Abana biteze ibisubizo bikomeye mu nama yabo ya 13

Abana bitabiriye igikorwa cyo gutegura inama nkuru y’igihugu ya 13 y’abana, baratangaza ko biteguye kugeza ku babyeyi ndetse na Leta, ibibazo basanga bisubijwe byahindura ubuzima bwabo bagakura neza.

Abana bari mu myiteguro y'inama y'igihugu y'abana
Abana bari mu myiteguro y’inama y’igihugu y’abana

Inama y’igihugu y’abana ya 13 iteganyijwe kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019 i Kigali.

Niyonkuru Pacifique, ni umwana w’imyaka 14 uturuka mu karere ka Bugesera. Ni inshuro ya gatatu yitabiriye inama nkuru y’igihugu y’abana, yaboneyemo ibisubizo nubwo inzira ikiri ndende.

Niyonkuru agira ati “Kuza mu nama byaranshimishije kuko natanze icyifuzo cy’uko bazana imishinga ifasha abana bafite ubumuga ntibaheranwe n’agahinda kubera ko batisanzura mu gihe bigana nabandi”.

Niyonkuru (wicaye mu igare) afite ibyifuzo azageza ku nama y'igihugu y'abana
Niyonkuru (wicaye mu igare) afite ibyifuzo azageza ku nama y’igihugu y’abana

Niyonkuru avuga ko ikibazo cye cyabonye igisubizo kuko ubu hashyizweho imishinga ifasha abana bafite ubumuga mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Uyu mwaka, Niyonkuru afite ikindi kibazo yifuza kugeza ku bazitabira inama y’abana.

Arashaka gusaba Leta ko yagabanya igiciro k’insimburangingo cyangwa nibura bakazishyira ku bwisungane rusange mu kwivuza (mutuelle de santé).

Rukundo Janvier w’imyaka 16 ukomoka mu Karere ka Rutsiro, intara y’i Burengerazuba, we ni ubwa mbere agiye kwitabira inama nkuru y’igihugu y’abana.

Afite ubumuga bw’uruhu, akaba na we afite byinshi yiteze muri iyi nama byateza imbere imibereho ye n’iy’abameze nka we.

Rukundo Janvier na we azitabira inama y'igihugu y'abana
Rukundo Janvier na we azitabira inama y’igihugu y’abana

Agira ati “Nzageza ku bitabiriye inama icyifuzo cy’uko imiti y’abafite ubumuga bw’uruhu yagabanyirizwa igiciro kugira ngo tujye tuyibona itaduhenze”.

Rukundo avuga ko cyane cyane akeneye ko Leta ibafasha kubona amavuta abarinda izuba ku giciro gihendutse.

Icyakora Rukundo ashishikariza abana bafite ubumuga bw’uruhu kwitinyuka, bakumva ko bameze nk’abandi bana, bakiga bashyizeho umwete kandi bagatsinda.

Asanga kandi bakwiye kwitoza kuvuga ikibari ku mutima kugira ngo babonere ubufasha ku gihe.

Bamwe mu bandi bana bitabiriye uyu muhango batangaje ko bazigira ku ntambwe za bagenzi babo baturutse mu turere dutandukanye maze bagateza imbere uturere twabo.

Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe abana, Dr. Claudine Uwera Kanyamanza, agira ati “Twishimiye byinshi twagezeho ariko by’umwihariko turishimira imyaka 30 u Rwanda rumaze rusinye amasezerano mpuzamahanga ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana”.

Uyu mwaka insanganyamatsiko y’inama y’igihugu y’abana igira iti “uruhare rw’umwana mu burere buboneye”.

Basobanuriwe imwe mu mirimo abana bakora ijyanye n'umuco
Basobanuriwe imwe mu mirimo abana bakora ijyanye n’umuco

Kanyamanza agira ati “Tuzagaruka ku bibazo abana bahura na byo harimo gusambanywa bakiri bato. Tuzabibutsa kandi ko ubasambanyije aba abakoreye icyaha gihanwa n’amategeko, kugira ngo bajye batangira amakuru kugihe kugira ngo abakoze ibyo byaha bakurikiranwe”.

Uretse iki kibazo, abafatanyabikorwa ba Leta bavuganira abana, bavuga ko muri rusange uburenganzira bw’abana bugifite imbogamizi.

Urugero, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), rivuga ko 3% gusa by’abana b’abakene cyane ari bo bagerwaho na gahunda mbonezamikurire y’abana, nyamara 45% by’abana bifashije bakaba ari bo bibonera ibiteganyirizwa abana muri iyi gahunda.

Gahunda yo gutegura uyu munsi yitabiriwe n’abafatanyabikorwa ba komisiyo y’igihugu y’abana barimo Ubuntu care, Ni Nyampinga ,umwana ku isonga,Bakame Editon, ikigo k’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda n’abandi.

Bashishikarije abana kuticara cyangwa ngo birare mu biruhuko, babasaba kubibyaza umusaruro basoma ibitabo, bagashishikarira kumenya umuco nyarwanda n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni ngombwa ko iyi nama iba kuko hakirirwamo ibitekerezo by’abana bo Rwanda rw’ejo. Abana baracyafite nyinshi bibugarije harimo gusambanywa, gukoreshwa imirimo ivunanye , bityo ni ngombwa ko habaho kurebera hamwe uko ibi bibazo byakemuka hakarebwa n’ibyateza imbere umwana muri rusange. Thx to all.

Melane yanditse ku itariki ya: 20-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka