Abangavu babyariye iwabo begere inzego z’ibanze kugira ngo bafashwe

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ishishikariza abangavu babyaye bakeneye ubufasha burimo ubwo gusubira kwiga, kwegera inzego z’ibanze zikabarangira uko bashobora gufashwa.

Inzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa ku Karere ka Gasabo zaganiriye ku gushyira mu bikorwa gahunda ya MIGEPROF yo gusubiza mu buzima busanzwe abahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Inzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa ku Karere ka Gasabo zaganiriye ku gushyira mu bikorwa gahunda ya MIGEPROF yo gusubiza mu buzima busanzwe abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Iyi mpuzamiryango yahuye n’inzego zitandukanye zirimo abayobozi b’ibanze n’abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bo mu Karere ka Gasabo, baganira ku mirongo ngenderwaho ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), zijyanye no gusubiza mu buzima busanzwe abahohotewe barimo abangavu babyaye.

Aba bavuga ko nyuma yo gutwita, iwabo bahita babaca (babirukana mu muryango) bakajya kwicumbikira, bakabyara bigoranye ndetse ntibongere kubona uko basubira kwiga.

Uwitwa Tumukunde w’imyaka 17, afite umwana w’amezi atandatu, akavuga ko yari agiye kwiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, ahura n’umuhungu w’inshuti ye w’imyaka 18 wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Ababyeyi ba Tumukunde baratandukanye, we akaba abana na nyina ucururiza ku gataro. Avuga ko kubona amata y’umwana bibagora cyane, kuko n’umuhungu babyaranye umwana ngo nta bushobozi afite.

Tumukunde agira ati “Ikintu badufasha, ni ukureba uko badusubiza mu ishuri kuko aho bigeze umuntu utarize ntacyo abasha kubona, wenda badushyiriraho ishuri ryacu rikaba ari iryigamo ababyariye iwabo, ukajya ugenda ukiga n’umwana umufite nta kibazo.”

Mugenzi we witwa Tuyishimire Esther w’imyaka 19 ariko akaba afite umwana wenda kuzuza imyaka ibiri, we aricumbikiye kuko ngo iwabo bamwirukanye, akaba asaba gufashwa kwiga imyuga no kubona ikimutunga hamwe n’umwana mu gihe yaba ari ku ishuri.

Tuyishimire anasaba kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza (Mituellede Santé) hamwe no kumufashiriza umwana akajya ku ishuri kugira ngo ajye abona uko ajya gushaka ibibatunga.

Akomeza agira ati “Ndanasaba kugira inama abana b’abakobwa batarabyara kutwigiraho, bafate isomo, barebe ubuzima tubayemo.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Umubyeyi Marie-Médiatrice avuga ko uwo muryango ugizwe n’igera kuri 53 harimo n’ishinzwe gufashisha abo bana ibyangombwa bakenera, nk’amafaranga n’ibikoresho.

Umubyeyi Marie-Médiatrice wa Pro-Femmes Twese Hamwe
Umubyeyi Marie-Médiatrice wa Pro-Femmes Twese Hamwe

Umubyeyi ati “Turasaba ko bariya bana, utakiri mu muryango ahabwa icyiciro cy’ubudehe, kuko hari abanga gusubira iwabo bavuga ko baciwe, iyo amaze guhabwa icyiciro cy’ubudehe akaba ashobora kwitunga no kwifasha, akaba ashobora kwiga cyangwa se hari ikindi yakora, biroroshye ko ashobora gufashwa.”

Ati “Hari abandi bafatanyabikorwa bafasha abantu nk’abo, Pro-Femmes Twese Hamwe igizwe n’imiryango 53, harimo imwe ikora ibyo bikorwa byo gufasha abo bana b’abakobwa, bakabaha amafaranga n’ibyo bikoresho kugira ngo babashe kwiyubaka.”

Umubyeyi avuga ko Pro-Femmes izafasha abo bana ishingiye ku makuru yahawe n’inzego z’ibanze, akaba ari ho bagomba kujya gutangira amakuru y’uburyo babayeho n’ibyo bakeneye.

Umukozi w’Akarere ka Gasabo ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no kurengera Umwana, Uwamahoro Jeannette Dahlia na we akomeza asaba abo bana kwegera inzego z’ubuyobozi z’aho batuye, bakavuga ibyo bifuza gufashwamo.

Akarere ka Gasabo hamwe n’abafatanyabikorwa bayobowe na Pro-Femmes mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, biyemeje guteza imbere gahunda ya MIGEPROF ikubiyemo ubufasha batanga mu rwego rw’imitekerereze n’imibanire n’abandi.

Hari n’ubufasha batanga mu buvuzi, mu butabera, ubusugire n’umutekano, ndetse no kwiteza imbere mu by’ubukungu.

MIGEPEROF na yo ivuga ko hari ingengo y’imari ingana na miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa n’uturere guhera muri uyu mwaka utaha wa 2023, mu bikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka