihe mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Musanze.

Uwase Marie Ange, Umuhuzabikorwa w’umushinga Baho neza ushyirwa mu bikorwa na HDI ku bufatanye na Imbuto Foundation na Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko ubwo bukangurambaga bukomereje mu Karere ka Musanze, nyuma y’Akarere ka Nyagatare na Gatsibo.

Ngo ni ubukangurambaga buzahuza inzego zinyuranye z’abantu zisobanurirwa ku cyo amategeko ateganya ku gukuramo inda.

Ku munsi wa mbere ayo mahugurwa yatanzwe ku bangavu batwaye inda imburagihe, aho ku munsi wa kabiri abo bangavu basabwe kuzana n’ababyeyi babo, ku minsi ikurikira hakazahugurwa abakora uburaya, abatanga serivise z’ubuzima, abahagarariye urubyiruko n’abagore, ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorero.

Uwase yavuze ko ubwo bukangurambaga bugamije gutanga ubumenyi hagamijwe gufasha abaturage gusobanukirwa icyo amategeko ateganya ku bijyanye no gukuramo inda, bahugurirwa n’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro.

Yavuze kandi ko ubwo bukangurambaga buzabafasha kwirinda ingaruka zo gukuramo inda mu buryo butanoze.

Yagize ati “Nta bushakashatsi bwimbitse bwakozwe, ariko buke bwagaragajwe bwerekanye ko bamwe mu baza gusaba serivisi muri za Maternité (aho babyarira), baba bafite ingaruka zo kuba barakuyemo inda mu buryo butanoze.

Ibi ni uburyo bwo gufasha babandi bashobora kuba bari kugana inzira zo gukuramo inda mu buryo bwa magendu, kuba bafasha bigakorwa mu buryo bunoze”.

Uwase Marie Ange yasabye abo bakobwa guharanira kubaho neza
Uwase Marie Ange yasabye abo bakobwa guharanira kubaho neza

Arongera ati “Ikindi na none bitera igihombo ku gihugu, hari n’ababa barahohotewe bikarangira bagiye kuzikuramo mu buryo butanoze. Rero kubasobanurira icyo amategeko ateganya ku bijyanye no gukuramo inda, birabafasha bikanarinda na ba bandi baba bagiye kuzikuramo mu buryo bwa magendu ndetse bikanarinda na ba bandi bagiye kubyara abana batifuza batanishimiye bitewe n’uburyo baba baratewemo inda”.

Mu kiganiro cyatanzwe na Mporanyi Theobard, umujyanama muri HDI, akaba n’impuguke muby’amategeko, yabanje gusobanurira abo bakobwa ingingo eshatu ziri mu itegeko no 68/2018 ryavuguruwe rigashyirwa mu igazeti ya Leta ku itariki 30 Kanama 2018.

Yavuze ku ngingo ya 123 n’iya 124 zivuga ku buryozwacyaha ku wakuyemo inda, aho iyo ngingo ivuga ko uwikuyemo inda urukiko rukabimuhamya, ahanishwa igifungo hagati y’umwaka umwe ntikirenze imyaka itatu, agacibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 200.

Ni mu gihe ingingo ya 124 yo ihana umufatanyacyaha mu gukuramo inda, aho ivuga ko uwakuriyemo umuntu inda urukiko rukabimuhamya ahanisha igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 300 kugeza ku bihumbi 500.

Mbere y'ibiganiro ababyitabira barabanza gukaraba no gupimwa umuriro mu kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19
Mbere y’ibiganiro ababyitabira barabanza gukaraba no gupimwa umuriro mu kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19

Mu gace ka kabiri k’iyo ngingo ya 124, kagaragaza ko iyo uwakuriyemo undi inda, uwakuwemo inda akagira ubumuga uwo wamukuriyemo inda atarabyigiye bikemezwa n’abaganga, ko ahanishwa igihano kuva ku myaka 20 kugeza kuri 25, uwayikuriwemo byamuviramo ubwandu akitaba imana uwo wayimukuriyemo agahanishwa igifungo cya burundu mu gihe bitabereye kwa muganga.

Ingingo 125 muri iryo tegeko rihana ibyaha n’ibihano rusange, yerekana ubutaryozwa icyaha ku muntu wakuyemo inda n’uwayimukuyemo aho igizwe n’ibice bitanu nk’uko Mporanyi akomeza abisobanura.

