Abandi Banyarwanda batahutse baravuga ko FDLR ari ikibazo mu gutahuka kwabo
Mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi hageze Abanyarwanda 48 batahutse bava muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo bakaba bavuga ko kuba baratinze kugaruka mu gihugu cyabo babiterwa n’umutwe wa FDLR ubabwira ko igihe cyo gutahuka kitaragera kuko ngo bazagaruka ku bw’imishikirano.
Buri gihe ngo bahora bizezwa n’uwo mutwe ko igihe kigiye kugera kugirango batahe ariko nyamara ngo amaso yaheze mu kirere aho abenshi ngo bamaze kubona ko ibyo babwibwa ari ibinyoma ari na yo mpamvu bavugak o bazaruha bakaza bose.
Munyanshongore ni umusaza watahutse kuri iyi wa 30/07/2014 avuga ko yari umwe mu bantu abaturage bizeraga mu mahsyamba ya Congo ndetse na FDLR ubwayo ikamwizera kuko ngo yahoraga agenda inyuma yabo ndetse akagishwa inama nyinshi.

Uwo musaza avuga ko nyuma yo kureba kure akabona ko ibyo FDLR ibabwira bidashoboka yahisemo kuyicika aratahuka akaba anavuga ko yizeye ko inshuti ze zose nazo nizimenya ko yaje ngo nazo zitazarara kabiri mu mashyamba.
Mukamana Vestine nawe avuga ko kubona bageze mu gihugu cy’abo amahoro bifuza ko na bagenzi babo basize mu mashyamba bagaruka iwabo bakareka kuguma kwiruka inyuma ya FDLR ifite ibyo yasize ikoze mu Rwanda.
Aba Banyarwanda batahutse ni 48 bakaba bavuye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo muri zone ya Uvira na Karehe, muri bo harimo abagore 14, abana 31, n’abagabo 3.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ni baze rwose barisanga mubandi banyarwanda kandi rwose tubakirane urugwiro abo bahingukiraho baboneko ibyo birirwaga babwirwa na ziriya nkoramaraso za FDLR ari ibinyoma gusa gusa,barisanga mu Rwanda rwuzuye amahoro baze dusangire duke dufite mu mahoro no mubwumvikane
FDLR iba ibabeshya ko nibaza mu Rwanda bazicwa cg bakamererwa nabi ariko ubuhamya bwabaje bakaba babayeho neza barahari kandi buranuzuye nibareke kuba mungoyi yikinyoma cya FDLR bagaruke baze biteze imbere kuko nabaje mbere babayeho neza.