Yagize ati “Ingingo ya 125 ni yo itanga irengayobora. Yerekana ni ryari hataba uburyozwacyaha ku wakuyemo inda. Hagendewe ku iteka rya Minisitiri ufite mu nshingano ze Ubuzima ryo muri Mata 2019, ryerekana uko rishyirwa mu bikorwa hagendewe ku bice bigera kuri bitanu”.

Arongera ati “Kuba utwite ari umwana, ni ukuvuga umuntu wese uri munsi y’imyaka 18, kuba utwite yarahohotewe, kuba utwite yarabanishijwe ku gahato akaba umugore undi akaba umugabo bikozwe ku buryo bw’agahato, kuba utwite inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano itarenze igisanira cya kabiri, kuba utwite bigaragajwe n’abaganga ko iyo nda ibangamiye ubuzima bwe cyangwa se umwana, kuba adashobora kugeza ku gihe cyo kuvuga. Ibyo bikemezwa n’abaganga babiri barimo impuguke mu bijyanye no kubyara”.

Nyuma yo guhabwa ibyo bisobanuro, bamwe mu bakobwa bahuguwe batangarije Kigali Today ko bishimiye iryo tegeko, bavuga ko iyo barimenya mbere y’igihe batari kuba bagorwa n’ibibazo bibahangayikishije byo gufata inshingano zo kurera nta bushobozi babifitiye.

Ni amahugurwa yitabiriwe n'abakobwa ijana babyaye batujuje imyaka y'ubukure
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abakobwa ijana babyaye batujuje imyaka y’ubukure

Umwe muri bo yagize ati “Iri tegeko rifite akamaro cyane, na mbere iyo nza kurisobanukirwa sinari kubyara nta bushobozi mfite, ubu mba narakomeje amashuri yanjye. Rwose iyo mbimenya nari kugisha inama ababyeyi twabyumvikanaho tukajya kwa muganga bakayinkuriramo, iyo mbimenya simba mbayeho muri ubu buzima bubabaje”.

Mugenzi we ati “Narahohotewe mfatwa ku ngufu, ubu kuba narabyaye ndi muto ni umusaraba mfite, byarampungabanyije iyo mbimenya mbere nari kujya kwa muganga bakayinkuriramo mu buryo bwemewe n’amategeko nkaba narakomeje amashuri, mbona nta heza hanjye hejo hazaza”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buremeza ko n’ubwo bukora uko bushoboye bukangurira abaturage kumenya amategeko, bigoye gukomeza kubishyiramo imbaraga, amategeko akagera ku baturage bose nk’uko bivugwa na Gasoromanteja Sylvanie, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Umukozi w'akarere ushinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango ari mubatanze ibiganiro muri ayo mahugurwa
Umukozi w’akarere ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango ari mubatanze ibiganiro muri ayo mahugurwa

Ati “Dufite uburyo duhura n’aba bakobwa tukabaganiriza haba ku mategeko haba no ku isanamitima. Gusa tugiye kurushaho kubishyiramo imbaraga kugira ngo aba bakobwa n’urubyiruko muri rusange barusheho gusobanukirwa ibijyanye n’iri tegeko ryo gukuramo inda”.

Ivuriro riri ku rwego rw’ibitaro byemewe na Leta ni ryo ryemerewe kubahiriza itegeko ryo gukuramo inda, bigakorwa n’umuganga wese wize kugeza ku rwego rwa Doctorat mu bijyanye no kuvura abantu, kandi wanditswe mu rugaga rw’abaganga.

Inda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru 22, ni ukuvuga itarengeje amezi atanu n’ibyumweru bibiri, kandi iyo serivise igatangwa nta kiguzi kuko na mituweli yemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Statistics zerekana ko Abangavu bagera kuli 20 millions babyara buri mwaka. Ahanini biterwa n’ubukene hamwe n’ubujiji.Ariko no mu bihugu byateye imbere,naho Abangavu barabyara cyane.Babikora mu rwego rwo kwishimisha,bavuga ko "bali mu rukundo".Mu bihugu nka Brazil na Costa Rica,hamwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi,abana bavuka ku babyeyi batashakanye officially,barenga 70% by’abana bose bavuka.Biteye ubwoba.Nyamara kera abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi (vierges).Kuba Ubusambanyi bukabije,bihuye n’uko Bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka abantu bazaba bashaka ibinezeza aho gushaka Imana”.Umuti rukumbi w’iki kibazo,kimwe n’ibindi bibazo byose biri mu isi,nta wundi uretse ko ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira gusa nkuko bible ivuga ahantu henshi.Kubera ko abantu bananiye Imana.

matabaro yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka